Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko umutekano ari wose mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe nyuma y’iminsi havugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Yabitangarije mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, imwe mu mirenge yasuwe na Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano.
Mu minsi ishize umutekano muri ako gace wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.
Itangazo rya Polisi ryasobanuye ko ‘abo banyabyaha’ banyuze mu ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’u Burundi ndetse ko inzego z’umutekano zahise zitabara, zikurikira abo bagizi ba nabi aho barengeye mu ishyamba.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yabwiye abaturage ati “Ibyabaye ejo bundi ntabwo twabyihanganira. Tubijeje ko bitazongera ariko namwe mukomeze ubufatanye n’ababunganira mu mutekano, muba inyangamugayo, mutanga amakuru yo gukumira ibyaha ku gihe.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikijyana mu Murenge wa Kivu muri Nyaruguru na Kitabi muri Nyamagabe, yagarutse ku ngamba zo gushimangira umutekano.
Atanga ingero ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwabaye mu minsi yashije, Minisitiri Kaboneka yibukije abaturage ko umutekano ari wo ubanziriza ibindi bikorwa byose byaba iby’iterambere cyangwa iby’imibereho myiza.
Yababwiye ko ataje kubabwira ko bafite umutekano kuko babizi kumurusha bo bahatuye, ahubwo abibutsa ko bakwiye no kwima amatwi bamwe mu bakwiza ibihuha ko mu karere kabo nta mutekano uhari.
Ati “Mwirinde ababashuka bashaka kubasubiza inyuma. Mugaragaze abashaka guhungabanya umutekano. Inzego z’umutekano zirahari kandi mukomeze ubufatanye. Mube abayobozi beza b’intangarugero, ibyagezweho byose ni ukubera ubufatanye.”
Abajijwe icyo avuga kuri amwe mu makuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga anakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe n’umutwe w’ingabo uyobowe n’uwitwa Major Sankara Callixte, CP Badege yashimangiye ko muri aka gace nta mirwano ihari kandi ko uyu mugabo agiye gushakishwa.
Ati “Abatangaje ayo makuru nubwo ushaka kumenya ukuri wese abona neza ko ari impuha, kuri twe aradufasha kumenya ukuri dukeneye mu gushakisha abagizi ba nabi”.
Yakomeje avuga ko “Iryo zina Sankara Callixte, rimaze kuza kenshi mu madosiye y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kuko asanzwe anashakishwa, kuba rero yiyemerera ibindi byaha birafasha ubutabera. Bizanorohereza kandi igikorwa cy’ubufatanye mpuzamahanga cyo guhererekanya abanyabyaha. Ni inshingano z’igihugu cyose abarizwamo kwitandukanya nawe kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha.”
Uyu Sankara yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rwa Kizito Mihigo na bagenzi be.
Abaturage bashimiye ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bizeza Minisitiri ubufatanye mu gukumira ikintu cyose cyakongera guha icyuho abagizi ba nabi.
Senkuye Vedaste wo mu Murenge wa Kitabi, yagize ati “Tugomba gukomeza kurara irondo, tugafatanya n’abayobozi kumenya ko nta cyaduhungabanya ngo cyagize ibikorwa by’amajyambere tumaze kugeraho.”
Kwangwaru
None ko umutekano ari wose kuki Kaboneka yambaye ikote ritamenwa n’amasasu !!?
Thomas Nkunda
Uribonyehe? Cyangwa urerekwa!
nkunda
Nonese isasu rifata mwikote gusa urabona hari ikintu yambaye mumutwe konawouraswa!
semajeli ramadhan
Kangaroo rwose utandukanye ikote rya cuir na anti balle
Shimon
Muramwamamaje SANKARA. Ko mbona hari ubwoba,kandi bitari ngombwa. ingabo zacu ziri maso.