Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), uyu munsi bamuritse urwandiko rw’inzira rushya (Passport) rwemerewe impunzi ziba mu Rwanda. Urwandiko rubasha gusomwa n’imashini.
Mu muhango wo kumurika uru rwandiko kuri uyu wa gatatu, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) n’ubahagarariye UNHCR basobanuye ko uru rwandiko rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe.
Irindi tandukaniro ni uko urusanzwe rwamaraga imyaka ibiri ariko urushya rukazajya rumara imyaka itanu. Uru kandi rukaba rukoze mu buryo bugezweho rusomwa na za mudasobwa.
Minisitiri muri MIDMAR, Madamu Debonheur Jeanne D’arc, avuga ko uru rwandiko ruzakemura ikibazo cy’impunzi zagorwaga no gusohoka hanze y’igihugu mu gihe zikora ibikorwa bitandukanye harimo, kwivuza, ubucuruzi n’ibindi
Yagize ati: “Abashaka akazi mu mahanga zazashobora kujyayo ariko ishingiro rye ari hano mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Anaclet Kalibata, yavuze ko uru rwandiko ruzajya rukorerwa mu Rwanda kandi rukazatangwa ku giciro gito.
Irakoze Ines, umurundi umaze imyaka itatu mu Rwanda nk’impunzi, avuga ko hari amahirwe menshi baburaga ariko ko uru rupapuro rushya ruzamufasha cyane.
Agira ati: “Njyewe nsanzwe ncuruza. bizamfasha kujya kurangura bitangoye.”
Uru rwandiko kandi ngo ruzakemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi baburaga amahirwe yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda kubera kubura ibyangombwa.
Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNHCR, ashimira Lete y’u Rwanda ikomeje kugaragaza itandukaniro n’uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’impunzi.
Kugirango impunzi yemererwe guhabwa uru rwandiko, izajya igaragaza ibyangombwa by’uko ari impunzi harimo ikarita zari zisanzwe ku bazifite, ikemezo cy’umuyobozi w’akagari cyangwa icy’uhagarariye inkambi ku bazimo.
Bwa mbere mu Rwanda, urwandiko rw’inzira ku mpunzi rwahawe impunzi z’Abarundi mu 1992/1973.
Hari hakurikijwe amasezerano yo ku wa 28 Nyakanga 1951. Aya masezerano yavuguruwe mu bihumbi 2004.
Uru rwandiko rusanzwe rukorerwa i Geneve mu Busuwisi gusa, ruzajya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR hashingiwe ku ibwiriza rya Minisitiri w’Intebe n° 02/01 of 31/05/2011.
src : Umuseke