• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Ubwanditsi 06 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze kwemeza ko bugiye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa na bagenzi be.  Aya makuru ava m’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.

Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa na RNC ye.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe  mu matelefone ya Camarade na Lt. Joel Mutabazi za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, Nshimiyimana yemereye urukiko ko yari ahari mu gihe umugambi wo kugaba igitero Kicukiro wategurwaga (yanawugizemo uruhare) Nyuma akarara I Kabare muri Uganda ndetse ko Kayumba Nyamwasa yahuje ikipe ya RNC n’umurwanyi wa FDLR witwa Col Jean Marie ari nawe bakoranye bategura igitero.

Kayumba akurikiranyweho kandi gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Kuko  muri iyo nama  yabemereye ko RNC izabashakira grenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo grenade mu bice bitandukanye byahuriragamo abantu  benshi mu gihugu.

Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa, Col. Karegeya na RNC.

Kayumba kandi yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.

Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.

Gen. Kayumba azabazwe urupfu rw’umucuruzi Victor Bayingana w’umunya Kibuye n’ umugore we Antoinette Kagaju yicishije abaziza imitungo bari bafatanyije irimo inzu y’umuturirwa yitwa « Prince House » yubatse i Remera.

Kagaju yicanwe na mwene wabo Valens barashwe ku manywa y’ihangu. Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Gen. Kayumba byatahuwe nyuma yaho ahungiye igihugu ,  kubera ko umugambi we wa Coup d’Etat wari umaze gupfuba.

Gen. Kayumba kandi azabazwe urupfu rwa  Kabera Assiel wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yarashwe yinjira iwe ku Kacyiru hafi ya Présidence ya Repubulika. Kabera uyu yazize  kumena amabanga ya Coup d’Etata Kayumba yari yateguye afatanyije  na  bamwe mubasilikare bakuru  yari yarigaruriye n’abayozi bohejuru barimo Bizimungu na Mazimpaka, batifuzaga ko Kagame yajya kubutegetsi,  ariko Kagame  wari Visi Perezida akaza gutorwa  kubwiganze bwohejuru atsinze Muligande Charles  .

Kubera ubwoba muri iyo minsi Kabera yari yasabye Bizimungu uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Amerika ariko Bizimungu atinya kurumuha amugira inama yo kubanza kubibwira Visi-Perezida. Kabera yamaze iminsi afite ubwoba ndetse yanabwiye zimwe mu nshuti ze ati « ndumva ngiye gupfa ». Nuko nyuma y’iminsi mike aba arashwe amasasu 17 yose ari mu modoka ye arimo yinjira mu rugo.

Mu mihango y’ihambwa rya Kabera, murumuna we Dr Kayijaho Josué yatangaje benshi ubwo yagiraga ati « Abishe mukuru wanjye turi kumwe hano, baje kudushinyagurira ». Ayo magambo yavugiwe imbere ya  Kayumba Nyamwasa bageze mu rugo ku kacyiru bagiye mu kiriyo  Kayumba wari wicaranye n’umucuruzi Paul Ruhamyambuga , bamuzaniye ikirahure yanga kukinyweramo ahinduranya na Ruhamyambuga atinya ko ba muroga.

2018-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025
Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2018
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018
Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Ubwanditsi 20 Aug 2018

3 Ibitekerezo

  1. hirwa
    November 7, 20187:38 am -

    Ubushinjacyaha butegure vuba izo mpapuro kugirango umunyabyaha afatwe aryozwe ibyo yakoze

    Subiza
  2. Sacyega
    November 16, 20181:03 pm -

    Kuki icyo gihe nta perereza ryakozwe k’urupfu rwa Kabera , ababifite mo uruhare ni benshi, ariko amaherezo bazahanwa, abantu bica abandi uko biboneye, hari n’abandi bamaze gupfa gutyo .

    Subiza
  3. Zuma
    November 16, 20185:23 pm -

    Rwanda rwanda uxira iki? Twebwe abaturage mwaduhaye amahoro. Ko uwo Kayumba muzi aho ari mwamu destryinganye nabamushyigikiye

    Subiza

Leave a Reply to Zuma Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ubwanditsi 18 Jun 2019
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana
Amakuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru