BK Group Plc yatangije igikorwa cyo kugurisha imigabane mishya ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda, itazahita igurwa ikazashyirwa ku Isoko ry’Imari rya Nairobi guhera mu mpera z’ukwezi gutaha.
Iki kigo kuri uyu wa Mbere cyatangiye gucuruza imigabane ingana na 222.222.222, itazagurwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ikazacuruzwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi guhera ku wa 30 Ugushyingo.
Banki ya Kigali yagiye bwa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2011, icyo gihe umugabane umwe wagurwaga 125 Frw. Havuyemo miliyari 37.5 Frw.
Ni amafaranga yafashije cyane mu kuzamura ibikorwa bya Banki ya Kigali, binayiha ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga ikomeye irimo gusoza imirimo yo kubaka Kigali Convention Centre na Marriott Hotel.
Mu gukomeza kwagura ibikorwa, BK Group Plc irifuza kongera imari shingiro yo guteza imbere ibikorwa by’ibigo biyishamikiyeho birimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc yabwiye abanyamigabane basaga 3800, ko inama y’ubutegetsi yanzuye ko ari bo bagira uruhare mu kongera imari shingiro.
Yatangaje ko abifuza iyi migabane batangira kuyigura guhera kuri uyu wa 29 Ukwakira kugeza ku wa 9 Ugushyingo, aho ku muntu ufite imigabane itatu, yahawe amahirwe yo kugura undi mugabane umwe kuri 270 Frw.
Ni amafaranga make ugereranyije n’uko umugabane wa BK usanzwe uhagaze ku Isoko n’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kuko ugura hafi 290Frw.
Dr Karusisi ati “Mu minsi igera kuri 12 yo kugurisha, imigabane isaga miliyoni 200 izaba iri ku isoko, aho byitezwe ko izavamo miliyari 60Frw. Ndasaba abanyamigabane gukoresha uburenganzira bwabo bakagura imigabane muri BK, igihe isoko rigifunguye.”
“Nyuma imigabane yose izaba itafashwe hano mu Rwanda tuzayijyana ku isoko ry’imari rya Nairobi, hagamijwe kongera imari yacu no kwegera abandi bashoramari.”
Dr Karusisi yavuze ko bazajyana i Nairobi imigabane yasagutse, kuko bafite amakuru ko hari bamwe mu banyamigabane batazongera ishoramari ryabo muri BK Group Plc.
Abo barimo Guverinoma y’u Rwanda yari isanzwe ari yo munyamigabane mukuru, gusa RSSB yo izongera imigabane yayo.
Kutongera ishoramari mu migabane leta yari ifite muri Banki ya Kigali, bizatuma ihita igabanyuka igere kuri 23% ivuye kuri hafi 30%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye kuri Banki ya Kigali no ku bukungu bw’u Rwanda.
Yavuze ko kuba iyi banki yarabashije kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi, “ari uko yizeye imicungire yayo kandi yizera neza ibyo ikora, ari nayo mpamvu yiyemeje kubimurikira abandi bashoramari.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bapfakurera Robert, yavuze ko Banki ya Kigali ikwiye kubera urugero ibindi bigo byo mu Rwanda.
Kugeza ku wa 31 Werurwe 2016, Guverinoma y’u Rwanda niyo yari umunyamigabane munini na 29.5%, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB kikagira 25.1%.
Hari nk’ibigo by’abashoramari b’abanyamahanga bifitemo 14.00%, abakozi n’abayobozi bayo bafitemo 1.00% , ibigo byo mu gihugu bifitemo 8.5%, ibigo byo mu karere bifitemo 7.7%, abantu ku giti cyabo bakagiramo 7.7%.
Izindi nzego zishamikiye kuri leta zifitemo 0.1%.
Mu Ukuboza 2017 imari shingiro ya BK Group yari igeze kuri miliyari 10, miliyoni 504 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.