• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Editorial 07 Jul 2018 ITOHOZA

Gen. Maj. Jérôme Ngendahimana wasezerewe mu gisirikare yashimiye Ingabo z’u Rwanda zamukoreye ibidasanzwe zikamwakira mu gihugu yarwanyaga, aburira abari mu mitwe yitwaje intwaro ko bashatse bafatanya n’abandi kubaka igihugu kuko ibyo bashaka batazabigeraho.

Gen. Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, ari mu basirikare 816 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga, barimo abasezerewe bagejeje imyaka y’ikiruhuko n’abasezerewe kubera impamvu z’ubuzima.

Gen. Ngendahimana ni umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Jenerali basezerewe, barimo Brig. Gen. Rugumya Gacinya na Brig. Gen. Augustin Kashaija.

Gen. Ngendahimana w’imyaka 58, nubwo ari umwe mu basirikare bakuru igihugu cyari gifite, yanarwanye no mu ngabo za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FAR, aza no gukomereza mu mashyamba ya Congo yinjira mu mutwe wa FDLR, gusa kuko yaje kwemera kwisubiraho, yagarutse mu gihugu cye yakirizwa yombi.

Uyu musirikare mukuru ni nawe wavuze mu izina rya bagenzi be basezerewe, mu mvugo ze akajya yitsa cyane ku mashimwe afitiye RDF yamwakiriye n’uburyo yari mu mutwe ufatwa nk’abanzi b’igihugu.

Yabanje gutaka RDF ati “Ni ingabo zabohoje igihugu cyacu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari yaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, ndetse no kwikunda no kudaha agaciro abaturage.”

Yavuze uburyo we na bagenzi be bashima byimazeyo imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, irangwa n’ubuhanga n’ubwitange budasanzwe, gukunda igihugu n’abanyarwanda utaretse kubashakira icyabateza imbere.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu bisanzwe ko ubuyobozi bw’igihugu bwingingira abakirwanya kuza kwifatanya nabo kucyubaka. Duhagaze aha imbere yanyu, ni urugero rugaragarira buri wese rw’iyo politiki nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yavuze ko iyo miyoborere ari yo yatumye RDF ihagaze neza uyu munsi, ari Ingabo zikunzwe n’abaturage, zikataje mu kwiyubaka mu iterambere, kinyamwuga kandi zigira uruhare mu kubungabunga umutekano hanze y’igihugu.

Yabwiye Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe ati “By’umwihariko ndagira ngo mbisabire mbikuye ku mutima, kuzanshimirira Perezida wa Repubulika kuba yarampaye amahirwe yo kugira uruhare mu kubaka iki gihugu hamwe na mwe mwese kandi nari ndi mu bakirwanyaga.”

“Mboneyeho n’umwanya wo kubwira abakiri muri FDLR, RNC n’abandi bagihanyanyaza [bashaka] guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko barekeraho kuko ntacyo babasha kuzageraho, ahubwo nibatahe baze dufatanye guteza imbere igihugu cyacu.”

Gen. Ngendahimana yashimiye abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ku murava n’ubwitange bakorana, hamwe no kubana neza n’abaturage, ku buryo byababereye urugero ruzabafasha mu buzima bushya.

Yashimiye umugore wamugaruye mu gihugu

Gen. Ngendahimana yanagarutse ku buryo abafasha b’aba basirikare bagiye bababa hafi bagatuma babasha kubahiriza inshingano zabo, anashimira by’umwihariko umugore we Anne Marie Musabyemungu bafitanye abana batanu.

Yakomeje agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye ntabwo nzibagirwa uburyo mu 2003 mwagize uruhare kugira ngo umufasha wanjye abashe kungeraho aho nari ndi mu mashyamba ya Congo, ndetse akagera no ku bandi mu bihe bitandukanye. Inama yatugiriye zatumye dutaha turi benshi, mutwakira neza, mwarakoze.”

“Nawe Anne Marie, ndagushimira cyane umurava wawe, urukundo n’impuhwe uhorana. Nyakubahwa Minisitiri, Anne Marie mwaramwubatse, natwe muratwubaka. Ubwo yangeragaho, natangajwe n’uko yatinyutse gutaka ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda imbere y’abarwanyi ba FDLR, tutaranabonana ngo byibura murindire umutekano.”

