Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke ni wo wakiriye abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo mu bikorwa byo kwiyayamariza kujya mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, abaturage bakaba babemereye kubatora ariko nabo babasaba kuzita ku kibazo bafite cy’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri.
Abakandida babiyeretse ni Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit basanzwe ari abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi na Bitsindinkumi Innocent waturutse mu mutwe wa politiki PSR wifatanije na FPR muri aya matora y’Abadepite yimirije imbere.
Abaturage b’umurenge wa Shangi bari bitabiriye iki gikorwa, bagaragarije abakandida akanyamuneza baterwa n’ibyo FPR imaze kubagezaho birimo umutekano usesuye, imihanda, ikigo nderabuzima na poste de santé 3 zimaze kubageraho, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, basaba ko n’ibisigaye ubutaha byatekerezwaho.
Uwanyirigira Béatrice utuye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi muri uyu murenge yagize ati’’ umuryango FPR Inkotanyi wadukuye kure rwose ni yo mpamvu dutindiwe n’itariki gusa ngo duhudangaze amajwi kuri liste y’abakandida bawo,ariko turacyabangamiwe cyane n’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri udatunganye utubuza gukomeza gutera imbere. Twifuza ko bishobotse wazashyirwamo kaburimbo muri iyi manda, byatuma aka gace kava mu bwigunge,…”.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo muri uyu murenge wa Shangi, Ndahayo Eliezer, yavuze ko ibyakozwe muri uyu murenge kuva aho FPR ifatiye ubutegetsei ari byinshi, abasaba gutora abakandida ba FPR Inkotanyi ngo n’ibisigaye bigerwaho.
Uretse ikibazo cy’uyu muhanda bagaragaje, hari n’ibindi bavuga ko byitaweho barushaho kwishima, nk’amashanyarazi ataragera mu kagari ka Nyamugali, amazi meza ataragera mu kagari ka Mugera,n’ibindi bagikeneye, Habyarimana Jovith ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bakandida ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke yabwiye Bwiza.com ko mu myaka mike iri mbere uyu muhanda bavuga uzaba wageze mo kaburimbo, amashanyarazi n’amazi na byo abatabifite bakazabibona bitarenze umwaka utaha.
Umurenge wa Shangi utuwe n’abaturage barenga 26.000 bagicungira cyane ku buhinzi n’ubworozi,ikorwa ry’uyu muhanda bifuza ngo rikaba ryakongera imirimo itari iy’ubuhinzi ifaranga rifatika rikabasha kugera kuri benshi kurusha uko bimeze ubu.