Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu Gihugu (ISO) mu gihugu cya Uganda, Col Kaka Bagyenda niwe ubwe watanze amabwiriza yo gutera ububiko bwa MTN Uganda ndetse akurikirana icyo gikorwa mu rwego rw’iperereza ryaguye ku iyicwa rya AIGP Kaweesi, aho ngo bashakaga kumva ibintu Gen Kayihura yaba yaravugiye kuri telephone akoresheje umurongo wa MTN muri icyo gihe.
Iki gitero ku bubiko bwa MTN kikaba cyaramaganwe na chairman wayo, Charles Mbiire kuwa 02 Nyakanga anemeza ko ibyo ISO itabashije kubigeraho kubera uburinzi ububiko bwabo bufite.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bafite icyo bazi kuri iri perereza, Col Bagyenda ngo yakiriye amakuru avuye kuri umwe mu bantu bafungiye muri kasho ya ISO ahitwa Kyegera muri Wakiso, wavuze ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, hari abantu yavuganye nabo akoresheje umurongo wa MTN ku buryo bishobora kwerekana uruhare rwe mu iyicwa rya Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017.
Nyuma yo kubona aya makuru, Bagyenda yategetse abakozi ba ISO kugenzura urujya n’uruza rw’abakozi bakuru bari bashinzwe Data Centre ya MTN.
Chairman wa MTN, Mbiire akaba yarahishuye ko kuwa Mbere, itariki 02 Nyakanga ahagana saa 5:00 z’umugoroba, abakozi babiri ba Huawei Uganda, ikigo gishinzwe gucunga Data Centre ya MTN, bashimuswe bakuwe kuri MTN n’abantu bitwaje intwaro bari bambaye gisivili bavugaga ko bakorera ISO.
Aba bakozi ba Huawei bajyanywe kuri ISO bahatwa ibibazo ku bantu Gen Kayihura yavuganye nabo Col Kaka avuga ko yashakaga kumenya uko byagenda kwose nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Nyuma yo kubahatira kureka bakinjira muri data centre ya MTN, abakozi ba ISO batoranyijwe bafite ubuhanga muri ICT basubiye kuri MTN ahitwa Mutundwe, aho umuyobozi w’iki kigo yavuze ko bagerageje kwinjira muri servers mu gihe cy’amasaha abiri ariko bikananirana kubera systems zikomeye zo kurinda amakuru MTN ifite, bituma nta kintu bageraho.
Ibi bikaba byarahaye icyizere abakoresha umurongo wa MTN ko amakuru aberekeyeho adashobora gupfa kugerwaho n’ubushatse wese uko yishakiye.
Ariko umwe mu bakozi ba ISO ku cyicaro gikuru, ubwo ngo bageraga ku cyicaro cya MTN ahiitwa Mutundwe, yavuze ko bashakaga kureba abantu bavuganye na Kayihura mu kwezi kwa Werurwe mu 2017. Kaweesi akaba yarishwe kuwa 17 Werurwe.
Abayobozi batandukanye bavuganye na Chimpreports, dukesha iyi nkuru , bavuze ko ubuyobozi bw’igisirikare na perezida Museveni bifuza ibimenyetso bifatika bishinja Kayihura mbere yo kumushinja urupfu rwa Kaweesi.
Bati: “Ntidushobora kwiha kwibeshya kuri Gen Kayihura…,Tugomba kugira ibimenyetso bisobanutse. Byagenda gute aramutse adafite dosiye? Nukumushinja byo gushinja gusa?”
Kayihura yahakanye uruhare ku rupfu rwa AIGP Kaweesi
Ubwo yavuganaga na Chimpreports mbere y’uko atabwa muri yombi, Gen Kayihura yahakanye ibyo akekwaho avuga ko ari inzirakarengane ya poropaganda y’abanzi be.
Ati: “Kuki nari kwica Kaweesi? Kubera iki?..mwe itangazamakuru mushobora kuntera ibyondo ariko ntibizigera bifata.”
ISO ishinjwa kuba ubwo yateraga ububiko bwa MTN itarigeze yerekana ibyangombwa biyemerera gusaka ububiko bwayo.
Umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda we mu kiganiro n’itangazamakuru I Kampala kuri uyu wa Mbere ushize yavuze ko nta kidasanzwe bakoze. Ati: “Twemerewe kujya mu nguni zose z’igihugu gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose. Twagiye hariya guperereza ikintu kandi ntibyakozwe binyuranyije n’amategeko“.
Col Kaka ariko ngo ntiyagaragaje itegeko rimushyigikira yakurikije.
Yakomeje avuga ko mu kimwe n’uko inzego za guverinoma zifite ibibazo, n’ibigo by’abikorera ngo byacengewemo kandi ngo badashobora kwicara ngo batuze.
Peres
Ayiweee, ko mbona mufite ubwoba bw Amakuru YA KALE Ku RUPFU rwa Kaweesi? Nanjye yarambabaje cyane! Imana iza izamuhorera bidatinze.
Ndabona mubikurikiranira hafi nkaho harimo ikintu.
MAOMBI jOHN
TURARAMBIWE NAMATIKU YANYU YO KWIVANGA MUBITABAREBA MUKORESHEJE IBYITSO BYANYU IBYA KAYIHURA NTIMUZONGERE KUBITUZANAHO NAHANWE KUKO NI ICYITSO CYINKOTANYI NTAWUTABIZI!! TURABASABYE MUREKE IBYA KAYIHURA UGANDA IBYIKORERE PLEASE!!!