Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa kugira ngo zishoze intambara,ahubwo ngo zitorezwa kurinda igihugu kugira ngo hatagira uwagishozaho intambara.
Yabitangaje mu muhango wo guha amapeti abasirikare 180,basoje amasomo y’icyiciro cy’aba ofisiye bato,wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018.
yagize ati “Abagiye mu ngabo bashobora kugeza igihe bajya no mu zabukuru bakarangiza izo nshingano zabo batabonye cyangwa batagiye mu ntambara, ni cyo kigamijwe rero.Utegura intambara ariko udashaka ko iba,ariko utorezwa kugira ngo igihe ibaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize.”
Yavuze ko icyo ari cyo ingabo z’igihugu zitorezwa kurinda igihugu no kudashoza intambara kandi bikazakomeza no ku bo mu gihe kizaza.
Ati “Ati ntabwo ari ngombwa, ntabwo ari byiza, ntabwo bikenewe. Mushyire imbere amahugurwa, kwitoza, ubumenyi, kwiyubaka bigera kure, bigera ku bihe bigezweho ndetse dutegurira n’ibihe bizaza.”
Perezida Kagame yasabye abasoje ayo masomo gukoresha ibyo bize mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu ishuri rya Gisirikare i Gako, Lt Col David Mutayomba, yavuze ko ari ku nshuro ya karindwi muri iri shuri hasozwa amahugurwa yo ku rwego rw’aba ofisiye.
Mutayomba yavuze ko abanyeshuri batangira amasomo bari benshi ariko bamwe bitakunze ko bayakomeza kubera impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire, umubiri no mu mutwe bidashobora guhangana n’ibisabwa.
Lt Col. Mutayomba yavuze ko mu mwaka n’amezi atandatu bamaze bahugurwa, bize ibintu bitandukanye birimo kumasha, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, kurinda umutekano w’igihugu imbere n’ubumenyi bubashoboza kubungabunga amahoro hanze mu gihe byabaye ngombwa.