Perezida Paul Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika itakwiteza imbere nta nkunga ihawe, akemeza ko umutungo utikirira mu nzira zitemewe ari wo mwinshi kandi ukwiye kugaruzwa.
Guverinoma y’u Rwada yiyemeje gutangira kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa rubanda , ishyiraho komosiyo igamije gukurikirana uko imari ya Leta ikoreshwa (PAC) ndetse inashyiraho n’urwego rubishinzwe (OAG).
Ariko nyuma y’imyaka 10 Guverinoma yatangiye kugaruza imwe mu mitungo yagiye inyerezwa ndetse n’ikigereranyo cy’amafaranga anyerezwa kiragabanuka.
Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’ibinyura mu nzira zitemewe, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga ibihugu bya Afurika biterwa n’amahanga.
Agira ati “Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatari ho, kandi tukiyemeza kubikosora.”
Yabitangarije mu kiganiro cyavugaga ku “Gutera inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye”.
Icyo kiganiro gihuriyemo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD).
Ibyo biganiro byabereye mu nama yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’imiyoborere (ALF), iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018.
Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari umuco ukomeje kuranga Abanyafurika wo gusaba n’ibintu bisanzwe biri ku mugabane. Gusa yongeraho ko amavugurura yatangiye gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe atanga icyizere.
Ati “Kuba amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe twatangiye mu mwaka w’2016 akomeje kugera ku ntego yayo, byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika dusangiye.”