Muriyi minsi nta gihe kiri gushira hatumvikanye mu bitangazamakuru Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza kenshi ashyira mu majwi u Rwanda mu rwego rwo gukomeza ayobya uburari ku bibera mu gihugu cye.
Ibi byongeye nyuma yaho taliki 04 Ukuboza Nkurunziza yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi. Nyuma yaho iyi baruwa yaje gukwirakwizwa mu bitangamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe itari ibaruwa ifunguriwe rubanda.
Igitangaje umuntu yakwibaza ni uburyo u Burundi bukomeje gukurura u Rwanda mu bibazo byarwo amahanga amaze kubona ko biterwa n’ubutegetsi buriho; ikindi gitangaje ni uburyo ibaruwa ivuye k’umukuru w’igihugu ikajya ku wundi isakara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bigatera kwibaza inyungu irimo.
U Burundi bubifitemo nyungu ki?
Leta y’u Burundi yamaze kubona ko amahanga amaze gusobanukirwa amabi abera mu Burundi, bityo leta ikaba igishakisha uko yakurura abaturanyi mu bibazo ngo amaso ahanze Nkurunziza atatanire mu baturanyi. Si ibi gusa kuko Nkurunziza amaze kubona ko mugenzi we wa Uganda yamubera intwaro ikomeye kubera atarebana neza n’u Rwanda, ruhora rumwerurira ko aha urwaho abashaka kurubangamira. Nkurunziza amaze kubona ko ubufatanye bwe na Museveni bwamuha imbaraga mu kuzana u Rwanda mu bibazo bye dore ko ubu Museveni ariwe uyoboye umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba (EAC) akaba afite ijambo muri uyu muryango u Rwanda rubarizwamo.
Uganda ifitemo nyungu ki?
Leta ya Uganda kuba yakwandikirwa ibaruwa iyigaragariza ibivugwa ku Rwanda ibibona nk’amahirwe, binatuma umuntu yibaza uwaba ri inyuma yo gushyira ku karubanda iyi baruwa ivugamo u Rwanda bisanzwe bizwi ko rutabanye neza na Uganda. Nta gitangaza kuri Uganda iramutse ibikoze cyane ko kuriyo ari amahirwe kubona u Rwanda rugarukwaho mu bibazo by’u Burundi.
U Rwanda mur’ibi byose ruhagaze he?
Leta y’u Rwanda ntabwo yigeze ihwema kugaragariza amahanga ko ibibazo by’abarundi aribo nyirabayazana ariko ko bigira ingaruka ku karere. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique cyabaye taliki 4 Gicurasi 2017 mu biro by’Umukuru w’Igihugu ku Kacyiru muri “Village Urugwiro”, yabajijwe kuri Nkuruniza agira ati: “Iyo umuntu afite ikibazo agashaka kukiguturaho, ni byiza ko wirinda kugwa muri uwo mutego. Ibi ntabwo bisobanuye ko kuba twarifashe tutumva ko ikibazo kitureba. Tuzi ko ibibera mu Burundi bishobora kugira ingaruka ku mutekano wacu, kandi ntidushobora kwemera ko ibyo bitugeraho.
Abanyarwanda kenshi bakunda kuvuga ko ubusanzwe ntawurahemukira u Rwanda ngo agire amahoro kuko buri gihe bimukurikirana kugeza abonye ingaruka zabyo.
Turabararikira gukurikirana inkuru zizakurikira zisesengura neza ibiri inyuma y’ibikorwa nk’ibi byo gushotorana ndetse no guharabika abaturanyi biri gukorwa ku ruhande rumwe na Nkurunziza no ku rundi ruhande bigakorwa na Museveni ariko noneho bakaba baratangiye ubufatanye busesuye mu migambi yabo mibisha ku Rwanda.
Btwenge
ARIKO. KUKI MUKUNDA
KWITIRANYA IBINTU NIBINDI
NIBA KAGÀME ATUMVIKANA
NA MUSEVENI MUKAVUGA NGO
URWANDA RUFITANYE UMUBANO MUBI NA OUGANDA
MUEVENI SE=UGANDA?
KAGAME SE=URWANDA?
BATARA FATA UBUTEGETSI
BITWAGA UGANDA CG RWANDA
UBUSE ABAGANDE NABANYARWANDA
NTIBASURANA BAGASANGIRA?
Sunday
Bwira ibyobicucu bikoreshwa na Kagome. Unabibutseko Kagome arikibazo mukarere tugomba gushakira umuti
Beatrice Bomgwa
Kuba U Rwanda ruvugwa mu bibazo by’i Burundi byashyizwe hanze n’amahanga, cyane cyane USAyabikozeho ubushakashatsi. Ese U Burundi bubivuze bwaba buvuga ukuri cyanga bubeshya? Nkeka abakurikira ibiba mu karere, bose baziko abahungabanya igihugu duturanye batuye i Kigali kandi bafitanye ubushuti nubufasha by”abategetsi b’u Rwanda. Gusa nkeka dukwiye kutikoma Uganda yuko byazadukururira ibibazo tutakwikura! Nkaba nsaba Rushyashya kujya itubwira amakuru y’u Rwanda badashotoye ibihugu duturanye. Kuba abandika muri iki kinyamakuru bakunda gutukana, gusebanya no guhimbira abandi!
rukundo
Nonese Beatrice we wowe ufite gihamya ko babeshya? jya wisomera inkuru za RNC nizababandi biyemeje no gusebya ibyiza bihari
Beatrice Bomgwa
Rukundo, Muvandimwe! Ibyo nanditse ni “facts” utabasha kunyomoza. Nkuko abateye i Nyabimata bavuye mu Burundi baciye muri Nyungwe, bizwiko abateye Uburundi guhirila ubutegetsi bavuye mu Rwanda kandi baza gusubirayo. Si ngombwako ungira inama y’ibyo nsoma. Njye Igihe.com, Rushyashya.net, Umuseke.net kandi nkumva Itahuka radio, Inkingi radio, urumuri radio n’ibindi byinshi. Nize itangazamakuru ndikoramo ndetse ndariyobora ku nzego ntiriwe ndondora. Ibyerekeye u Rwanda mbisoma byose, nkashima ibikwiye gushimwa naho ibindi nkabiha agaciro biba byihesheje. Tutaterana amagambo ahubwo twimakaze icyatuma Urwanda rugaragara neza aho guhora twiyamwa n’abaturanyi.
Kalisa
Ariko kuki abantu birengagiza ukuri kandi ntacyo kubatwaye. Rwanda ntibanye neza na Burundi, Rwanda ntibanye neza na Uganda,Rwanda ntibanye neza na DRC, Rwanda ntibanye neza na Tanzanie, ubwo se bigaragara ko nyirabayazana ari nde?
Sunday
Twebwe nkabanyarwanda dufite kwihandura ivunja ritarakosa ukuguru kwoose kuko abaturage bibibihugu byose ntakibazo bafitanye.