• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Editorial 27 Aug 2018 POLITIKI

Umuhanzi ubifatanya no gukora politike, Robert Kyagulanyi na bagenzi be bareganwa barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018.

Urukiko rushingiye ku mpamvu zatanzwe na buri wese, rwemeye ko Bobi Wine n’itsinda ry’abantu umunani bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Abafunguwe ni Hon Robert Kyagulanyi, Kassiano Wadri, Gerald Karuhanga, Paul Mwiru, ndetse na Mike Mabikke wahoze ari umudepite wa Makindye. Abarekuwe bari mu itsinda ry’abantu 33 baherutse gufatirwa muri Arua bashinjwa guteza imvururu n’imidugararo muri aka gace ari naho imodoka za Perezida Museveni zajanjaguriwe.

Urukiko rwemeye kurekura abaregwa buri wese yemeye gutanga ingwate y’amashilingi miliyoni eshanu ndetse akerekana abantu batatu bamwishingira aramutse atorotse ubutabera.

Abishingizi b’abaregwa biganjemo abadepite bagenzi babo. Abishingizi na bo buri wese yasabwe gutanga miliyoni icumi. Bobi Wine ufatwa nka gashoza ntambara w’ibyabereye muri Arua, yatanze abamwishingira batatu barimo Depite wa Buyaga West , Barnabas Tinkasimire, uwahoze ayobora Ishyaka FDC Gen Mugisha Muntu, na mukuru we Eddy Yawe Ssentamu.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abaregwa bakimara gufungurwa by’agateganyo rwahita rufatira impapuro z’inzira zabo, umucamanza Stephen Mubiru yamagana ubu busabe kuko ‘mu barekuwe hari abashobora gusaba kujya kwivuza mu mahanga’.

Bobi Wine yari yishingikirije imbago mu cyumba cy’urukiko

Umucamanza ariko yategetse Depite Kassiano Wadri w’agace ka Arua kutazigera akandagira muri aka gace ahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse ngo yemerewe kujyayo gusa igihe yabisabiye uburenganzira kugira ngo atabangamira iperereza rigikorwa.

Mu rukiko, umwe mu baburanyi yituye hasi, abacamanza bavuze ko bishobora kuba byatewe n’uburyo abantu bari benshi mu cyumba cyasomewemo imyanzuro bityo akabura umwuka akagwa hasi.

Abaregwa hafi ya bose baje mu rukiko bacumbagira abandi baza bisunze imbago nk’ibimenyetso bishimangira ko bakubiswe nk’uko Bobi Wine yabigarutseho kenshi mu mvugo ze.

Bobi Wine hano yarimo yereka umugore we ibikomere afite mu biganza

Bobi Wine yaje mu rukiko bamurandase

2018-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Editorial 18 Jan 2019
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Editorial 09 Mar 2018
Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu
ITOHOZA

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Editorial 30 Aug 2017
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Editorial 04 Aug 2021
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru