U Rwanda rugiye kugirana amasezerano na Kompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet ‘Alibaba Group’, yo kwamamaza ubukerarugendo na serivisi zijyana na bwo ku rubuga rwayo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko u Rwanda ruzajya rwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba, bityo serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu ziri mu gihugu zikarushaho kumenyekana mu Bushinwa n’ahandi ku Isi.
Ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza, Akamanzi, yavuze ko ibiganiro byarangiye.
Akamanzi yavuze ko nyuma y’amasezerano na Arsenal ndetse na filimi ya Rwanda: The Royal Tour yari igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Amerika by’umwihariko, bagiye no gutangira kujya ku yandi masoko.
Ati “Tujya ku yandi masoko nk’u Bushinwa. Mu mpera z’uku kwezi tuzatumira bamwe muri mwe, mu muhango wo gusinya amasezerano na Alibaba. Ibiganiro byararangiye, tuzashyira ubukerarugendo bw’u Rwanda kuri Alibaba”.
Yakomeje avuga ko amasezerano azasinywa ku itariki ya 31/10/2018, ari mu murongo wo guteza imbere Visit Rwanda, n’urwego rw’ubukerarugendo ruza ku mwanya wa mbere mu gukenera serivisi z’amahoteli no kwakira abantu.
Abafite serivisi z’ubukerarugendo bazaba bemerewe kwamamaza serivisi zabo kuri Alibaba.
Filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, imaze igiye hanze, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 73.
U Rwanda kandi ruherutse gusinyana amasezerano nk’aya n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho irwamamaza nk’icyerekezo cy’ubukererugendo binyuze mu kwambara imipira yanditseho ijambo ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.