Leta ya Uganda yarekuye amakamyo abiri yuzuye amabuye y’agaciro yari yafatiwe ku mupaka wa Gatuna aturutse mu Rwanda yerekeza Mombasa kuwa 2 Kanama 2018.
Aya makamyo yombi yari atwaye toni 40 z’amabuye y’agaciro ya tantalum na tin, afite agaciro k’ibihumbi 750 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 650 Frw, y’ikigo Mineral Supply Africa, gikorera mu Rwanda.
Abayobozi ba Uganda bafashe ayo makamyo bavuga ko yari afite ibyangombwa by’impimbano byo gutwara amabuye y’agaciro.
Uhagarariye Mineral Supply Africa, Komarovic Julija, yabwiye The EastAfrican ko ayo makamyo yarekuwe nyuma y’uko ubuyobozi ku ruhande rwa Uganda bugaragarijwe ko ibyo byangombwa byemewe n’amategeko.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, yishimiye iki cyemezo avuga ko Guverinoma zombi zari zaganiriye kuri iki kibazo.
Ati “Amakamyo yasubijwe ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyi ni intambwe nziza. Turi maso kugira ngo hatagira ikindi kibazo nk’iki kiba ku mabuye y’agaciro mbere y’uko yoherezwa mu mahanga”.
Nyuma y’ibyumweru bitatu aya makamyo afashwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yaganiriye n’iya Uganda, iyisaba ko yarekurwa aho yasobanuraga ko izo mpapuro zemewe n’amategeko kandi zatanzwe n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu.
Icyo gihe Uganda yasubije ko ikibazo cyashyikirijwe inzego bireba.
Ntabwo ari ubwa mbere Mineral Supply Africa ihura n’ibibazo nk’ibi mu koherez mu mahanga amabuye y’agaciro kuko mu 2015 yahombye ikamyo ya toni 24 za Coltan zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari, bivugwa ko yibiwe ku cyambu cya Dar es Salaam, ubwo yari itwawe mu Bushinwa.