Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, Yoweri Kaguta Museveni ku nshuro ya mbere muri Nyakanga, 2019 azasezerera abasirikare bo ku rwego rwa jenerali 17 kuva yajya ku butegetsi mu 1986.
Muri aba basirikare harimo uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa bamaze igihe batarebana neza kugeza ubwo ahunze igihugu akajya mu Bwongereza.
Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo kandi ko bihuriranye na gahunda isanzwe yo gusezerera abasirikare.
Yagize ati” Ndemeza ko Gen. Sejusa ari mu basirikare bazaseererwa mu mwaka utaha. Ni gahunda isanzwe, buri musirikare aba afite igihe azavira mu kazi.”
Mu bandi basirikare bakuru bazasezererwa harimo: Lt Gen Ivan Koreta, wari uhagarariye igisirikare mu nteko ishinga amategeko, Lt Gen Joram Mugume, wari uhagarariye akanama k’ingabo zirwanira ku butaka muri Minisiteri y’ingabo; Maj Gen Nathan Mugisha, wari Ambasaderi wa Uganda wungirije muri Somalia na Maj Gen Sam Turyagyenda, wahoze ayobora igisirikare kirwanira mu kirere.
Lt Gen Koreta yahoze yungirije umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umwe muri 27 baherewe imyitozo hamwe na Perezida Museveni mu gihugu cya Mozambique mu 1976 mbere yo guhangana n’ubutegetsi bwa Id Amin Dada.
Abandi basirikare bazasezererwa barimo: Brig Ramadan Kyamulesire, umaze igihe kinini ashinzwe iby’amategeko muri UPDF; Brig Timothy Sabiiti Mutebile,ushinzwe iby’ubuhanga n’ubwubatsi muri UPDF ; Brig Charles Angulo Wacha, ushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu muri UPDF na Brig Sam Kakuru, ushinzwe iby’abakozi n’ubutegetsi wungirije muri UPDF.
Harimo kandi Brig Mathew Ssewankambo; Brig. Jimmy Wills Byarugaba; Brig Sam Wasswa Mutesasira; Brig Gyagenda Kibirango; Brig Tom Tumuhairwe; Ambrose Musinguzi; Brig Mulondo na Brig John Mulindwa
Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki yavuze ko uku gusezererwa mu gisirikare gushingiye ku myaka y’ubukure, ipeti n’imyaka umusirikare amaze mu kazi.
Ibi byatumye ahunga mu 2012 ajya mu Bwongereza gusa agaruka muri Uganda mu 2014.
Sunday
Ko ntabonyemo kagame Kubo asezerera?