Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze kwemeza ko bugiye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa na bagenzi be. Aya makuru ava m’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.
Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa na RNC ye.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe mu matelefone ya Camarade na Lt. Joel Mutabazi za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, Nshimiyimana yemereye urukiko ko yari ahari mu gihe umugambi wo kugaba igitero Kicukiro wategurwaga (yanawugizemo uruhare) Nyuma akarara I Kabare muri Uganda ndetse ko Kayumba Nyamwasa yahuje ikipe ya RNC n’umurwanyi wa FDLR witwa Col Jean Marie ari nawe bakoranye bategura igitero.
Kayumba akurikiranyweho kandi gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Kuko muri iyo nama yabemereye ko RNC izabashakira grenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo grenade mu bice bitandukanye byahuriragamo abantu benshi mu gihugu.
Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa, Col. Karegeya na RNC.
Kayumba kandi yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.
Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.
Gen. Kayumba azabazwe urupfu rw’umucuruzi Victor Bayingana w’umunya Kibuye n’ umugore we Antoinette Kagaju yicishije abaziza imitungo bari bafatanyije irimo inzu y’umuturirwa yitwa « Prince House » yubatse i Remera.
Kagaju yicanwe na mwene wabo Valens barashwe ku manywa y’ihangu. Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Gen. Kayumba byatahuwe nyuma yaho ahungiye igihugu , kubera ko umugambi we wa Coup d’Etat wari umaze gupfuba.
Gen. Kayumba kandi azabazwe urupfu rwa Kabera Assiel wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yarashwe yinjira iwe ku Kacyiru hafi ya Présidence ya Repubulika. Kabera uyu yazize kumena amabanga ya Coup d’Etata Kayumba yari yateguye afatanyije na bamwe mubasilikare bakuru yari yarigaruriye n’abayozi bohejuru barimo Bizimungu na Mazimpaka, batifuzaga ko Kagame yajya kubutegetsi, ariko Kagame wari Visi Perezida akaza gutorwa kubwiganze bwohejuru atsinze Muligande Charles .
Kubera ubwoba muri iyo minsi Kabera yari yasabye Bizimungu uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Amerika ariko Bizimungu atinya kurumuha amugira inama yo kubanza kubibwira Visi-Perezida. Kabera yamaze iminsi afite ubwoba ndetse yanabwiye zimwe mu nshuti ze ati « ndumva ngiye gupfa ». Nuko nyuma y’iminsi mike aba arashwe amasasu 17 yose ari mu modoka ye arimo yinjira mu rugo.
Mu mihango y’ihambwa rya Kabera, murumuna we Dr Kayijaho Josué yatangaje benshi ubwo yagiraga ati « Abishe mukuru wanjye turi kumwe hano, baje kudushinyagurira ». Ayo magambo yavugiwe imbere ya Kayumba Nyamwasa bageze mu rugo ku kacyiru bagiye mu kiriyo Kayumba wari wicaranye n’umucuruzi Paul Ruhamyambuga , bamuzaniye ikirahure yanga kukinyweramo ahinduranya na Ruhamyambuga atinya ko ba muroga.
hirwa
Ubushinjacyaha butegure vuba izo mpapuro kugirango umunyabyaha afatwe aryozwe ibyo yakoze
Sacyega
Kuki icyo gihe nta perereza ryakozwe k’urupfu rwa Kabera , ababifite mo uruhare ni benshi, ariko amaherezo bazahanwa, abantu bica abandi uko biboneye, hari n’abandi bamaze gupfa gutyo .
Zuma
Rwanda rwanda uxira iki? Twebwe abaturage mwaduhaye amahoro. Ko uwo Kayumba muzi aho ari mwamu destryinganye nabamushyigikiye