• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF
Umunya-Canada, Michaëlle Jean, ngo ntatewe ubwoba no kuba Mushikiwabo ariwe uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora OIF

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Ubwanditsi 05 Oct 2018 POLITIKI

Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uhatanye na Louise Mushikiwabo mu kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), aracyafite icyizere ko azatsinda nubwo ibihugu mbarwa ari byo byamugaragarije ko bimushyigikiye.

Michaëlle Jean usanzwe uyobora OIF, yaganiriye na Jeune Afrique, imubaza uko abona kuba Mushikiwabo ari we uhabwa amahirwe yo kuzegukana intsinzi mu matora azabera nama rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ku wa 11-12 Ukwakira 2018, i Erevan muri Arménie.

Yagize ati “Mbisoma mu binyamukuru, nta kindi. Mpugijwe cyane na dosiye mfite mbere y’iriya nama.”

Umunyamakuru yamubajije niba bitamuteye ubwoba kuba abenshi baragaragaje ko bashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo mu gihe we ari Canada na Haïti gusa byatangaje ku mugaragaro ko bimushyigikiye.

Mu gusubiza, Michaëlle Jean yagize ati “Ndi Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie. Mvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabereye Inteko Rusange ya Loni. Nitabiriye inama zo ku rwego rwo hejuru ziga ku bibazo bya Centrafrique, Mali na Sahel […] Ku ruhande rwanje ndakora.”

Yavuze ko ari kurangiza manda ye ya mbere, akaba ashaka iya kabiri, icyo agiye gukora mu kwiyamamaza ari ukwerekana gahunda ye, yemeza ko ari nziza ndetse izishimirwa.

Ku wa 27 Nzeri, Ubwo yari yitabiriye iyi nama rusange, uyu mugore yatumiye ku meza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize OIF afatanyije na Madagascar na Arménie ntibwitabirwa.

Umwe mu bitabiriye ubwo butumire bwa Michaëlle yagize ati “Nta minisitiri n’umwe wo muri Afurika n’i Burayi witabiriye.”

Mu bihugu 84 bigize OIF, 58 ni byo bifite uburenganzira bwo gutora mu gihe 26 ari indorerezi.

Mu bifite uburenganzira bwo gutora harimo ibihugu 29 bigize AU, byagaragarije hamwe ko bishyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, Umunyafurikakazi unayoboye Inama y’Abaminisitiri b’ububabnyi n’amahanga muri AU.

Uyu Mukandida wa Afurika ubwe aherutse gutangaza ko yifitiye icyizere ndetse kidashingiye ku banyafurika gusa ahubwo no ku bihugu byinshi yazengurutsemo abereka icyo azageza ku muryango wa OIF.

2018-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

RUSHYASHYA 15 Mar 2026
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !
MULTIMEDIA

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61
INKURU NYAMUKURU

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 29 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru