• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda, Perezida Museveni nawe yamusubije amusaba kuganira n’abamurwanya ndetse n’abashatse kumuhirika k’ubutegetsi.

Muriyo baruwa yageze ku mbuga nkoranyambaga, dore ko umaze kuba umukino umenyerewe hagati y’aba bakuru b’ibihugu, Museveni yanavuze ko amakimbirane ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda agomba gukemuka biciye mu nzira y’ibiganiro ariko akiyibagiza ko Abarundi ubwabo byabananiye kuganirana  ibiganiro hagati yabo.

Ikindi hano yirinda kugaruka k’uburyo we ubwe nk’umuhuza mu biganiro by’Abarundi yananiwe ndetse ananiza Benjamin Mkapa wari warahawe inshingano zo gufasha Abarundi mu biganiro, bigeza naho amanika amaboko akora raporo ayishyikiriza Abakuru n’ibihugu bya EAC agaragaza ko Abarundi bamunaniye batifuza kugirana ibiganiro, cyane cyane leta idakozwa kwicarana n’abayirwanya.

Soma Inkuru bifitanye isano:  Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni – https://rushyashya.net/2018/12/10/amavu-namavuko-yibibazo-u-burundi-burimo-nuruhare-rwa-museveni-2/

Mu ibaruwa ya Museveni, agaruka ku iterambere ry’ibihugu rigerwaho aruko ubuhahirane butejwe imbere, akavuga ko nta cyagerwaho abaturage bategenderaniye. Twabibutsa ko leta y’u Burundi ariyo yafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda ndetse na za komanyi zitwara abantu muri ibi bihugu zirahagarikwa, ibi byose bigamije kunaniza Abarundi bakomezaga guhungira mu Rwanda kubera umutekano muke mu gihugu cyabo ndetse no kugaragariza amahanga ko leta itishimiye ko u Rwanda rwakira impunzi z’abarundi ku bwinshi, zishinjwa kuba arizo nyirabayazana w’umutekano muke mu Rwanda.

Soma hano: Ibaruwa Museveni yasubije Nkurunziza

Muriyo baruwa kandi Museveni yibajije impamvu Perezida Kagame ataganira n’interahamwe maze yisubiza avuga ko ari ikintu kidashoboka kubera amarorerwa zasize zikoze mu Rwanda (aha afite ukuri, ndlr) ariko igihora gitangaje ni uburyo leta ya Uganda itanashobora gufata izo nterahamwe zidegembya muri Uganda ngo abashakishwa n’ubutabera boherezwe kuryozwa ibyo bakoze mu Rwanda.  Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi. Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside. Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa.

Sibyo gusa kuko Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF ndetse n;abari mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko uwo mugambi ufite intego ebyiri zikomeye arizo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyamaze kuvogera Uganda no gukoresha Abanyarwanda mu kuzamura amajwi y’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu bisa no gutungira agatoki imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu. Nta gitangaza rero kubona Museveni ashyigikira ko u Rwanda rwaganira n’u Burundi ku bibazo bwarwo ahanini biri imbere mu gihugu nkuko byagiye bigarukwaho kenshi n’abarebera hafi ibibera mu Burundi.

 

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Ubwanditsi 22 Nov 2019
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora  bicwa

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Ubwanditsi 06 May 2018

2 Ibitekerezo

  1. Tom
    December 13, 20182:01 am -

    Amabaruwa hagati y abaperezida ndumva ntagitangaza kirimo kuko ba perezida barandikirana ndetse bakavugana no kuri phone.Mureke kubona ibibazo aho bitari

    Subiza
  2. Claudien
    December 13, 201812:55 pm -

    Uwonguwo utukana ntacyo yazubaka.Ahubwo nibarize: amabaruwa y’urudaca ni angahe turetse ayo muvuze uko ari abiri?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa
ITOHOZA

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Ubwanditsi 10 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru