• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe.

Ibi bibaye nyuma y’Amakuru avuga ko  Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Uganda rikaba rigira riti: “Perezida Museveni yakiriye ubutumwa budasanzwe buvuye kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi.”

Ubu butumwa bwashyikirijwe Perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.

Uyu muminisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye n’uwitwa Emmanuel Manirakira.

Ubwo Perezida Museveni yari amaze kwakira raporo y’umuhuza Benjamin Mkapa ku nzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo, kuwa 20 Ugushyingo Museveni yagize ati: “U Burundi bukwiye kubaka itegeko nshinga rishya rishobora kuzana umutekano no kurinda abaturage bose hariya kugirango Abarundi basubire iwabo kandi babashe kubaho mu mahoro.”

Ibi bihabanye n’ukuri kuko kuri ubu  biravugwa ko Rusesabagina na Sankara ba MRCD biyunze kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa no kurindirwa umutekano na CMI, hari ukoroherezwa mu bikorwa byo gushaka abarwanyi muri Uganda ahiganje Abanyarwanda nka Mubende, Masindi, Hoima, Kibale, Kagadi, Sembabule, Nakivale n’ahandi.

Bivugwa  kandi ko Abanyarwanda batuye muri ibi bice bari guhatirwa kohereza abantu babo mu myitozo mu nkambi ziri muri Congo no gutanga amafaranga y’imisanzu y’intambara kandi ngo CMI ikabigiramo uruhare rw’ingenzi. Ngo abanze kohereza abana babo cyangwa gutanga imisanzu, barashinjwa gushyigikira ubutegetsi bw’u Rwanda bakibasirwa kugerwa ubwo basubijwe mu Rwanda bitwa intasi.

Abasirikare bakuru b’u Burundi basura Uganda

Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urugero ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.

Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Hagati aho, biravugwa ko iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yamaze gushinga ububiko bw’ibyo kurya mu Karere ka Kakumiro n’ahitwa Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho ngo babitse amatoni y’ibigori yo kugurisha ngo babone amafaranga yo kugura ibikoresho bakeneye mu nkambi zabo no kubona ibyo bagaburira abo binjije.

 

2018-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2020
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Ubwanditsi 19 Aug 2022

4 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 23, 201812:22 pm -

    Rushyashya Noneho yahindutse itera bwoba yurwanda

    Subiza
  2. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 23, 20188:33 pm -

    Ayamakuru Niyo Rushyashya Urumugabo

    Subiza
    • Sunday
      November 25, 20187:35 pm -

      Ndabona ntakosa rihari ukuyeho ubwoba Kagome afite

      Subiza
  3. niyogihozo
    November 26, 20187:11 am -

    Kwa jina la Yesu. Nizere ko bizahera mu nzozi bazo . Imana irinda u Rwanda irahari baragorwa n’ubusa. Nibatuze duturane mu bwatsi bwa thomasi. Aba niba bashaka intambara nibarwane hagati yabo twe ntayo dukeneye.

    Subiza

Leave a Reply to Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Mu Mahanga

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka
Amakuru

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru