Umuryamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumye Antonio Guterres yongereye manda umucamanza Theodor Meron nk’umukuru wa “International Residual Mechanism for Criminal Tribunals” ikurikirana imanza zitarangijwe n’ icyahoze ari urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha TPIR .
Meron inzego z’ubutabera n’iziharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zakomeje kugaragaza ko ari ku ruhande rw’abaregwa ndetse adakwiye kongererwa umwanya manda kuko arekura abahamwe n’ ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi batarangije ibihano.
Umunyamerika Meron w’imyaka 88 arazwi mu Rwanda bitewe no kuba yaranze gufunga burundu Col Theoneste Bagosora uzwiho kuba yarateguye umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside akamukatira imyaka 35, no kuba bamwe mu bari bagize Guverinoma y’abatabazi na mbere yayo yarabagabanyirije ibihano mu bujurire ku byaha bya Jenoside byabahamye.
Umunyamabanga Mukuru wa UN yatangaje ko Me Meron azayobora International Residual Mechanism for Criminal Tribunals kugeza muri Mutarama 2019 anongerera manda y’imyaka ibiri abandi bacamanza b’uru rwego babisabye.
Theodor Meron yakoze mu cyari Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho ibyaha byakorewe mu Rwanda akora mu bujurire ari naho yarekuye akanagabanyiriza ibihano bamwe mu bo icyaha cya Jenoside cyari cyarahamye.
Mu 2016, Meron yarekuye igihe kitageze Ferdinand Nahimana, uri mu bashinze Radio Television des Mille Collines (RTLM), na Padiri Emmanuel Rukundo bari barahamwe na Jenoside kucyo yise ‘imyitwarire myiza’ bafunze.
Meron kandi mu bujurire yagabanyirije ibihano Protais Zigiranyirazo, Justin Mugenzi, Prosper Mugiraneza, Augustin Ndindiriyimana, Francois Xavier Nzuwonemeye n’abandi.
Hassan Ngeze w’ikinyamakuru Kangura wari warakatiwe na Arusha gufungwa burundu, mu bujurire Theodor Meron yamuhaye imyaka 35 y’igifungo, ubu Ngeze na bagenzi be Dominique Ntawukuriryayo na Col Aloys Simba bakaba bari gusaba Mechanism for International Criminal Tribunals (MICT) iyobowe na Meron ngo ibarekure.
MAOMBI jOHN
MBEGA KAGAME NINKOTANYI BISHE ABAKONGOMANI NABAHUTU BARENGA MILIYONI 8 BIBA INZAHABU MWUBAKISHIJE IMIHANDA NAMAZU YAMARASO, HAMWE NUWICA ABATUTSI BATARENGA 800 000 UMU GENICIDERI NINDE MURI ABO BOMBI?
IKINYOMA CYO GUCURUZA JENOSIDE KIRI KUBARANGIRANA SHA!! MUKWIYE KUBYUMVA MUKANABYEMERA UCURUZA GENOSIDE UKUNGUKA???????