• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

Ubwanditsi 30 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha kuri uyu wa Gatanu, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

Iyi nama isubitswe mu gihe Perezida Yoweri Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda na EAC muri Sudani y’Epfo Paul Moyom Akec, wari uhagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera wari uhagararariye Perezida Paul Kagame, bari bageze ahabera inama.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame yari yamenyekanishije mbere ko atazayitabira, kuko ari mu nama ya G20 i Buenos Aires muri Argentine.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Tanzania byabitangaje, Perezida Magufuli yahuye na Museveni na Kenyatta, nyuma bose bajya mu modoka imwe uko ari batatu, bajya gusangira ifunguro rya saa sita.

Perezida Museveni yavuze ko iyi nama yagombaga kubera mu nzu mpuzamahanga yakira inama i Arusha, (The Arusha International Conference Centre, AICC) yimuwe kubera ko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro ari uko ibihugu byose bihari.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kwimura iyi nama kubera ko umwe muri twe, u Burundi, atitabiriye. Twemeje ko inama isubikwa kugeza ku wa 27 Ukuboza 2018 kugira ngo twese tuzitabire, kubera ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ateganya ibintu bibiri; ko tugomba gukora inama buri mwaka ari nayo yari iteganyijwe uyu munsi.”

“Ariko nanone umwanzuro wose ugomba gufatwa ari uko buri gihugu kigize umuryango gihagarariwe, bityo niba umwe adahari, byaba binyuranye n’amasezerano umuryango ugenderaho.”

Mu minsi ishize u Burundi bwamenyesheje EAC binyuze kuri Perezida Museveni, ko butazitabira iyi nama kubera ko hatatanzwe igihe gihagije cyo kuyitegura, busaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Mu ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yanditse ku wa 22 Ugushyingo, yavuze ko nubwo bigaragara ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira, yageze kuri ambasade y’u Burundi i Kampala ku wa 19 Ugushyingo, igera mu biro bye ku wa 21.

Perezida Nkurunziza utarasohoka mu gihugu nyuma ya ‘coup d’état’ yapfubye mu 2015, yavugaga ko bafite igihe kitarenga icyumweru kimwe, kikaba ari gito “kuko ubusanzwe kumenyesha bisaba nibura ibyumweru bine.”

Yanohereje muri Uganda Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga. Perezida Museveni uyoboye uyu muryango yanzuye ko inama itagomba kwigizwa inyuma.

U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wageze i Arusha kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko akiri muri Tanzania, kuri uyu wa 1 Ukuboza Perezida Kenyatta na Magufuli bazafungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho wa Namanga.

Abayobozi b’u Burundi babuze mu nama i Arusha bituma isubikwa

Ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yaramutsaga Perezida John Magufuli wa Tanzania

Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ababahagarariye babanje kuganira, bamenyeshwa ko u Burundi butaritabira

2018-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Ubwanditsi 19 Feb 2018
Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Ubwanditsi 30 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’u Bubiligi, Charly & Nina na Makanyaga bagiye gutaramira i Lille
SHOWBIZ

Nyuma y’u Bubiligi, Charly & Nina na Makanyaga bagiye gutaramira i Lille

Ubwanditsi 10 May 2018
Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa
ITOHOZA

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Ubwanditsi 11 May 2017
Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze
IMIKINO

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Ubwanditsi 16 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru