• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye kigiye kwegera Uganda kugira ngo kimenye byimbitse icyihishe inyuma y’amagambo ya Minisitiri Ushinzwe impunzi, Onek Hillary  wavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Ushinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)  I Kampala  ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.

Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.

Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”

Amagambo y’uyu muminisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru  wavuze ko  Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.

Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga sisiteme iri  i Kigali. Si impunzi  kubera jenoside (…)Mu  Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20. Nanone ibihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi yacyo.”

Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.

Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu Kwakira 2017.

U Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa ubugira kabiri rusaba ibisobanuro ku ifatwa n’iyicwarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse no kuba hari abantu baba muri iki gihugu bashaka guhungabanya umutekano warwo.

Uganda ishinja U Rwanda kuyoherezamo abatasi no kwinjirira inzego zishinzwe umutekano zayo.

Buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa ahubwo rukavuga ko rufite ubushake bwa politiki bwo kunoza umubano.

Mu 2009, u Rwanda na Uganda byemeranyije ko impunzi z’Abanyarwanda  zitemerewe kurenza tariki ya 31  Ukwakira zitarataha ku bushake, bamwe muri izi mpunzi banze gutaha bavuga ko bashobora kugezwa mu nkiko.

Kugeza ubu, abatashye ku bushake ni 4,000 mu gihe abasaba ibihumbi 14,000 bavuze ko  badashobora gukandagiza karenge kabo mu Rwanda.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Ubwanditsi 11 Jul 2024
Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 18 Nov 2019

2 Ibitekerezo

  1. Umurungi alice
    November 26, 20189:49 am -

    Njye ndabona gukururana atari byiza kandi ukuri kwigaragaza. Koko Urwanda ruvugako rutekanye ariko abari mu Rwanda birirwa bahamagara amaradio yo hanze batabariza ababo babuze cyanga bishwe. Nonese koko nta banyarwanda bahungira i Bugande? Aho kwikoma uwo muminisitiri wavuze ibyo abona, reka twisuzume hakiri kare kandi n’abategetsi bacu birinde guhubuka bishyira ku Karubanda.

    Subiza
    • Sunday
      November 27, 20188:03 am -

      None se ntiyavuze ukuri? Abanyarwanda nibenshi bahunga ubutegetsi bubi ninzara murwanda baja muriuganda. Umugabo yavuze ibyo areba. Murwanda ntamahoro, iyo haba amahoro ntabwo abaturage baba barara irondo barinda abakabarinze

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018
KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri
IMIKINO

KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri

Ubwanditsi 22 Jul 2019
Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza
IMIKINO

Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza

Ubwanditsi 13 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru