Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kiratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 7.2% muri uyu mwaka, bivuye kuri 6.1% mu mwaka wabanje.
Impuzandengo yo kuzamukaho yari yitezwe ni 8.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018, ariko kugenda gahoro kwabaye mu gihembwe cya kabiri kwatumye hategenywa kuzamuka kw’ubukungu ku rugero rwa 7,2% muri uyu mwaka nk’uko IMF yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu.
IMF ikaba ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka kuri uru rugero cyangwa bukarushaho kubera ubukerarugendo, ibikorwa bishya by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, kohereza ibintu bishya kandi bitandukanye hanze, n’ikibuga gishya cy’indege no kuba ishoramari mu gihugu ryifashe neza.
Nyuma y’imyaka isaga 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, Perezida Paul Kagame yakomeje gushimirwa uko yabyukije ubukungu bw’igihugu kuri ubu u Rwanda rukaba rubarirwa mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambere.