• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Editorial 16 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda babiri bari impunzi mu gihugu cya Zambia; Innocent Habumugisha na Egide Rwasibo, bigeze kwirukanwa muri muri iki gihugu mu Ukuboza 2015 bashinjwa kuba intasi za Guverinoma y’u Rwanda no guhungabanya umutekano muri Zambia, batsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rwa Zambia mu cyumweru gishize, umucamanza yemeza ko kwirukanwa kwabo bitari bifite impamvu.

Urukiko rukaba rwanzuye ko minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yategetse kwirukana aba Banyarwanda mu ibanga adakurikije amategeko, abanza gusaba izi mpunzi ibisobanuro mbere yo kwirukanwa.

Inyandiko z’urukiko zikaba zivuga ko mu rubanza abunganira aba Banyarwanda bagaragaje ko icyemezo cya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihuguu wa Zambia cyo gusubiza mu Rwanda aba bantu cyari kubagiraho ingaruka baramutse basubiye iwabo kuko ngo bakiriwe muri Zambia nk’impunzi.

Ariko, Habumugisha, w’umuganga ndetse na Rwasibo kuri ubu wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, nubwo banyuzwe n’icyemezo cy’urukiko bahisemo kuguma mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Uru rubanza ngo rukaba rwaragaraje amacakubiri mu banyarwanda baba muri Zambia, aho bamwe muri bo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba birukanwe bashinja kuba ari bo babateje ibibazo.

Avugana n’iki kinyamakuru Habumugisha akaba yavuze ko hari agatsiko k’Abanyarwanda b’abakire bafite imbaraga muri Zambia bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni, aho ngo umuntu wese ugaragaje kutumva ibintu kimwe nab o ashinjwa gukorera Guverinoma y’u Rwanda, bikavamo guha ruswa bamwe mu bategetsi ngo birukanwe binyuranyije n’amategeko.

2018-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022
Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Editorial 14 Aug 2020
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe  mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 20 Feb 2018
Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Editorial 16 Oct 2018

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    September 16, 201810:19 pm -

    UBUNDISE BARI BAHUNZE IKI MU RWANDA??
    KO BAGATUTSE MUGIHUGUSE BABAYE IKI??
    IYO MWANDIKI IBINTU NKIBI MWAMVA ATARI
    AMATIKU??BARAHUNZE NONE BARAJE BAJYA KWIGA KAMINUZA??
    MWAGIYE RIMWE MUSHUNGURA INKURU MUJYIYE KWANDIKA!!!!
    barahunze iki??bahunze nde??bakoze iki muguhunga??

    Subiza
  2. Twubakane
    September 17, 20187:09 am -

    Hariya Zambiya isigaye itegekwa n’a FDLR ntiwakwibeshya Kuko bubatse n’ inzego Kuva kuri cellule, segiteri, komini n’a perefegitura(province) bibangikanye n’inz ego za leta. Iyo ugezeyo ngo ubanza kwiyanzuza kuri Abo banyarwanda ba FDLR. Kdi ukajya utanga umusanzu batangamo ruswa ku butegetsi iyo habaye ikibazo. Iyo batakwiyumvamo baguteza leta ki uri intasi ta Kagame. Nta kindi bisobanuye uretse ibyo. Ikindi ni uko abana babo bonjour mu gisirikare cya Zambiya babona n’akazi muri Leta ku buryo ubu FDLR iyoboye yo rwose Kuko navuganye n’ururimi rwaho ukagirango hi abazambiya. Murakoze.

    Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali
IMIKINO

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Editorial 28 Jan 2016
Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry
IMIKINO

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Editorial 09 Oct 2018
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo
HIRYA NO HINO

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Editorial 05 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru