• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Editorial 11 Oct 2018 POLITIKI

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), uyu munsi bamuritse urwandiko rw’inzira rushya (Passport) rwemerewe impunzi ziba mu Rwanda. Urwandiko rubasha gusomwa n’imashini.

Mu muhango wo kumurika uru rwandiko kuri uyu wa gatatu, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) n’ubahagarariye UNHCR basobanuye ko uru rwandiko rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe.

Irindi tandukaniro ni uko urusanzwe rwamaraga imyaka ibiri ariko urushya rukazajya rumara imyaka itanu. Uru kandi rukaba rukoze mu buryo bugezweho rusomwa na za mudasobwa.

Minisitiri muri MIDMAR, Madamu Debonheur Jeanne D’arc, avuga ko uru rwandiko ruzakemura ikibazo cy’impunzi zagorwaga no gusohoka hanze y’igihugu mu gihe zikora ibikorwa bitandukanye harimo, kwivuza, ubucuruzi n’ibindi

Yagize ati: “Abashaka akazi mu mahanga zazashobora kujyayo ariko ishingiro rye ari hano mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Anaclet Kalibata, yavuze ko uru rwandiko ruzajya rukorerwa mu Rwanda kandi rukazatangwa ku giciro gito.

Irakoze Ines, umurundi umaze imyaka itatu mu Rwanda nk’impunzi, avuga ko hari amahirwe menshi baburaga ariko ko uru rupapuro rushya ruzamufasha cyane.

Agira ati: “Njyewe nsanzwe ncuruza. bizamfasha kujya kurangura bitangoye.”

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano aha umwe mu mpunzi iki cyangombwa

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano aha umwe mu mpunzi iki cyangombwa

Uru rwandiko kandi ngo ruzakemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi baburaga amahirwe yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda kubera kubura ibyangombwa.

Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNHCR, ashimira Lete y’u Rwanda ikomeje kugaragaza itandukaniro n’uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’impunzi.

Kugirango impunzi yemererwe guhabwa uru rwandiko, izajya igaragaza ibyangombwa by’uko ari impunzi harimo ikarita zari zisanzwe ku bazifite, ikemezo cy’umuyobozi w’akagari cyangwa icy’uhagarariye inkambi ku bazimo.

Bwa mbere mu Rwanda, urwandiko rw’inzira ku mpunzi rwahawe impunzi z’Abarundi mu 1992/1973.

Hari hakurikijwe amasezerano yo ku wa 28 Nyakanga 1951. Aya masezerano yavuguruwe mu bihumbi 2004.

Uru rwandiko rusanzwe rukorerwa i Geneve mu Busuwisi gusa, ruzajya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR hashingiwe ku ibwiriza rya Minisitiri w’Intebe n° 02/01 of 31/05/2011.

src : Umuseke

2018-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Editorial 17 Dec 2019
Ese HCR izashobora  guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Editorial 11 Apr 2018
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024
Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Editorial 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite
Mu Rwanda

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Editorial 17 Aug 2017
Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda
Amakuru

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Editorial 12 Oct 2020
Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako
INKURU NYAMUKURU

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Editorial 23 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru