• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

Editorial 18 Jul 2018 ITOHOZA

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Joseph Kabila, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo, FARDC, akuraho Général Didier Etumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo guhera mu 2008 amusimbuza Lieutenant-Général Mbala Musense Célestin.

Général Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Fourwe yagizwe Umugaba w’Ingabo Wungirije ushinzwe ibikorwa n’Iperereza.

Perezida Kabila akoze izi mpinduka mu gihe asigaje amezi atanu gusa ngo ave ku butegetsi kuko igihugu kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, kandi Kabila akaba atemerewe kongera kwiyamamaza.

Gen Didier Etumba wahise ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yagizwe umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare asimbuye Général François Olenga washinzwe ibijyanye n’ubutumwa mu biro by’umukuru w’igihugu.

Lieutenant-Général Mbala ni umwe mu bantu bizewe cyane na Perezida Kabila, akaba yarabaye igihe kinini umujyanama we, mbere y’amavugurura yakozwe mu buyobozi bw’ingabo mu 2014. Yakomeje kuba umuntu wa kabiri mu bakomeye mu ngabo kugeza ubwo yazamurwaga mu myanya ku wa 14 Nyakanga 2018.

Kabila kandi yanagize Général John Numbi Banza Tambo Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, uyu akaba yaragaruwe mu ngabo mu mwaka ushize wa 2017 nyuma y’igihe ari ku gatebe guhera mu 2010, nyuma y’iperereza ryakorwaga ku rupfu rw’uwari Umuyobozi w’umuryango, Voix des sans voix, Floribert Chebeya.

Icyo gihe Général John Numbi yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, ndetse uyu musirikare akaba afite amateka menshi mu ngabo za Congo.

Mu 2016 nibwo Gen Numbi na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.

Izi mpinduka mu buyobozi bwa gisirikare zazamuye amagambo menshi hibazwa uburyo Kabila usigaje amezi atanu gusa ku butegetsi akuraho abayobozi b’ingabo, bamwe bakeka ko ari gushaka ingufu za gisirikare zamufasha kutarekura ubutegetsi.

Ibyo bakabihuza n’uko Abajenerali Numbi, Amisi na Delphin Kayimbi ari abantu ba hafi ba Perezida Kabila. Manda ye yarangiye mu 2016 ariko amatora yo kumusimbuza ntiyahita aba ku mpamvu zatanzwe zirimo amikoro.

Gen Gabriel Amisi Kumba ‘Tango Four’ wayoboye ingabo za RDC zirwanira ku butaka

Gen John Numbi Banza Tambo yahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Lieutenant-Général Mbala Musense Célestin yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mpinduka zakozwe ku wa Gatandatu

2018-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Editorial 20 Jun 2018
Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Editorial 07 Jun 2016
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Editorial 15 Feb 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Peres
    July 18, 201810:30 am -

    Ngahooo
    Ko ahinduye kandi agomba kubaho?? Cyangwa ar akomeje? Ubutegetsi wee buragatsindwa

    Subiza

Leave a Reply to Peres Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Editorial 23 Aug 2023
   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 02 Apr 2022
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?
Amakuru

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Editorial 02 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru