Ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda, mu minsi iri imbere bishobora kugira amazina akomeye ku ruhando mpuzamahanga, byinjize n’amamiliyoni mu gihe byaba bikomeje gushyira imbaraga mu bucuruzi bwo kuri internet, n’imbuga zifite amazina ashingiye ku ndangarubuga y’u Rwanda, aherwa na .rw.
Ni ibintu byarushaho kuzamura isura nziza y’igihugu ndetse bikanateza imbere ubukungu.
Ni mu gihe ubucuruzi bukorerwa kuri internet bwazamutseho 35% bukinjiza miliyari ibihumbi $25 mu myaka itatu ishize, nk’uko Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) ibigaragaza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) Ghislain Nkeramugaba avuga ko kutabyaza umusaruro ikoranabuhanga bihombya abacuruzi bo mu gihugu ntibabashe guhura n’abakiliya, atari abo mu gihugu gusa ahubwo n’abanyamahanga. Ibyo bigahita biba igihombo ku bucuruzi bw’igihugu.
Ati “Ubucuruzi bwo kuri internet bufasha abacuruzi guhura n’abakiliya bitabasabye kujya ku maduka yabo. Bufasha umuntu ugurisha kubona abakiliya benshi barimo n’abanyamahanga. Binafasha mu kugabanya ikiguzi cyo gukodesha aho gukorera.”
Nkeramugaba yakomeje agira ati “Niba u Rwanda ruvana miliyari $100 mu bucuruzi busanzwe, ubucuruzi bwacu butangiye gukorera kuri internet, ibicuruzwa n’abaguzi byakwiyongera kandi batari abo mu gihugu gusa, ahubwo n’abo mu bindi bihugu. Ibi byanafasha mu guhanga imirimo mishya. Niba umuntu uranguza akeneye umukozi umwe cyangwa babiri, ubucuruzi bwe nibukura azakenera abarenzeho.”
RICTA ivuga ko uko ubucuruzi burushaho gukorerwa kur internet, izina ry’imbuga zikoreshwa zikaba izirebana n’u Rwanda (.rw), byafasha abantu benshi ku Isi kureba amakuru arebana n’igihugu bityo ibikorerwa mu Rwanda bikarushaho kubona amasoko.
Indangarubuga za .rw zatangiye gukoreshwa mu Ukwakira 1996, ariko kugeza muri Gashyantare uyu mwaka zari zimaze gukoreshwa ku mbuga zisaga 3700.
Nkeramugaba ati “Izamuka ryagenze gahoro ariko ubu turi kugerageza gukora ubukangurambaga mu kumvikanisha agaciro ibikorwa byagira biramutse bikoresheje .rw kuri internet.”
Ubwo .rw yatangiraga gukoreshwa mu 1996, yagenzurwaga n’ikigo cy’Ababiligi, ariko iyo mirimo iza kwegurirwa RICTA mu 2012.
Christian Muhirwa uyobora ikigo Broadband Systems Corporation gifasha imbuga za internet kubika amakuru y’ibyo zikorerwaho, avuga ko ibigo byinshi bigikora ubucuruzi gakondo, ugasanga ntibikoresha ikoranabuhanga bityo ntibyungukire ku isoko ryagutse ryo kuri internet.
RICTA yiyemeje ko nibura mu myaka itanu iri imbere, imbuga zigera ku 5000 zazaba zikoresha izina riherwa na .rw.
Nkeramugaba avuga ko kurushaho gukoresha indangarubuga y’u Rwanda bigabanya amafaranga agenda mu kureba ibintu biri kuri izo mbuga, biba byakorewe mu Rwanda, bikenewe n’abanyarwanda ariko bitabitse mu Rwanda.
Ati “Bityo rero uko tugize urubuga rukoresha izina ryo mu Rwanda, tuba tuzigamye amafaranga ku gihugu cyacu.”