Abanyarwanda babiri bari impunzi mu gihugu cya Zambia; Innocent Habumugisha na Egide Rwasibo, bigeze kwirukanwa muri muri iki gihugu mu Ukuboza 2015 bashinjwa kuba intasi za Guverinoma y’u Rwanda no guhungabanya umutekano muri Zambia, batsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rwa Zambia mu cyumweru gishize, umucamanza yemeza ko kwirukanwa kwabo bitari bifite impamvu.
Urukiko rukaba rwanzuye ko minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yategetse kwirukana aba Banyarwanda mu ibanga adakurikije amategeko, abanza gusaba izi mpunzi ibisobanuro mbere yo kwirukanwa.
Inyandiko z’urukiko zikaba zivuga ko mu rubanza abunganira aba Banyarwanda bagaragaje ko icyemezo cya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihuguu wa Zambia cyo gusubiza mu Rwanda aba bantu cyari kubagiraho ingaruka baramutse basubiye iwabo kuko ngo bakiriwe muri Zambia nk’impunzi.
Ariko, Habumugisha, w’umuganga ndetse na Rwasibo kuri ubu wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, nubwo banyuzwe n’icyemezo cy’urukiko bahisemo kuguma mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.
Uru rubanza ngo rukaba rwaragaraje amacakubiri mu banyarwanda baba muri Zambia, aho bamwe muri bo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba birukanwe bashinja kuba ari bo babateje ibibazo.
Avugana n’iki kinyamakuru Habumugisha akaba yavuze ko hari agatsiko k’Abanyarwanda b’abakire bafite imbaraga muri Zambia bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni, aho ngo umuntu wese ugaragaje kutumva ibintu kimwe nab o ashinjwa gukorera Guverinoma y’u Rwanda, bikavamo guha ruswa bamwe mu bategetsi ngo birukanwe binyuranyije n’amategeko.
RUGENDO
UBUNDISE BARI BAHUNZE IKI MU RWANDA??
KO BAGATUTSE MUGIHUGUSE BABAYE IKI??
IYO MWANDIKI IBINTU NKIBI MWAMVA ATARI
AMATIKU??BARAHUNZE NONE BARAJE BAJYA KWIGA KAMINUZA??
MWAGIYE RIMWE MUSHUNGURA INKURU MUJYIYE KWANDIKA!!!!
barahunze iki??bahunze nde??bakoze iki muguhunga??
Twubakane
Hariya Zambiya isigaye itegekwa n’a FDLR ntiwakwibeshya Kuko bubatse n’ inzego Kuva kuri cellule, segiteri, komini n’a perefegitura(province) bibangikanye n’inz ego za leta. Iyo ugezeyo ngo ubanza kwiyanzuza kuri Abo banyarwanda ba FDLR. Kdi ukajya utanga umusanzu batangamo ruswa ku butegetsi iyo habaye ikibazo. Iyo batakwiyumvamo baguteza leta ki uri intasi ta Kagame. Nta kindi bisobanuye uretse ibyo. Ikindi ni uko abana babo bonjour mu gisirikare cya Zambiya babona n’akazi muri Leta ku buryo ubu FDLR iyoboye yo rwose Kuko navuganye n’ururimi rwaho ukagirango hi abazambiya. Murakoze.