Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’Igisirikare cya UPDF agiye gushyiraho igisirikare cyatojwe bikomeye cyo mu karere kugira ngo gihangane n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) ziri mu mashyamba y’inzitane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkuru ndende ya Chimpreports ivuga ko Museveni n’abajenerali be bateganya gusubira mu byumba bitegirirwamo intambara nyuma yo kubona ko inyeshyamba za ADF atari agafu k’ivugwarimwe.
Ni nyuma y’aho igisirikare cya Uganda gitangarije ko kigiye gukomeza kuryamira amajanja gikomeza n’ubwirinzi bwacyo ndetse gitekereza ku kugaba ibitero nyuma y’ibibazo by’umutekano bikomeje guterwa n’umutwe wa ADF ukomeje kugaragaza ingufu hataramenyekana aho izivana nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba gisirikare b’iki gihugu.
Mu rugamba rwa mbere rwahuje ingabo za Monusco na ADF izi nyeshyamba zari zivuganyemo abasirikare ba Tanzania bagera ku 10 bo muri Monusco.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingabo nyinshi za Congo zishwe mu gihe ingabo nyinshi za Monusco nazo zakuwe ku rugamba ari inkomere.
Ibi byatumye igihugu cya Uganda kigumisha abasirikare benshi bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) n’ibikoresho birimo ibimodoka by’imitamenwa ndetse cyongera ibikorwa byo gushaka amakuru hafi y’umupaka wa Congo.
Imirwano ikaze akenshi ibera muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu birometero nka 94 uvuye ku mupaka wa Uganda. Muri iyi mirwano ADF igaragaza ko itoroshye.
Urugero rutangwa ni imirwano ikaze yabaye kuwa 10 Ugushyingo 2018 ahitwa Boyikine muri Beni. Uku gutana mu mitwe kwamaze umunsi wose. Inyeshyamba za ADF ngo zitanyeganyezwaga zarasanye na FARDC kugeza saa tanu z’ijoro.
ADF iherutse kwigarurira ibirindiro bya FARDC ndetse ibasha gusahura imbunda n’amasasu mu bubiko. Ubushobozi bwayo bwo gushikama ikarwana intambara ya nyayo yubahirije amategeko y’intambara (conventional warfare) bukomeje gutangaza abatari bacye.
Ubwo yabazwaga urugero Uganda ihangayikishijwemo na ADF kuri ubu, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Karemire yagize ati: “Ibikorwa bya ADF byahoze mu bice by’amajyaruguru ya Beni, kure uvuye ku mupaka wacu na Congo.”
Abajijwe kugira icyo avuga ku makuru y’uko ADF yaba irimo irabona ubunararibonye mu ntambara itari ifite kandi bishobora no kuyisunikira gutera Uganda, Brig. Karemire na none ati: “ADF ntizigera irusha ubushobozi UPDF kubw’ibyo nta kibazo gisobanutse ku mutekano w’igihugu. Abaturage bacu bakwiye gukomeza kwizera umutekano.”
Hagati muri za 90 nibwo ADF, yari ifite abarwanyi bagera mu 2000 yagabye igitero kuri Uganda ivuye muri Congo ariko isubizwa inyuma na UPDF.
Umuyobozi wayo mukuru, Jamil Mukulu kuri ubu abarizwa muri Gereza ya Luzira muri Uganda aho ashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi no gushimuta.