• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ubwanditsi 09 Jul 2018 IKORANABUHANGA

Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe imicungire y’amasoko ya Leta ‘RPPA’ kiravuga ko ikoranabuhanga rishya bise ‘Umucyo’ ryifashishwa mu gupiganirwa amasoko ya Leta ririmo kurandura ruswa n’abandi makosa ayishamikiyeho yavugwaga mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Nyuma yo gutanga ikizere mu kiciro k’igeragezwa (pilot phase) cyabaye umwaka ushize , umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gupiganirwa amasoko ya Leta uzwi nk’UMUCYO ubu uri mu mwaka wawo wa mbere.

Ubu, ba rwiyemezamirimo bahatanira amasoko ntabwo bakijyana inyandiko zipiganwa ku biro runaka, ubu bikorerwa kuri internet.

Sibomana Celestin ushinzwe kongerera ubushobozi abakozi muri ‘RPPA’ avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga ritaratangira gukoreshwa n’ibigo byose bya Leta ngo nko mu mwaka utaha rizaba ririmo rikoreshwa hose, kandi riri gutanga umusaruro mwiza cyane.

Sibomana avuga ko iri koranabuhanga ryazanye umuco mu mitangire y’amasoko kuko ubu rwiyemezamirimo atagihura n’abashinzwe isoko.

Ati “Ntabwo hazongera kubaho ubwiru hagati ya ‘procurement officer’ na rwiyemezamirimo, kubera ko nutegura ‘tender document’ uzayishyira muri ‘system’ buri wese arayibona kandi ibyo umwe abonye ni byo n’undi abona.”

Gushyira inyandiko zihatanira isoko muri system bimara iminsi 30 gusa iyo uwatanze isoko adasabye ko yongera, ku munsi wa 30 inyandiko zipiganirwa isoko “bids” zose zihita zifungura (opening) ku buryo buri wese abona ibikubiye muri “bids” zose zakozwe.

Sibomana akavuga ko ibi byatumye n’iyo ushinzwe isoko yaba afite uwo ashaka guha amahirwe yo gutsindira isoko bidakunda kuko buri wese aba yabonye “bid” buri rwiyemezamirimo yakoze kandi ngo uburyo “system” yubatse nta muntu ushobora kubona ikiri muri “bids” mbere y’uko umunsi ugera zikifungura.

Ndetse ngo na ‘bid’ yageze muri ‘system’ ntacyo ushobora kuyihinduraho ngo ugire icyo ukuramo cyangwa ngo ugire icyo wongeramo.

Ati “Biri kugabanya ruswa, ruswa ishoboka kubera ko abantu bahuye. Nonese ruswa uzayishyira muri system? Ntabwo tuvuze wenda ko yavaho 100% ariko amahirwe washakaga guha umuntu ntazashoboka kuko uzashaka kuyaha umuntu usange hari undi umurusha ibyo bintu kandi wamaze kubishyira muri ‘system’ kandi ntuzabivanamo.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko uyu mwaka wa mbere bakoresheje iyi ‘system’ mu nzego zose za Leta nurangira aribwo bazamenya ibibazo byose bikiyirimo.

Ati “Ntabwo twavuga ko ruswa yacitse 100%, Oya,…kuko haracyari igice cya ‘contract management (gucunga amasezerano)’ cyo giracyakorwa n’abantu bari kumwe, abantu barahura bajyana kuri ‘field’,…ibyo bazavugana ntabwo uzaba uhari icyo ubona ni raporo gusa.”

RPPA ivuga ko inzira yo kuva ku itangazwa ry’isoko kugera hasinywa amasezerano ishobora kuvamo ruswa burundu kubera ikoranabugahanga, ndetse ngo batangiye no kwiga uburyo no mu micungire y’amasezerano (ibikorwa) naho yaranduka.

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones

U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Ubwanditsi 12 Feb 2020
U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021
Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame
POLITIKI

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2018
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru