• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 23 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe.

Ibi bibaye nyuma y’Amakuru avuga ko  Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Uganda rikaba rigira riti: “Perezida Museveni yakiriye ubutumwa budasanzwe buvuye kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi.”

Ubu butumwa bwashyikirijwe Perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.

Uyu muminisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye n’uwitwa Emmanuel Manirakira.

Ubwo Perezida Museveni yari amaze kwakira raporo y’umuhuza Benjamin Mkapa ku nzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo, kuwa 20 Ugushyingo Museveni yagize ati: “U Burundi bukwiye kubaka itegeko nshinga rishya rishobora kuzana umutekano no kurinda abaturage bose hariya kugirango Abarundi basubire iwabo kandi babashe kubaho mu mahoro.”

Ibi bihabanye n’ukuri kuko kuri ubu  biravugwa ko Rusesabagina na Sankara ba MRCD biyunze kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa no kurindirwa umutekano na CMI, hari ukoroherezwa mu bikorwa byo gushaka abarwanyi muri Uganda ahiganje Abanyarwanda nka Mubende, Masindi, Hoima, Kibale, Kagadi, Sembabule, Nakivale n’ahandi.

Bivugwa  kandi ko Abanyarwanda batuye muri ibi bice bari guhatirwa kohereza abantu babo mu myitozo mu nkambi ziri muri Congo no gutanga amafaranga y’imisanzu y’intambara kandi ngo CMI ikabigiramo uruhare rw’ingenzi. Ngo abanze kohereza abana babo cyangwa gutanga imisanzu, barashinjwa gushyigikira ubutegetsi bw’u Rwanda bakibasirwa kugerwa ubwo basubijwe mu Rwanda bitwa intasi.

Abasirikare bakuru b’u Burundi basura Uganda

Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urugero ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.

Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Hagati aho, biravugwa ko iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yamaze gushinga ububiko bw’ibyo kurya mu Karere ka Kakumiro n’ahitwa Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho ngo babitse amatoni y’ibigori yo kugurisha ngo babone amafaranga yo kugura ibikoresho bakeneye mu nkambi zabo no kubona ibyo bagaburira abo binjije.

 

2018-11-23
Editorial

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020
Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Editorial 27 Dec 2017
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Editorial 17 Apr 2024
Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 27 Oct 2020

4 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 23, 201812:22 pm -

    Rushyashya Noneho yahindutse itera bwoba yurwanda

    Subiza
  2. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 23, 20188:33 pm -

    Ayamakuru Niyo Rushyashya Urumugabo

    Subiza
    • Sunday
      November 25, 20187:35 pm -

      Ndabona ntakosa rihari ukuyeho ubwoba Kagome afite

      Subiza
  3. niyogihozo
    November 26, 20187:11 am -

    Kwa jina la Yesu. Nizere ko bizahera mu nzozi bazo . Imana irinda u Rwanda irahari baragorwa n’ubusa. Nibatuze duturane mu bwatsi bwa thomasi. Aba niba bashaka intambara nibarwane hagati yabo twe ntayo dukeneye.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada : David Himbara yakomanyirijwe
ITOHOZA

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Editorial 31 Oct 2017
Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”
Amakuru

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Editorial 14 Aug 2023
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru