Perezida Kagame Paul Umugaba w’ingabo w’ikirenga, yohereje Brig Gen Francis Mutiganda, wari umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (National Intelligence and Security Service, NISS) mu kicaro k’ingabo ngo azahabwe indi mirimo.
Muri Nyakanga 2012 Francis Mutiganda wari ufite ipeti rya Colonel nibwo yasimbuye Dan Munyuza (ubu ni Umuyobozi mukuru wa Police wungirije) ku buyobozi bw’iri shami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.
Brigadier General Francis Mutiganda yazamuwe kuri iri peti muri Mutarama uyu mwaka avuye ku iperi rya Colonel.
Ikinyamakuru NewTimes kivuga kandi ko Colonel Gerard Butera, wari umuyobozi wa Protocol mu biro by’umukuru w’igihugu nawe yohererejwe ikicaro cy’ingabo ngo azahabwe izindi nshingano.
Col Joseph Karegire we yagizwe umuyobozi w’ishami rya Police mu ngabo (Military Police Regiment)
Lt Col Ruki Karusisi yazamuwe ahabwa ipeti rya Colonel
Lt Col Ruki Karusisi yazamuwe ahabwa ipeti rya Colonel agirwa umuyobozi wungirije ishami rya Special Operations Force, uyu yari asanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa mu ngabo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu.
Lt Col Emmanuel Rukundo wari usanzwe ukora mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, na we yoherejwe ku kicaro k’ingabo.
Major Callixte Migabo we yazamuwe ku ipeti rya Lt Col anagirwa umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa mu ngabo zishinzwe umutekano wa Perezida wa Republika.