“Iyo atagira Afande Rwarakabije wari ukuriye izo ngabo, aba yarahasize ubuzima, nawe turamushimira cyane. Ndahamya ntashidikanya ko abagore bafite imiryango ikiri mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’igihugu, bashyize ingufu mu kubagira inama nziza, babakura ku izima nabo bagataha.”

Maj. Gen. Ngendahimana, afite ubumenyi mu bya gisirikare kuko mu 1979 aribwo yinjiye mu ishuri rya gisirikare, École Royale Militaire mu Bubiligi, arangiza mu bijyanye mu bumenyi mu bya gisirikare, Human and Military Sciences.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe bashimira Gen. Ngendahimana wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda.

Yinjiye muri Kaminuza ya Liège na ho mu Bubiligi, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikurikiranacyaha cyangwa criminology, aniga muri Royal Gendarmerie Academy i Bruxelles.

Yarangije amasomo ya gisirikare mu 1986, ndetse mu 2004 yanyuze no mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Mu ngabo za mbere ya Jenoside, Maj. Gen. Ngendahimana yagiye agira inshingano zirimo aho hagati ya 1986 kugeza mu 1994, yabaye Platoon Commander, Company Commander, Battalion Commander haba muri jandarumori (Gendarmerie) n’Igisirikare, aba umuyobozi wungirije ushinzwe ‘Operations’ (J3) aba n’umuyobozi w’ibiro bikuru bya Jandarumori.

Ubwo ingabo zari mu gihugu zari zitsinzwe n’Inkotanyi mu 1994, Gen. Ngendahimana yakomereje mu mashyamba ya Congo yinjira mu mutwe wa FDLR hagati ya 1997 kugeza mu 2003, agenda ayobora amashami atandukanye arimo n’irishinzwe iperereza, anaribera Umugaba wungirije.

Mu 2003 nibwo Maj. Gen. Ngendahimana yafashe umwanzuro wo gutaha mu Rwanda. Mu 2005 yinjijwe mu Ngabo z’u Rwanda ndetse agirwa Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bijyanye n’Iperereza n’Umutekano, kugeza ku wa 22 Mata 2010 ubwo yagirwaga Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara.

Gen. Ngendahimana yanakoze izindi nshingano zirimo ko hagati ya 2006 na 2007 yafatanyije inshingano za gisirikare no kuba Visi Perezida wa Komisiyo yacukumbuye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu 2009 yanabaye Umuyobozi Wungirije wa Operation Umoja Wetu, yari igamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba Congo.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye abasirikare basezerewe mu ngabo, ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange n’umurava bakoranye akazi kabo, bigahesha ishema igihugu n’igisirikare by’umwihariko.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo igisirikare gikomeze gukora kinyamwuga kandi neza, ni uko habaho kureba abagejeje igihe cyo kuruhuka, bagahabwa umwanya wo kujya gukorera igihugu mu bundi buryo, bigatanga n’umwanya wo guha abakiri bato bagakomeza akazi keza mwatangiye ko kwitangira iki gihugu cyacu.”

Yavuze ko bikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’Itegeko rigenga Igisirikare cy’u Rwanda, kandi buri muntu wese afite ibyo itegeko rimwemerera, akaba azabihabwa nk’uko biteganyijwe.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza bigiye mu ngabo, kandi bagakomeza kuzirikana ko bagifatwa nk’abanyamuryango ba RDF.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Gusa kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, ariko ntikirenge imyaka itanu.

Nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora gutanga ipeti rikurikiraho kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibigenerwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa Umusirikare Muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’usezerewe kubera uburwayi.

Iyo arangije amasezerano ye, Su-Ofisiye Muto cyangwa Umusirikare Muto na we agira uburenganzira ku Kigega cyunganira gicungwa na Minisiteri y’Ingabo.

 

Gen. Maj. Jérôme Ngendahimana yahaye ubutumwa abagambiriye gushaka gusenya u Rwanda

 

Abasirikare basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda bashimiwe umuhate wabaranze mu myaka yose bakoreye igihugu

 

 

2018-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Apr 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Editorial 04 Jun 2017
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Apr 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Editorial 04 Jun 2017
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Apr 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru