Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nibwo inkuru yakwiriye Isi yose ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yatorewe kuyobora Umuryango Uhuriweho n’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa(OIF). Mu gihe hari abacinyaga akadiho babyishimiye, umunyapolitiki Twagiramungu Faustin, utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda we yabinenze, abatari bake baramwibasira.
Uyu munyapolitiki wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ubu akaba arwanya Leta ari mu buhunzi, avuga ko ari ibintu bidasanzwe kuba Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF (Organisation internationale de la Francophonie) mu gihe ngo Igifaransa kitagikoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko (Langue Officielle).
Mu butumwa bwe yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Twagiramungu avuga ko Mushikiwabo yatowe kubera ko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo mu gihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakuyeho Igifaransa mu gihugu, yimakaza Icyongereza.
Ibi si ko abandi babibona, abantu batandukanye mu bitekerezo batanze kuri ibi byari bimaze kuvugwa na Twagiramungu, bagiye bamunenga ndetse bamwe banamusaba gusaza neza atanduranya.
Twagiramungu yagize ati “Ni ibidasanzwe kuba Madamu Mushikiwabo abaye umunyamabanga mukuru wa OIF, ku bw’uko ashyigikiwe na Emmanuel Macron, mu gihe Paul Kagame yakuyeho Igifaransa nk’ururimi rwemewe n’amategeko mu Rwanda (Langue Officielle) ku bw’inyungu z’Icyongereza”.
Uyu musaza w’imyaka 73 y’amavuko akomeza avuga ko u Rwanda rwirengagije Igifaransa byo ku rwego rwo hejuru, ruba umunyamuryango w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Uwitwa Karim Abdoul, yagize ati “Reka mbikubwire mu Kinyarwanda, rekeraho gusaza wanduranyije cyane, Paul Kagame wirirwa uvuga amabi kubera amaco y’inda yawe uramuzi ko ari umugabo w’intwari kandi ugira impuhwe, nakugira inama yo kumusaba imbabazi ukazisaba n’abanyarwanda ukagaruka mu rwakubyaye ukareka kwangara”.
Ku bw’iki gitekerezo cya Twagiramuntu, benshi ntibemeranya na we ku kuba avuga ko Igifaransa kidakoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko.
Iyikirenga Laurent ati “ Bwana Twagira, u Rwanda ntabwo rwigeze rukuraho Igifaransa ndetse nta nubwo rwigeze ruva mu muryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa, u Rwanda rubanisha neza Ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi zo ku Isi n’ururimi rwacu Gakondo(Kinyarwanda), ibyo ntabwo bihabanye n’amahame ya Francophonie”.
Manzi ati “ U Rwanda ni igihugu cy’i Kinyarawanda, gifata Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahiri nk’indimi zemewe n’amategeko”. Mungu Pascal na we ati “Urabeshya Bwana, Igifaransa ntabwo kigeze kivanwa mu ndimi zemewe n’Amategeko mu Rwanda, mu mashuri kiravugwa ndetse kikanigishwa, izo ndimi abyiri (Francais & Anglais) ndetse n’Igiswahili”.
Abanje guseka cyane, uwitwa Justin we yagize ati “Hahaha… Igifaransa kiracyavugwa mu Rwanda, ahubwo ni ikimwaro kuri wowe (Twagiramungu) kuko Louise Mushikiwabo yabaye umunyamabanga mukuru wa OIF”.
Uwimbabazi M. Aimmee, ati “Reba neza Igifaransa n’ubu kirahari kandi warakihasize uzanakihasanga muze(he)”. Vuningoma we yahise amutura indirimbo ya Rugamba Sipiriyani ‘Jya umenya gusaza [Utanduranyije cyane]’ ahita abihurizaho n’uwitwa Nesta agira ati “Iyo ushaje uba ushaje koko, n’amagambo urayitiranya, uti ‘a supprimé?? Ahubwo ndabona ari wowe wibagiwe Igifaransa”.
Twagiramungu Faustin ni umuyobozi w’Ishyaka RDI- Rwanda rwiza rikorera mu mahanga rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ku wa 19 Nyakanga 1994 kugera ku wa 28 Kanama 1995 yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri iyi Leta arwanya. Ubu akaba aba mu Bubiligi ari naho akinira Politiki.
Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, igira iti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo.
katsinono
GUSAZA NI UGUSAHURWA. Aho ageze ubu ntashobora kumenya aho isi igeze.