• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Ubwanditsi 06 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze kwemeza ko bugiye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa na bagenzi be.  Aya makuru ava m’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.

Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa na RNC ye.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe  mu matelefone ya Camarade na Lt. Joel Mutabazi za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, Nshimiyimana yemereye urukiko ko yari ahari mu gihe umugambi wo kugaba igitero Kicukiro wategurwaga (yanawugizemo uruhare) Nyuma akarara I Kabare muri Uganda ndetse ko Kayumba Nyamwasa yahuje ikipe ya RNC n’umurwanyi wa FDLR witwa Col Jean Marie ari nawe bakoranye bategura igitero.

Kayumba akurikiranyweho kandi gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Kuko  muri iyo nama  yabemereye ko RNC izabashakira grenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo grenade mu bice bitandukanye byahuriragamo abantu  benshi mu gihugu.

Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa, Col. Karegeya na RNC.

Kayumba kandi yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.

Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.

Gen. Kayumba azabazwe urupfu rw’umucuruzi Victor Bayingana w’umunya Kibuye n’ umugore we Antoinette Kagaju yicishije abaziza imitungo bari bafatanyije irimo inzu y’umuturirwa yitwa « Prince House » yubatse i Remera.

Kagaju yicanwe na mwene wabo Valens barashwe ku manywa y’ihangu. Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Gen. Kayumba byatahuwe nyuma yaho ahungiye igihugu ,  kubera ko umugambi we wa Coup d’Etat wari umaze gupfuba.

Gen. Kayumba kandi azabazwe urupfu rwa  Kabera Assiel wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yarashwe yinjira iwe ku Kacyiru hafi ya Présidence ya Repubulika. Kabera uyu yazize  kumena amabanga ya Coup d’Etata Kayumba yari yateguye afatanyije  na  bamwe mubasilikare bakuru  yari yarigaruriye n’abayozi bohejuru barimo Bizimungu na Mazimpaka, batifuzaga ko Kagame yajya kubutegetsi,  ariko Kagame  wari Visi Perezida akaza gutorwa  kubwiganze bwohejuru atsinze Muligande Charles  .

Kubera ubwoba muri iyo minsi Kabera yari yasabye Bizimungu uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Amerika ariko Bizimungu atinya kurumuha amugira inama yo kubanza kubibwira Visi-Perezida. Kabera yamaze iminsi afite ubwoba ndetse yanabwiye zimwe mu nshuti ze ati « ndumva ngiye gupfa ». Nuko nyuma y’iminsi mike aba arashwe amasasu 17 yose ari mu modoka ye arimo yinjira mu rugo.

Mu mihango y’ihambwa rya Kabera, murumuna we Dr Kayijaho Josué yatangaje benshi ubwo yagiraga ati « Abishe mukuru wanjye turi kumwe hano, baje kudushinyagurira ». Ayo magambo yavugiwe imbere ya  Kayumba Nyamwasa bageze mu rugo ku kacyiru bagiye mu kiriyo  Kayumba wari wicaranye n’umucuruzi Paul Ruhamyambuga , bamuzaniye ikirahure yanga kukinyweramo ahinduranya na Ruhamyambuga atinya ko ba muroga.

2018-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018

3 Ibitekerezo

  1. hirwa
    November 7, 20187:38 am -

    Ubushinjacyaha butegure vuba izo mpapuro kugirango umunyabyaha afatwe aryozwe ibyo yakoze

    Subiza
  2. Sacyega
    November 16, 20181:03 pm -

    Kuki icyo gihe nta perereza ryakozwe k’urupfu rwa Kabera , ababifite mo uruhare ni benshi, ariko amaherezo bazahanwa, abantu bica abandi uko biboneye, hari n’abandi bamaze gupfa gutyo .

    Subiza
  3. Zuma
    November 16, 20185:23 pm -

    Rwanda rwanda uxira iki? Twebwe abaturage mwaduhaye amahoro. Ko uwo Kayumba muzi aho ari mwamu destryinganye nabamushyigikiye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe  mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya  Perezida Kagame
Mu Mahanga

Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi
INKURU NYAMUKURU

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021
Amakuru

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Ubwanditsi 28 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru