• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Editorial 22 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibi bibaye nyuma y’inkuru y’umusomyi wacu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, twasohoye ku wa Kane taliki ya 19 Nyakanga 2018, umusomyi wa Rushyashya yiyama Sankara Callixte, avuga ko nta muntu wamutumye kuvugira Abacitse ku Icumu.

Soma iyo nkuru hano: 

Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Nyakanga 2018, Rushyashya yagiranye ikiganiro na Rangira Adrien uvugwa muri iyo nkuru, maze ava imuzi Sankara, amuvuga amavu n’amavuko ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara dore ko  amuzi neza birambuye.

Mu kiganiro twagiranye Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Calllixte avuga mu magambo ye ati: “Ntacyo mpfana n’iriya Nterahamwe ikorana n’Ingabo zahekuye igihugu harimo n’umuryango akomokamo wose. Kumva ko ubu yiyemeje kunga ubumwe n’abicanyi mu kurwanya abamurokoye genocide ndetse bakamufasha kuba icyo ari cyo  uyu munsi, birenze ukwemera. Jyewe n’abandi bose bagira aho bahurira na we mu muryango, turamwamaganye twivuye inyuma kandi twitandukanije nawe kumugaragaro kandi BURUNDU.

Rangira yatuganirije ku mateka ya Sankara Callixte

Rangira Adrien yatuganirije ku mavu n’amavuko ya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ atubwira ko se wa Callixte yitwaga Gafirigi Gaspard nyina akitwa Mukandutiye Mediatrice bakaba bari batuye I Gacu mu Karere ka Nyanza.

Se wa Rangira Adrien ni Kalinda Andre naho nyina ni Mukatete Concessa, Rangira avukana n’abana barindwi (7), bane (4) muribo bishwe muri Jenoside harokoka bapfa nyuma ya génocide.

Nsabimana Callixte Sankara, ababyeyi be barapfuye bose, avukana n’abana icyenda (9), hasigaye mushikiwe umwe (1), witwa Murebwayire. Ku byerekeye isano mu muryango, Rangira avuga ko Nyakwigendera Gafirigi ari murumuna wa Nyakwigendera Kalinda

Jenoside irangiye Rangira niwe wakiriye Callixte na mushiki  abashyira mu mashuri bariga kugeza barangije amashuri yisumbuye..  Nsabimana Callixte kuva akiri muto yari umwana ugoye kurera. Nsabimana Callixte yatangiriye amashuri yisumbuye muri Secondaire arihirwa na FARG, muri Group Officiel de Butare (Indatwa), ageze mu mwaka ya kabiri Secondaire yaje kurwana n’abafurere bayoboraga icyo kigo baramwirukana ajya kwiga I Rwamagana ari naho yarangirije.

Agezeyo yarezwe gukurura amacakubiri ya politiki muri Kaminuza ndetse aregwa n’ubuyobozi bwa kaminuza kugira idéologie ya génocide. Ibyo ngo byari bishingiye ku myitwarire ye mu guhatanira ubuyobozi bwa AGEUNR acamo abanyeshuri ibice agamije kubigarurira ngo bazamutorere abayobore Umwuka mubi muri Kaminuza wakuruwe n’iyo myitwarire watumye Recteur wa UNR icyo gihe Bwana Lwakabamba  amwirukana burundu muri Kaminuza avuga ko ubuyobozi bwa université busanga afite ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura rishingiye ku moko bishobora guhungabanya ubumwe n’umutekano w’abanyeshuri muri Kaminuza.

Nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza, Nsabimana callixte idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.

Yaba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yaba IBUKA n’izindi nzego barahagurutse icyo gihe baravuga bati ‘umwana wacitse ku icumu rya Jenoside’ yirukanwe azira amacakubiri, ngo arazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside? Abantu bose ntibabyumvaga kuko mu buryo bwumvikana, umwana warokotse Jenoside ntiyazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside.

Nguko uko Sankara yagiye kurangiriza amasomo ye muri ULK, ara defanda muri ULK, ajyana amanota kuri kaminuza I Butare bamuha Diplome mu mategeko ya UNR.

Arangije kubona Diplome nibwo yanditse article rutwitsi mu Kinyamakuru cya Gatete Jean Bosco (Umulinzi), asebya ubutegetsi buriho, byari muri 2011. Polisi imushakishije ngo asobanure iyo nyandiko abaca murihumye  aca panya ahungira Nairobi, inzego z’iperereza z’u rwanda zikomeje kumukurikirana arazicika yerekeza Madagascar aho yumvaga umuvandimwe we Rangira yamufasha guhunga. Nyuma y’igihe gito, abifashijwemo n’inzego z’umutekano ‘icyo gihugu, Rangira yurije indege Nsabimana Callixte imugeza i Kanombe, atabwa muri yombi, hakorwa iperereza, aza gusaba imbabazi, arafungurwa nyuma y’iminsi mike (2011/12). Nyuma yaje gucika ajya Africa y’epfo k uburyo butazwi, agezeyo nibow yinjiye muri RNC.

Ku byavuzwe mu nkuru y’umusomyi ko Rangira yahaye akazi Nsabimana Callixte muri restaurant ye Tam Tam,  Rangira avuga ko ataribyo. Ukuri ni uku uyu Nsabimana yatetse umutwe kuri Bwana Habimana Kizito wari umwarimu muri kaminuza i Butare, n’umugore we Uwonkunda Clementine bakodeshaga iyo restaurant bamugira manager wayo kuko iyo famille yari ituye i Butare. Icyaje kuvamo ni uko yabatwaye amafaranga yose yacurujwe mu gihe cy’amezi atatu akayagira impamba yamufashije gutoroka igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gihe polisi  yari itangiye kumushakisha imaze gushyikirizwa ikirego na Bwana Habimana Kizito.

Ajyenda, ngo yasize kandi agwatirije byinshi mu bikoresho by’iyo restaurant biyiviramo guhomba irafunga. Ibyo byose ngo byatumye Nsabimana na Rangira badacana uwaka kugeza uyu munsi

Ku byerekeye  ibyanditswe mu nkuru ya Rushyashya  birebana na FARG, Rangira  avuga ko yeguye mu Nteko ishinga amategeko kugirango hakorwe iperereza ku byamuvuzweho biturutse cyane cyane  kubamurwanyaga mw’ishyaka UDPR bagambiriye kumuhirika ku mwanya w’ubudepite, iperereza ryakozwe n’inzego za leta zasanze ari umwere.

Mu kiganiro twagiranye, Rangira yasoje yongera gushimangira ko ntaho ahurira na Sankara mu bikorwa bye arimo avuga adashidikanya ko bitazagira aho bimugeza uretse kuba igikoresho cya bamwe mu bakomeza gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

2018-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019
Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Editorial 09 Oct 2019
Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Editorial 30 Oct 2020
Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Editorial 24 Sep 2023

prev
next

6 Ibitekerezo

  1. Salvator
    July 23, 20186:54 am -

    Mbega umugabo ubeshya! Ibya Sankara byo ntawabitindaho cyane kuko yifitiye ikibazo cyo gushaka kuba umutegetsi ariko akabishakisha nabi! Icyo Rangira abeshye ni ikibazo cya FARG aho abeshyera abantu yanavuze amazina ngo nibo bakizanye nk’aho aribo bakoze raporo yetekanye amakosa yakoze igihe yari yarigize umwubatsi kandi yari umunyamakuru. Abo bantu avuga bari bafite ingufu ki zo gukuzaho umudepite (yarirukanywe ntiyeguye!).
    Ikindi abeshya ni uko atavuga ko ariwe wajyanye ririya bandi ngo ni Sankara muri UDPR kugira ngo ridurumbanya bamwe mu bayoboke basabaga Rangira kwisobanura ku byamuvugwagaho muri dosiye ya FARG Sankara akabura aho amenera akagenda.
    Rangira navuge amabi ya mwenewabo ariko areke kuyobya amarari avangavanga ibintu kuko nawe uretse igihugu cyamugiriye impuhwe yakagombye kuba afunze kubera amanyanga atabarika yakoze.

    Subiza
    • Alexis Kamanzi
      July 23, 20183:30 pm -

      Salvator ,licyo ushaka kuvuga ni uko leta y’u Rwanda ijya ibabarira abantu banyereza umutungo ? Ayo manyanga se ya Rangira wayatubwiye tukayamenya? Nibwo waba plus credible. Bigaragara ko ufite aho uhurira na Sankara uyu cyangwa ibyigomeke byo muri UDPR.

      Subiza
  2. papa
    July 23, 20185:36 pm -

    mwiriwe, ndibariza nonese ababyeyi birwanda bazajya babazwa ibyaha byakozwe nabana
    babo bakuru? uyu mugabo ko nunva yanshenguye umutima. arihohora yisobanura kubyaha byakozwe numugabo mukuru. mubsobanurire kugira narwe turimwo kurera urubyuruko tubimenye.

    Subiza
  3. Jack
    July 23, 20188:43 pm -

    Hahahahahahaaha nakumiro reka nibarize uwo sankara jye ndamuzi neza yize muri groupe butare nanjye mpiga nta gisirikare yakoze habe no kuba kadogo school yewe none ngo ni majoro sankara ayayayayyayayayuaya ibyo nibyo mu ndatwa bakwigishije niba opinion politique yawe ushaka kiyumvikanisha cg ushaka gukora nkibyowirirwa uvuga ko ninkotanyi zateye uko urabigenderamo ndakwiyizeye ugenda wiyita umusirikare kuko wari ufite umutype winshuti yawe mwagendanaga witwa nzabirinda akaba we yari umusirikare bizwi kuko nanjye nari we niga muri groupe

    Subiza
  4. Salvator
    July 24, 20187:56 pm -

    @ Alexis Kamanzi

    Ntabwo ibimenyetso bitangirwa mu binyamakuru. Icyo nakoze ni ukubeshyuza ibyo Rangira yavuze. Niba ushaka ibimenyetso by”amakosa Rangira yakoze muri dosiye ya FARG uzajye mu Nteko, muri FARG cyangwa muri Parquet.

    Sinshinja Rangira gukorana na Sankara ariko niwe wamujyanye muri UDPR ngo amukoreshe kandi anagiye muri Madagascar niwe wamusigiye akabari ke!

    Niyitandukanye nawe ariko areke kuvangavanga ibintu anabeshyera abantu ngo bamukuje mu nteko.
    Ahubwo ni uko Rushyashya yahise ikuramo amazina yavuze byashoboraga kutamugwa amahoro kuko ni isebanya.

    Subiza
    • Alexis Kamanzi
      July 31, 20188:37 am -

      Salvator ,Inzego zose wavuze ko zatumenysheje ko uwo mugabo Rangira ari umwere?
      Comments zawe zigaragaramo link yawe na parti UDPR , Zigaragaza kandi urwango ufitiye uyu mugabo,
      Ntabwo uri credible.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru