• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Editorial 23 Jun 2018 IMIKINO

Nigeria yabaye igihugu cya kabiri cya Afurika kibashije kubona intsinzi mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwihaniza Iceland ikayitsinda ibitego bibiri ku busa naho Brazil yari yatsikiye ku mukino wa mbere yihimurira kuri Costa Rica iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Umukino wari ukomeye cyane kandi usobanuye byinshi kuri Nigeria yagombaga guhuramo na Iceland, yawutsinze ku bitego 2-0 bya Ahmed Musa ku munota wa 49 n’uwa 75.

Iyi kipe yari yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda ibitego 2-0 na Croatia, yabaye ikipe ya kabiri muri eshanu zihagariye Afurika ibonye amanota atatu nyuma ya Sénégal yatsinze Pologne ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2018.

Gutsinda uyu mukino ntibyafashije Nigeria gusa kuko na Argentine ya Lionel Messi yabyungukiyemo, byatumye Iceland itagira amanota ane ngo iyisige burundu.

Kugeza ubu, bivuze ko ku mukino wa nyuma uzahuza Argentine na Nigeria, amahirwe azaba ari 50 kuri 50 ko iyatsinda yahita ijya muri 1/8 mu gihe Croatia yaba yatsinze cyangwa yanganyije na Iceland.

Mu wundi mukino wari ukomeye cyane, Brazil yatsinze Costa Rica ibitego 2-0 bya Philippe Coutinho ku munota wa 90 na Neymar mu minota y’inyongera biyongerera amahirwe menshi yo kujya muri 1/8.

Kuri uyu wa Gatanu haracyategerejwe umukino umwe ugomba guhuza Serbia n’u Busuwisi naho ejo ku wa Gatandatu, u Bubiligi buzahura na Tunisia saa 14h00, Koreya y’Epfo ihure na Mexique saa 17h00 saa 20h00 u Budage nabwo buri ku gitutu cyo kuba bwaratsinzwe umukino ubanza bukazahura na Suède.

Ahmed Musa atsinze igitego cya mbere cya Nigeria

Abakinnyi ba Nigeria bishimira intsinzi y’ingenzi babonye kuri Iceland

Neymar watsinze igitego cya kabiri cya Brazil

Philippe Coutinho watsinze igitego cya mbere cya Brazil mu byishimo

Abafana ba Iceland nubwo yatakaje ariko bakomeje gushyigikira ikipe yabo

Lionel Messi mu gahinda ko gutsindwa na Croatia ibitego 3-0

2018-06-23
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 Nov 2023
Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Editorial 28 Feb 2020
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Editorial 14 Aug 2016
Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Editorial 10 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
INKURU NYAMUKURU

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi
INKURU NYAMUKURU

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Editorial 27 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru