• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Editorial 04 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yasabye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu gice cyahoze cyitwa Ndiza, ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengazi mu myaka 20 ishize.

Yabisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi n’ibice byegeranye mu kwizihiza ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohora.

Umurenge wa Rongi ugizwe n’ibice byahoze ari Komini Nyakabanda na Nyabikenke. Hagati ya 1997-1999, aka gace kibasiwe n’abacengezi biganjemo abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage ba Rongi bavuga ko abo bacengezi babaga mu ishyamba rya Busaga, ari naho baturukaga bagabye ibitero ngo baje bavuga ko ari imfubyi za Perezida Juvenal Habyarimana, baje kumuhorera. Abaturage banze gufatanya na bo inzu zabo zaratwitswe.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye abaturage bo muri aka gace bagaragaje bahashya abo bacengezi, asaba ko babukomeza mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Yagize ati “Uko twafatanyije kwibohora icyo gihe n’ubu niko dukwiriye gufatanya mu rugamba rushya rwo gutera imbere. Ibyo rero urumva ko bihuza amateka ya kera mabi. Ibikorwa byo kwibohora byabaye byiza, byabaye intangiriro y’urugendo rw’igihugu cyacu cyiza tuganamo kugira ngo twubake igihugu giteye imbere.”

Yakomeje agira ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora, n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, niko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”

Mu yahoze ari Ndiza ni ho havuka Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida w’u Rwanda wa mbere, akaza gukubitwa urushya n’abarwanashyaka ba UNAR, bigatuma abatutsi mu gihugu cyose xbibasirwa.

Ni naho havuka Kambanda Jean wayoboye Guverinoma yiyise iy’Abatabazi ari nayo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Perezida Kagame yavuze ko ayo mateka mabi yaranze abayobozi bavuka mu Ndiza akwiye kuba isomo rituma hubakwa ejo heza.

Ati “Habaye amateka mabi ariko ni amateka yacu ntabwo twayahunga. Turayibuka noneho tukayavanamo gushaka kubaka andi mateka mashya, amabi tukayasiga inyuma akajyana n’ibyahise […] bituviremo isomo twiyubake, twubake igihugu cyacu tube abantu dukwiriye kuba bo, twubake u Rwanda rutubereye.”

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko kuba ingabo z’igihugu zarafatanyije n’abaturage kugarura ituze mu gihugu, byatumye na nyuma yo kwibohora zikomeza ibikorwa by’iterambere zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Twasanze ubufatanye n’izindi nzego butuma dukoresha bike muri byinshi, ibikorwa bikihuta, bigatwara amafaranga make kandi bikozwe neza. Ingabo z’u Rwanda zikwijeje ko zizakomeza gufatanya n’abanyarwanda mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu nk’uko mwabidutojwe.”

Mbere yo kugeza impanuro ku bihumbi byari byakoraniye ku kibuga cya Ndiza, yabanje gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango ijana itishoboye yari ituye mu manegeka.

Uwo mudugudu ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

 

Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga

 

 

2018-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017
Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Editorial 17 Nov 2017

2 Ibitekerezo

  1. nkotanyi
    July 5, 20185:36 am -

    H.E , ingabo z’u Rwanda ndetse n’abaturage uhu bufatanye ni ikimenyetso cy’ubwiyunge bwacu abanyarwanda kandi ni ni icyimenyetso cy’itandukaniro rya RDF na ex FAR mu myaka izi ngabo za Far zamaze n’ibihe bikorwa by’iterambere zigeze zikorera abaturage koko???, uretse ku icara mu bigo bakarya bakananywa byeri???? bagasohoka bagiye gukorera abaturage urugomo. ngirango aha ibikorwa byiza bya RDF burigaragaza babandi muvugira hanze mwacecetse mwabuze icyo muvuga!!!!!!????? wakumva muvuze ngo barabeshya hariya si mu Rwanda?????,, HHHHHHHHHHHHHHHH mubihakane cg mubyemere H.E PK wacu turamukundaa.

    Subiza
  2. dada
    July 5, 20187:57 am -

    Haritandukaniro rinini cyane hagati ya EXFAR na FPR,FPR n umubyeyi n abana bavuye iwabo bafite uburere naho ibindi wagirango byaratoraguwe ntaburere namba!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Save: ishyaka Green Party  ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza
POLITIKI

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Editorial 23 Aug 2018
Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO
Mu Mahanga

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Editorial 05 Dec 2016
Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi
POLITIKI

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Editorial 15 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru