Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’umugabane wa Afurika n’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”, ari ingenzi kuko bisangiye inyungu rusange zirimo ubucuruzi, iterambere ry’ubukungu n’iry’abaturage.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije muri Afurika y’Epfo, aho inama ya 10 ya BRICS igizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Iyi nama yaberaga mu nyubako ya Sandton International Convention Centre muri Johannesburg, izaganira ku bibazo byugarije Isi birimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere n’ubucuruzi.
Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko Afurika na BRICS bakwiye gufatanya kuko basangiye inyungu rusange mu buhahirane mpuzamahanga bufunguye kandi buri wese yibonamo.
Yakomeje avuga ko ikindi ari uko gushimangira ubufatanye na BRICS bitanga inyungu mu mibereho myiza y’abaturage mu gihe giciriritse n’ikirambye kandi bikagura inyungu, by’umwihariko iz’imirimo ku rubyiruko rw’Abanyafurika.
Yagize ati “Turashaka gufatanya mu bintu by’ingenzi birimo guteza imbere inganda, ibikorwa remezo ndetse n’amahoro n’umutekano nk’uko biri mu mutima wa gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe 2063”.
Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’impinduramatwara ya Kane y’inganda, bitanga amahirwe menshi yo kugera ku ndoto za Afurika.
Muri Werurwe uyu mwaka i Kigali mu Rwanda hasinyiwe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’, ryitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bikorana ubucuruzi hagati yabyo.
Perezida Kagame yavuze ko iki ari indi ntambwe yihishemo ubufatanye bwa Afurika na BRICS kuko ari ‘ugushyiraho impinduka mu buryo bwiza kandi burambye bw’uko Afurika yakorana ubucuruzi ubwayo ndetse ikanabukorana n’ahandi ku Isi’.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%.
Isoko rusange ry’ubucuruzi muri Afurika ryitezweho gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’abanyafurika nibura mu 2022 bukaba bugeze kuri 25%.
Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.
Perezida Kagame yavuze ko igikenewe cyane ari uburyo bwiza bw’imikoranire mu byumvikanweho kandi Afurika yiteguye yaba mu biganiro no mu rundi ruhare rwose rukenewe.