Nyuma yaho Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko avugana na Kayumba Nyamwasa, Ikinyamakuru Rushyashya cyashyize ahagaragara ibya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu mubyo yavuze ko yashimishijwe akanatangazwa no kubona Kayumba Nyamwasa wa RNC ashaka imishyikirano, bikaba byaragaraje uko inyungu bwite zibangamira imibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo.
Abarwanya leta y’u Rwanda bacumbikiwe muri Afurika y’epfo barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bamaze kuba nk’abajyanama muri bamwe mu bayobozi muri Afurika y’epfo ku buryo ibyemezo bimwe bifatwa hakurikije amarangamutima cyangwa propaganda zabo ntabushishozi bititaye ko byabangamira umubano w’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo dailymavericks cyatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi wagarutsemo agatotsi cyane kubera amabwire y’abo bahunze u Rwanda bongorera bamwe murabo bayobozi ba Afurika y’epfo ku bintu ubwabo bari bakwiye kugenzura cyangwa kubaza inzego z’ubuyobozi bw’ u Rwanda; bakerura bakavuga ko ibyo bakora bishingiye kubyo babwiwe n’abarwanya leta, ukibaza impamvu yo kugira Amabassade ukayiyoberwa. Ubwo se hari igitutsi kirenze icyo?
Ministiri Lindiwe Sisulu agirana ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko yishimiye kuganira na Kayumba Nyamwasa wamubwiye ko ashaka gushyikirana na leta y’u Rwanda, ibintu byaje guteza impagarara ku bakurikiranira ibya politiki hafi bazi neza amateka ya Kayumba n’ibyaha ashinjwa mu gihugu cye.
Kayumba Nyamwasa kuva yahungira muri Afurika y’epfo avugwaho kuba yaragiye akorana na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ngabo ndetse no mu nzego z’iperereza, n’ububanyi namahanga bwa Afurika y’epfo cyane cyane abamenera amabanga y’u Rwanda ndetse anafatanya nabo mu bikorwa by’ubucuruzi aho yabizezaga ko bazabona amafaranga menshi maze binyuze ku mbuga za RNC n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, bakibasira abanyarwanda bafite ibikorwa bibyara inyungu mu bihugu nka Mozambique na Zambia.
Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira ndetse n’impunzi baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo bahatuye ni ikintu kibaho cyane, cyagaragaye muri, Afrika yepho, Malawi, Mozambique na Zambia ndetse hanaburijwemo nk’iyo muri Swaziland. Ibi bikorwa byose by’ubigizi bwa nabi ntabwo bamwe mu bayobozi ba Afrika yepfo bashaka kubimenya, ahubwo bagashaka kuyobya uburari bashaka ibirego bidafatika k’u Rwanda.
Gushyira ahagaragara ibi ni kugirango ukuri kumenyekane ntarwitwazo ruhari mu gushaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Turizera ko ukuri kuzamenyekana hagafatwa ingamba nziza zo gusubukura umubano w’ u Rwanda na Afrika yepfo ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Rwakimanzi
Nimwe banyirabayazana. Rushyashya na mwene Ngurube nimwe muyoboye urwanda komwirirwa mutuka abayobozi bibindi bihugu?
James
Tanzania, Burundi, Uganda, hiyongereyeho SA, ase ko abatwiko biyongera aho twe imibanire yacu nabandi ni shyashya?! Mperutse no kumva Kenya bigaragambyaya bavuga izina ryacu!
CornerStone
Ibi byose mwumva, mubona nibyo bituma Afrique idaterimbere.
Jye sinakwita abantu abanya mashyari ahubwo nabanya butindi.
Buri gihe numva amahanga avuga Rwanda, Rwanda, …. isomo ryabanyafrika, rwanda nta ruswa, rwanda Paris. Kagame président wumukozi. ….
Abanyafrika bamenyereye ubuhake no kurindira ko bagendera ku nkunga Zumahanga nibo ubona batesha umutwe urwanda.
Naho ibyaba kayumba nibyabindi byamatiku yo mucyaro aho umwe atakwifuriza ineza umuturanyi wakize akamusumba .
Tura tugabane niwanga tubimene.
Aba bantu ba RNC nabashenzi cyane, nubwo mubona biyegereza abahutu barwanya leta nukubura amahitamo. Ubundi ntibifuzaga ko haba umuhutu munzego za leta.
Ariko uretse umururumba kayumba haricyo abuze ra ? Ko numvise ko yanaguze kera inzu london ya 300.000 pounds, wajya kugura inzu nkiyi utaraboze na cash ? None Ali kwicisha abana babandi inzara mumashyamba ya kongo koko ni mwumbwire uko ba mutima muke tuzabagenza.