Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, yageze muri Uganda nyuma y’ibyumweru hafi bitatu yivuza iyicarubozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahita ajyanwa na Polisi yari imutegereje.
Bobi Wine yerekeje muri Amerika ku wa 1 Nzeri kugira ngo akurikiranwe byihariye n’abaganga kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Yagiye anagira ibiganiro bya politiki muri icyo gihugu.
Yivuzaga ingaruka z’ibyo yakorewe guhera ubwo yafungwaga ku wa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite, nyuma y’umuvundo wabereye mu gace ka Arua.
Hari mu kwiyamamaza ku bakandida depite bifuza guhagararira Arua mu Nteko Ishinga amategeko. Bobi Wine yari yagiye gushyigikira umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Perezida Museveni we yagiyeyo kwamamaza uw’ishyaka rye, NRM.
Museveni yavuze ko imodoka ye yamenwe ikirahuri cy’inyuma. Nibwo Bobi Wine na bagenzi be bafashwe ndetse igisirikare gikoresha amasasu mu gutatanya abantu.
Mbere gato, umushoferi wa Bobi Wine yishwe arashwe, bivugwa ko bakekaga ko ari we bahitanye.
Abafashwe bakorewe iyicarubozo ku buryo ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Bobi Wine yagenderaga ku mbago bigaragara ko arembye.
Ku wa 23 Kanama 2018, yakuriweho n’Urukiko rwa Gisirikare ibirego birimo ibyo gutunga imbunda binyuranye n’amategeko, asigara akurikiranywe n’urukiko rwa gisivili ku cyaha cy’ubugambanyi.
Gusa yarekuwe by’agateganyo ku wa 27 Kanama 2018 hamwe na bagenzi be barimo Kassiano Wadri wari uhanganye n’umukandida wa NRM, Nusura Tiperu ndetse akamutsinda. Basabwe gutanga ingwate n’abishingizi.
Mbere yo kugaruka muri Uganda avuye kwivuza, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamenye ko hari urubyiruko rwateguye imyiyereko ndetse hakwirakwijwe imipira itukura n’ibyapa bimuha ikaze mu gihugu.
Byatumye ishyiraho amabwiriza ko ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe, Bobi Wine azakirwa n’umuryango we wa hafi gusa, agahabwa abamucungira umutekano bakamugeza iwe mu rugo.
Polisi yiyemeje kugenzura umutekano wo mu muhanda, ibuza inama zitemewe kandi yiyemeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano ngo wubahirizwe.
Ivuga ko bitagenze bityo “hari ibikorwa byinshi bitemewe n’amategeko byashoboraga kubangamira ibikorwa bisanzwe birimo ingendo z’abajya cyangwa bava ku kibuga cy’indege.”
Ni igikorwa ariko Bobi Wine yamaganye, avuga ko “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana ugomba guhagarara.” Ni amagambo yanditse kuri Twitter.
We yifuzaga kwakirwa n’inshuti, abayobozi n’abahanzi, akabanza gusura nyirakuru urwaye ahitwa Najjanankumbi, agafatira ifunguro rya saa sita Kamwokya mbere yo kujya iwe i Magere.