• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura
Umukuru wa ISO, Col Kaka Bagyenda na Gen Kale Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Ubwanditsi 04 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse ko hakorwa irindi perereza ku kuba haba harimo guhimbwa ibimenyetso byo gucisha igihanga uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura.

Ibi bikaba bije nyuma y’iperereza rihuriweho ryagaragaje ko amagambo yavugiwe kuri telephone Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu Gihugu (ISO) rushaka kwifashisha kugirango Gen Kayihura ashinjwe uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi ari ibihimbano.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru mu minsi ishize kikaba cyaragaragaje ukuntu amajwi atandukanye ya Gen Kayihura n’uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Flying Squad, Herbert Muhangi, mu bihe bitandukanye, yaba yarakorewe editing. Ayo majwi akaba ari nayo yahawe perezida Museveni ategeka guta muri yombi Kayihura.

Biravugwa ko ijambo bivugwa ko Gen Kayihura yavuze nyuma yo kubwirwa ko Kaweesi agira ati: “Thank You”, ngo ryaba ryarakuwe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakoreye aho Kaweesi yari amaze kwicirwa.

Kuri ubu, ngo perezida Museveni yaba ashaka kumenya mu buryo bwumvikana iki kibazo cyo gushaka gushyirishamo Kayihura n’umuntu waba ushaka kumushyira hasi. Umwe mu bayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru akaba yavuze ko perezida ashaka ibisubizo bitarenze iki cyumweru.

Umwe mu bunganizi ba Gen Kale Kayihura witwa Jet Tumwebaze yari aherutse kubwira itangazamakuru ko kuva ibi bibazo byatangira urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO)  rwakunze guhimba ibimenyetso kandi bihangayikishije Kayihura.

Icyo gihe uyu munyamategeko yagize ati: “Twasabye inzego z’ubutasi kujugunya ibi bimenyetso ariko ibindi biri gucurwa buri munsi. Gen Kale Kayihura yizeye igisirikare mu gukemura iki kibazo, yizeye ko abantu bakoranaga nawe ari abahanga kandi bashobora kubikemura.”

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko ISO idahimba ibimenyetso bishyirishamo Kayihura ahubwo hari n’ibinyamakuru yishyura ngo ikwirakwize ibyo bimenyetso.

Na mbere y’uko Gen Kayihura atabwa muri yombi, inshuti ze zo mu nzego zo hejuru zamubwiye ko zirimo kubazwa n’inzego z’umutekano ku mubano wabo. Ibi ngo bikaba bigaragaza ukuntu Kayihura yagenzweho kuva kera cyane cyane kuva yakongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora igipolisi iminsi itatu mbere y’uko Kaweesi yicwa mu 2017.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abayobozi babwiye Chimpreports ko kubera kubura ibimenyetso byizewe bishinja Kayihura kuri ubu umwuka uteri mwiza muri ISO, aho abakozi bayo nabo bakekwa ko baba bagiye gutabwa muri yombi bagafasha mu iperereza rishya.

 

2018-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Ubwanditsi 03 Dec 2019
Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    August 6, 20181:05 pm -

    REKA IKINYOMA, AMATIKU NO KWICINYA ICARA UKORERA ICITSO CANYU PROPAGANDE YUBUJIJI, IBYO

    MUVUGA TWESE TUZIKO MURI KUVUGIRA ABABATUMYE SIBYO, MUJYE MUTUBWIRA UKURI KUKO TUZI

    UBWENGE BWO GUSHISHOZA!!!NIMBA HARI GUKORWA IPEREREZA NTIBIVUGAKO HARI ABARI MUMAZI

    ABIRA!!! MUSEVENI ARABAZI KUKO MWAKORANYE IBIBI BYINSHI MU KARERE MUMENA HAMWE

    AMARASO MENSHI RERO NTACYO MWAMUBESHYA NTANAHO MWAMUCA MUREKE KWICISHA IBYO

    BYITSO BYANYU MWOHEREZA MUBINDI BIHUGU KUMENA AMARASO HARIMWO ICYITSO KAYIHURA

    CYABABUJIJE AMAHORO NKUKO MUDASIBA KUBYEREKANA MUBYO MWANDIKA!!

    Subiza
  2. nkunda
    August 7, 20184:07 pm -

    Maombi cyangwa mavumbi Impamvu uhakana nuko usoma ikinyamakuru byo murwand agusa kubera kutiga. Iyi nkuru yasohowe bwambere nikinyamakuru cya Uganda kandi kuko utazi icyongereza ntiwagisoma. kuba rero bagiye kureba abahimbira abantu ibinyoma urumva udagazwe muziruka muruhe!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga
Mu Rwanda

Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga

Ubwanditsi 05 Apr 2017
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana
Amakuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo
ITOHOZA

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru