• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, yageze mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, aho yitabiriye Inama Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum-AGRF 2018) iteraniye mu Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Perezida Nana Akufo-Addo aritabira AGRF iteraniyemo abagera ku 2000. Iri kuganirirwamo impinduka zikwiye mu buhinzi bwo muri Afurika bijyanye n’icyerekezo 2063.

William Addo Dankwa Akufo-Addo w’imyaka 74, ayobora Ghana kuva muri Mutarama 2017. Yabaye Umushinjacyaha Mukuru hagati ya 2001 na 2003 ndetse aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2007.

Inama yitabiriye ihuriramo abakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’intebe, abashakashatsi, abahagarariye ibigo bya Leta n’imiryango yigenga, ba rwiyemezamirimo bato n’abandi.

Ku nshuro yayo ya munani yatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ku wa 5 Nzeri 2018. Mu ijambo riyifungura, yavuze ko nta terambere ry’ubuhinzi rishoboka muri Afurika mu gihe hari abayobozi batumva akamaro k’ubuhinzi n’ibibazo birimo.

Yanagaragaje ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere, adakoreshwa.

Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare rwa 32% ku musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe bukorwa n’abagera kuri 70%.

AGRF yatangijwe mu 2010 nyuma y’imyaka itatu izi nama zibera mu Mujyi wa Oslo muri Norvège hagati ya 2006-2008.

Yabereye mu bihugu birimo Tanzania (2012), Mozambique (2013), Ethiopia (2014), Zambia (2015), Kenya (2016) na Côte d’Ivoire (2017).

Inama yo muri Côte d’Ivoire yayobowe na Perezida Ouattara yahuje abagera ku 1500 yakusanyirijwemo miliyari $6.5 yo gukoresha mu ishoramari ry’ibikomoka ku buhinzi bw’amavuta y’ingazi, amashaza, ibijumba n’umuceri.

Afurika isohora miliyari 35 z’amadolari ku mwaka igura ibiribwa hanze, nta gikozwe bizikuba gatatu bitarenze 2025.

Ubwo Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yahawe ikaze mu rwa Gasabo na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

2018-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Ubwanditsi 29 May 2025
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019
Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha
Amakuru

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

RUSHYASHYA 06 Nov 2025
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika
ITOHOZA

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Ubwanditsi 28 Sep 2017
Icyo nkundira Kagame
Mu Mahanga

Icyo nkundira Kagame

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru