Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, utegerejwe ku butaka bw’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ari ntagereranywa ndetse urukundo bifitanye rusumba imisozi.
Perezida Xi Jinping yatangaje aya magambo mu gitekerezo yanditse nk’integuza y’uruzinduko rwe rw’amateka mu rwa Gasabo ruteganyijwe hagati ya 22 na 23 Nyakanga 2018.
Uyu mukuru w’igihugu uri ku butegetsi kuva ku wa 14 Werurwe 2013, aratangira urugendo rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano umaze imyaka 47 ushinze imizi hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Xi ugiye kuba uwa mbere mu bayoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.
Yavuze ko u Rwanda rushushanya imbaraga n’ubwitange bw’abarutuye mu kwiyubaka kwihuse.
Yagize ati “Mu myaka ishize, binyuze mu buyobozi bwa Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bakoresheje imbaraga zidasanzwe bafata iya mbere mu guharura inzira y’iterambere ribabereye. U Rwanda rushinga imizi muri gahunda zose z’iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza n’ubwisanzure rusange.”
Perezida Xi yagaragaje ko yishimiye ibyo igihugu cyagezeho, anacyifuriza gukomeza kwicuma imbere.
Ati “Mu kuzamuka kutajegajega k’ubukungu mu Karere no ku Isi, u Rwanda rwabereye icyitegererezo ibihugu bifite gahunda yo kwiteza imbere no kongera kwiyubaka haba muri Afurika no hanze yayo.”
Kuva mu 1971, u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucuti. Perezida XI yavuze ko kuba ibihugu byombi biri ku ntera ndende, itandukaniro ry’ubuso n’umuco ariko “Inshuti nziza zumva zegeranye nubwo zaba zitandukanyijwe n’intera ndende.”
Yagize ati “Ibihugu byacu byanyuze mu mateka akomeye, ni yo mpamvu duha agaciro umudendezo w’igihugu, kutaronda ubwoko n’iterambere ry’ubukungu ndetse tukishimira ibyo twagezeho muri uru rugendo.”
Umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze kwaguka
Perezida XI yishimira ko hari imbaraga zashyizwe mu kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo. Mu mishinga migari, iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikompanyi yubaka imihanda minini mu gihugu ifite isoko rya 70%.
Perezida Xi yavuze ko ubucuti hagati y’abaturage ari izingiro ry’umubano mwiza w’ibihugu. Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu. Abagera ku 5000 biyandikishije mu Ishuri ryigisha Igishinwa rya Confucius Institute riri muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu mikino, Ishyirahamwe rya Kung Fu/Wushu mu Rwanda rifite abarenga 2,000 bawukina.
Iki gihugu kirateganya umushinga wo kubaka amariba 200 azafasha abaturage barenga 110,000 kubona amazi. Mu minsi ishize, u Bushinwa bwatangiye gutanga Televiziyo za Rutura biteganyijwe ko zizagezwa ku bagera ku 150,000 batuye mu duce 10,000 tw’ibyaro.
Perezida Xi agiye kugenderera u Rwanda nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017. Abakuru b’ibihugu baganiriye ku mikoranire mu mishinga y’iterambere.
Yagize ati “Ndizera ko urugendo rwanjye ruzongerera imbaraga ubucuti dusanganywe, kwagura umubano ku rundi rwego no kuwubyaza umusaruro ufitiye abaturage bacu akamaro. Imbaraga za guverinoma n’abaturage bacu zitanga icyizere cy’ahazaza.”
Perezida Xi yavuze ko hakenewe umuvuduko uganisha mu bwizerane muri politiki, guhuza gahunda z’iterambere no kwagura imikoranire mu nzego zose, gusangizanya ubunararibonye mu burezi, umuco, ubuzima, ubukerarugendo n’andi mahugurwa bizatuma hubakwa umusingi uhuriweho wubakiye ku bucuti burambye.
Yanashimangiye ko u Bushinwa bushyigikiye kandi buha agaciro uruhare rw’u Rwanda mu gusigasira ubumwe n’iterambere ry’umugabane, mu gihe Perezida Kagame ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ati “Ibihugu byacu bizakomeza gushyigikira inyungu z’ibikiri mu nzira y’iterambere, binyuze mu kunoza itangwa ry’amakuru n’uburyo bwo gukurikirana gahunda zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko hakwiye imikoranire y’u Bushinwa n’u Rwanda mu iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Perezida Xi aragera mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Sénégal. Biteganyijwe ko azaruvamo akomereza muri Afurika y’Epfo aho azitabira inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, asoreze urugendo rwe ku mugabane wa Afurika asura Ibirwa bya Maurice.