• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Editorial 20 Sep 2018 ITOHOZA

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, yageze muri Uganda nyuma y’ibyumweru hafi bitatu yivuza iyicarubozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahita ajyanwa na Polisi yari imutegereje.

Bobi Wine yerekeje muri Amerika ku wa 1 Nzeri kugira ngo akurikiranwe byihariye n’abaganga kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Yagiye anagira ibiganiro bya politiki muri icyo gihugu.

Yivuzaga ingaruka z’ibyo yakorewe guhera ubwo yafungwaga ku wa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite, nyuma y’umuvundo wabereye mu gace ka Arua.

Hari mu kwiyamamaza ku bakandida depite bifuza guhagararira Arua mu Nteko Ishinga amategeko. Bobi Wine yari yagiye gushyigikira umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Perezida Museveni we yagiyeyo kwamamaza uw’ishyaka rye, NRM.

Museveni yavuze ko imodoka ye yamenwe ikirahuri cy’inyuma. Nibwo Bobi Wine na bagenzi be bafashwe ndetse igisirikare gikoresha amasasu mu gutatanya abantu.

Mbere gato, umushoferi wa Bobi Wine yishwe arashwe, bivugwa ko bakekaga ko ari we bahitanye.

Abafashwe bakorewe iyicarubozo ku buryo ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Bobi Wine yagenderaga ku mbago bigaragara ko arembye.

Ku wa 23 Kanama 2018, yakuriweho n’Urukiko rwa Gisirikare ibirego birimo ibyo gutunga imbunda binyuranye n’amategeko, asigara akurikiranywe n’urukiko rwa gisivili ku cyaha cy’ubugambanyi.

Gusa yarekuwe by’agateganyo ku wa 27 Kanama 2018 hamwe na bagenzi be barimo Kassiano Wadri wari uhanganye n’umukandida wa NRM, Nusura Tiperu ndetse akamutsinda. Basabwe gutanga ingwate n’abishingizi.

Mbere yo kugaruka muri Uganda avuye kwivuza, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamenye ko hari urubyiruko rwateguye imyiyereko ndetse hakwirakwijwe imipira itukura n’ibyapa bimuha ikaze mu gihugu.

Byatumye ishyiraho amabwiriza ko ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe, Bobi Wine azakirwa n’umuryango we wa hafi gusa, agahabwa abamucungira umutekano bakamugeza iwe mu rugo.

Polisi yiyemeje kugenzura umutekano wo mu muhanda, ibuza inama zitemewe kandi yiyemeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano ngo wubahirizwe.

Ivuga ko bitagenze bityo “hari ibikorwa byinshi bitemewe n’amategeko byashoboraga kubangamira ibikorwa bisanzwe birimo ingendo z’abajya cyangwa bava ku kibuga cy’indege.”

Ni igikorwa ariko Bobi Wine yamaganye, avuga ko “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana ugomba guhagarara.” Ni amagambo yanditse kuri Twitter.

We yifuzaga kwakirwa n’inshuti, abayobozi n’abahanzi, akabanza gusura nyirakuru urwaye ahitwa Najjanankumbi, agafatira ifunguro rya saa sita Kamwokya mbere yo kujya iwe i Magere.

Bobi Wine yavuye muri Amerika kwivuza asubira iwabo i Kampala

Ubwo Bobi Wine yari ku kibuga cy’indege i Amsterdam ategereje indege imujyana muri Uganda

2018-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025
Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
Ngo uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe

Ngo uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe

Editorial 26 Mar 2018
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 17 Aug 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru