Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Joseph Kabila, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo, FARDC, akuraho Général Didier Etumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo guhera mu 2008 amusimbuza Lieutenant-Général Mbala Musense Célestin.
Général Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Fourwe yagizwe Umugaba w’Ingabo Wungirije ushinzwe ibikorwa n’Iperereza.
Perezida Kabila akoze izi mpinduka mu gihe asigaje amezi atanu gusa ngo ave ku butegetsi kuko igihugu kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, kandi Kabila akaba atemerewe kongera kwiyamamaza.
Gen Didier Etumba wahise ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yagizwe umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare asimbuye Général François Olenga washinzwe ibijyanye n’ubutumwa mu biro by’umukuru w’igihugu.
Lieutenant-Général Mbala ni umwe mu bantu bizewe cyane na Perezida Kabila, akaba yarabaye igihe kinini umujyanama we, mbere y’amavugurura yakozwe mu buyobozi bw’ingabo mu 2014. Yakomeje kuba umuntu wa kabiri mu bakomeye mu ngabo kugeza ubwo yazamurwaga mu myanya ku wa 14 Nyakanga 2018.
Kabila kandi yanagize Général John Numbi Banza Tambo Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, uyu akaba yaragaruwe mu ngabo mu mwaka ushize wa 2017 nyuma y’igihe ari ku gatebe guhera mu 2010, nyuma y’iperereza ryakorwaga ku rupfu rw’uwari Umuyobozi w’umuryango, Voix des sans voix, Floribert Chebeya.
Icyo gihe Général John Numbi yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, ndetse uyu musirikare akaba afite amateka menshi mu ngabo za Congo.
Mu 2016 nibwo Gen Numbi na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.
Izi mpinduka mu buyobozi bwa gisirikare zazamuye amagambo menshi hibazwa uburyo Kabila usigaje amezi atanu gusa ku butegetsi akuraho abayobozi b’ingabo, bamwe bakeka ko ari gushaka ingufu za gisirikare zamufasha kutarekura ubutegetsi.
Ibyo bakabihuza n’uko Abajenerali Numbi, Amisi na Delphin Kayimbi ari abantu ba hafi ba Perezida Kabila. Manda ye yarangiye mu 2016 ariko amatora yo kumusimbuza ntiyahita aba ku mpamvu zatanzwe zirimo amikoro.
Peres
Ngahooo
Ko ahinduye kandi agomba kubaho?? Cyangwa ar akomeje? Ubutegetsi wee buragatsindwa