• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Aug 2018 Mu Rwanda

Umunyamakuru wa Televiziyo ya BTN, Nsengimana Élysée, yateraguwe ibyuma n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ubwo yari atashye mu Murenge wa Gitega, yateraguwe ibyuma nyuma y’uko moto yari imutwaye yapfumukiraga ipine ku Kimisagara.

Nsengimana yabwiye IGIHE, dukesha iyi nkuru ko ubwo yavaga kuri moto yari imutwaye ashaka gutega indi abantu batatu bamuturutse inyuma bamujombagura ibyuma.

Ati “Nari ntashye noneho moto yari intwaye ipfumuka ipine tugeze hafi ya sitasiyo ya lisansi ku Kimisagra, ngiye gutega indi moto nibwo numvise umuntu ankubise igitiyo mpita ngwa hasi”.

Yongeyeho ko abari kumwe n’uwamukubise bahise baza bamujombagura ibyuma mu mutwe bakubita muri nyiramivumbi. Nyuma yatwawe ku Kigo Nderabuzima cya Kimisagara nacyo kimwoherereza CHUK.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, avuga ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Hari umwe wafashwe wari uri kumwe n’abandi babiri, bikimara kuba ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”

Nsengimana ufite umugore n’abana bane, azwi mu kiganiro cyitwa ‘Isoko y’Umunezero’, kuri televiziyo ya BTN.

2018-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho  muri Rushyashya

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho muri Rushyashya

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo
Amakuru

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi
Uncategorized

Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi

Ubwanditsi 12 Aug 2022
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru