• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Ubwanditsi 13 Jul 2018 POLITIKI

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong un yagaragaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ahamya ko hari intambwe imaze guterwa igaragaza ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa.

Ibi Kim yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Trump ku wa 6 Nyakanga, ayiha itsinda ry’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ryari ryitabiriye ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi byabereye i Pyongyang.

Ubwo yashyiraga kopi y’iyi baruwa kuri Twitter, Trump yagaragaje ko yishimiye kuba yamwandikiye, ndetse avuga ko uburyo bombi babashije guhuza biri mu bizagira uruhare mu gutuma ibyo impande zombi zumvikanye bigerwaho, nubwo Koreya ya Ruguru bigaragara ko ikomeje kugenda biguru ntege.

Uretse gusingiza Trump, mu ibaruwa ye nta hantu na hamwe Kim agaragaza aho ahagaze ku birebana no guhagarika umugambi wo gucura intwaro za kiri mbuzi.

Umwe mu bagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku wa Kane yabwiye CNN ko Amerika yashyikirije Komisiyo ikurikirana ibihano byahawe Koreya ya Ruguru, raporo igaragaza ko iki gihugu gikomeje kurenga ku byo cyabujijwe gikora ubucuruzi burimo n’ubw’ibikomoka kuri peteroli.

Iyi baruwa ishyikirijwe Trump mu gihe mu cyumweru gishize Pompeo yananiwe kugaragaza aho ibiganiro ku ihagarikwa ry’uriya mugambi bigeze, umwe mu bari bahari akaba yaravuze ko byagenze nabi kurenza uko bari babyiteze.

Ku rundi ruhande ariko Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, avuga ko nubwo kugongana bidashobora kubura, hari amahirwe menshi ko ibi biganiro bishobora kuzagera ku mwanzuro mwiza urebana no guhagarika ikorwa ry’intwaro rya kirimbuzi kandi bigakorwa mu mahoro.

Ku wa 12 Kamena 2018 nibwo Trump na Kim bahuriye muri Singapore, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo birimo guhagarika ikorwa rya ziriya ntwaro muri Koreya ya Ruguru, ndetse n’ikurwaho ry’ibihano iki gihugu cyafatiwe na Amerika.

2018-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Perezida Donald Trump  yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Perezida Donald Trump yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Ubwanditsi 05 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!
Amakuru

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Ubwanditsi 03 Jul 2025
Amafoto – Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017
Amakuru

Amafoto – Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Umugabo  wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana
ITOHOZA

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Ubwanditsi 03 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru