Hamaze iminsi havugwa, amakuru y’uruhererekane n’uburyo abanzi b’u Rwanda bakoresha bagamije guhungabanya umutekano warwo. Umunsi ku wundi niko RNC ya Kayumba Nyamwasa na FLN ya ba Sankara na Rusesabagina bahindura umugambi bagamije kuyobya uburari bakoresheje ibihugu by’ibituranyi u Burundi , Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Uganda.
Uganda ntikihishira kuko amakuru yizewe aturuka ku bazi iby’uyu mugambi, bavuga ko mu mezi make ashize abantu bo muri RNC baherekejwe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda [ CMI ] bajyiye mu nkambi ya Nakivale, bakangurira urubyiruko ku mugaragaro kujya muri uwo mutwe.
Amakuru avuga ko abarwanyi bashya b’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa batoranywa mu nkambi za Nakivale na Bweyale Kiryadongo bakajyanwa guhabwa inyigisho z’ibanze mu kigo cya gisilikare cya Kaweweta, giherereye muri Luwero –Nakaseke District.Iyo bavuye muri iyi myitozo [Training] bajya Nord –Kivu bahawe n’ibikoresho bya gisilikare.
Mu kubagezaho ibikoresho, amakuru yizewe avuga ko aba barwanyi bakoresha inzira y’ubwato mu kiyaga cya Tanganyika , ibiribwa bimwe biva Zambia bimanukira muri Lac Tanganyika bikururukira aho bita Mboko, aho niho ubwato bwambukira, bikakirwa n’abo barwanyi bikajya muri Minembwe aho bita Bijabo ni mu kibira kigizwe n’imigano n’udusozi duto duto. Iyi nzira ninayo abayobozi babo bakoresha bajya gusura iyi nkambi.
Aka gace ka Bijabo, gaherereye mu misozi miremire ya Minembwe muri Sud-Kivu kabaye indiri y’ingabo za RNC ya Kayumba Nyamwasa , mu mezi make ashize. Bijabo iherereye muri Fizi naho Bijombo ikaba muri Uvila bikagabanywa n’uruzi rwa Rwerera. Fizi iri muri Collectivite ya Mutambora naho Bijombo iherereye mu cyaro cya Uvila mu misozi yo hejuru.
Izi ngabo za RNC ziri muri Bijabo, ziyobowe n’uwitwa Karemera Andrew, bivugwa ko yahunze igihugu kubera ibyaha bitandukanye yakoreye mu ngabo zahoze ari iza RPA. Bamwe mu baturage baho baherutse kuganira na Rushyashya bagira bati : “Abo bitwaje ibirwanisho biyita ingabo za Kayumba bamwe bamaze iminsi bagaragara mu isoko rizwi nko kwa Ntayoberwa, baje guhaha iposho barangiza bagasubira mu kibira mu rugano. Ariko abo tubona ni bake cyane ntibarenga ijana “.
Amakuru duhabwa n’umwe mu banyamulenge utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we yabwiye Rushyashya ko izi ngabo za Kayumba zifitanye ubucuti budasanzwe na bamwe mu banyamulenge barimo Nyamusaraba na Semahurungure, ari nabo babarangiye aho bakambika muri Bijabo, aho ni ahahoze ibirindiro by’ingabo zo gukuraho ubutegetsi bwa Mzee Laurant Desire Kabila, ati :“ Ubwo bavaga muri Uganda baje badafite iyo bajya bageze hano muri Nord- Kivu, Nyamusaraba na Semahurungure biyita aba kada babo [ cadre ] babajyana Bijabo kuko ntihatuwe ni murugano kandi hahoze izindi ngabo z’u Rwanda zakuyeho Mzee Kabila”.
Ati : abategetsi babo [ RNC] bakunze gukora ingendo basura iyi nkambi baciye muri Lac Tanganyika , bakoresheje ubwato banyura ku cyambu [ Port] cya Purungu bava Zambia, akenshi niyo bava baturutse muri Afrika y’epfo, bamanuka Lac Tanganyika bakururukira aho bita Mboko, aho ubwato bwambukira, bakajya mu misozi ya Minembwe muri Bijabo ni mu kibira ntihatuwe, haba inka gusa.
Ngiyo inzira n’uruhererekane abanzi b’u Rwanda bakoresha bagamije guhungabanya umutekano warwo kuko ngo iyo bavuye muri Nord –Kivu baca i Burundi mu kibira cya Cibitoki, ihana imbibe n’intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Andi makuru aturuka muri Uganda mu nkambi z’impunzi, agaragaza iby’uyu mugambi muremure w’abanzi b’u Rwanda, avuga ko abatajyanywe mu myitozo ya RNC muri Kivu y’amajyepfo [ RDC], bafatwa bagakurwa mu nkambi hanyuma hagatangira gukwizwa amakuru ko bashimuswe na Leta y’u Rwanda, bityo CMI ikagaragaza ko Uganda ari igihugu cyinjiriwe n’u Rwanda, rukavogera ubusugire bwayo.
katsibwenene
Bihorere bote imbeho y’urugano twe ntacyo bitubwiye.
Sunday
I quote ” Victory does not occur because of the good equipments but rather because of determination, focus and above all God’s grace”. The downfall of Kagome started when he refused Rwandans their rights and freedoms. Freedom of worship, freedom of press and expression and many more are all out. Kagome ‘s days are numbered. Watch the space.
Sunday
The people you should fear are not those who disagree with you but those who disagree with you and are cowardly not able to let you know. Abo ni Abanyarwanda barikungoyi ya Kagome ariko ikibyimba kirihafi gusandara
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
musilike baanange tuujjakulaba abalabbe baffe bamenekela byelele.
RUGENDO
ABOSE BAZAVA ZAIRE NAKO RDCONGO BAGERE KIGALI RYARI!!MUBIHORERE INKONI
TWAKUBISE EX FAR NTAHO YAGIYE ,URUMVAKO BADASHYITSE NIJANA NTAMUTAMIRO
URIMO!!GUSA ABABI BABA TUBA MUGIHUGU NKUKO PRESIDENT KAGAME YABIVUZE!!
ABARIHANZE NTABWOBA BATE!!!!RUSHYASHYA MWIRINDE GUKURA IMITIMA YABANYARWANDA !!!KAYUMBA MWAMUGIZE INDIROMBO?????AHO ARI NTASHINGA
NGO AZARWANA???
Kalisa
Hari ikigarasha gikunda kwandika hano cyiyita Sunday kitazi ikinyarwanda neza none ndabona gitangiye kwandika mu cyongereza kivuga ubusa. Kagame kuba yarabatesheje kwica abanyarwanda no kubasubiza inyuma bizakurye nushake uziyahure nta kindi uteze gukora uzakomeze uzerere iyo mu mahanga wahungiye ibyaha wakoze cg byakozwe n’ababyeyi bawe. Gusa niba utari umunyabyaha uhawe amahirwe yo kuzaza mu mushyikirano ukareba aho igihugu mwirirwa musebya kigeze.
Sunday
Nzaza nirukana Kagome, mbohora Abanyarwanda kungoyi yuwomucyancuro(kagome) maze urwanda rube urwabanyarwanda bose. Ahubwo uzaze duhurire hariya kugisenyi nkwakire zitaratogota.
Kalisa
Inezeze mu magambo wasanga bikurinda ihungabana watewe n’urwango! Ubohora abanyarwanda bahe ? Abahunze gacaca bihishe muri Uganda nibo ushaka kubohora ko aribo bakiboshywe? Kagome uzamwirukane we wamushobora ariko HE Kagame we byakugura nkuko byagoye nabandi bose babigerageje nubwo aba yabihoreye. Ntekereza ko mutazagaruka kwiba ihene z’abaturage ngo tubihorere. Tuzabakurikirana tubageze I bujumbura nta bajura tuzongera kujenjekera
Sunday
Ni iki cyo utareba? Abo basirikare abana babanyarwanda Kagome yohereza murinyungwe kandi batanafite morale yurugamba, kotuganira nabo burisaha ugirango afite ingabo? Changwa nguhe amaodio?
CornerStone
Jico la cama cama cetu ca RPF hauna pa kujifica.
Tuzabarya, twabatsinze kubera détermination nta mashuli ahambaye mubyintambara twize, ubu abana bacu bayibitseho, mbe na drones za turazifite tuzajya noneho tumena imitwe yunyeganyeze, kuko target izaba 100% . Mwa binyendaro mwe