Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndanzako, yatangaje ko Leta ya Uganda ari yo yabazwa ibijyanye no gukwirakwiza inyandiko abakuru ba Uganda n’u Burundi bandikiranye mu ibanga.
Inyandiko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bandikirana mu minsi ishize zagiye zijya ku karubanda bituma bamwe bibaza ikibazo cyaba kiri hagati ya Museveni na Nkurunziza, gusa Leta y’u Burundi yo ikaba ishinja Uganda kuba ari yo ishyira ku karubanda izo nyandiko kandi ikabikorana nkana.
Ibi byatangarijwe mu nama y’abavugizi b’inzego ziitandukanye za leta, ahanatangarijwe ko u Buruundi buzitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yagombaga kuba kuwa 30 Ugushyingo yimuriwe kuwa 27 Ukuboza nk’uko byemejwe na minisitiri Isabelle Ndahayo ushinzwe ibikorwa bya EAC.
Minisitiri Isabelle Ndahayo akaba yatangaje ko impamvu u Burundi butitabye inama yo kuwa 30 Ugushyingo ari uko butari bwiteguye nk’uko Ubmnews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Hagati aho ariko, hakomeje kwibazwa uko u Burundi buzifata muri iyi nama biteganyijwe ko Perezida Kagame azasimbura Museveni ku mwanya wa chairman wa EAC kandi iki gihugu gifata u Rwanda nk’umwanzi wacyo.
Inkotanyi cyane
Nyine bakwifata bate, bariya bameze nkingurube zahaze imbetezi, bazahora mubitabapfu ntakindi. Mwe mubona abayobozi ba CNDD batifata nkabahaze ibiyeri ?
Bose mbona bameze nkabasinzi kuko umunywi wurumogi harubwo atuza kubera kumedita,
Ni hatari. Ndibo nasaba umwaka ntabarizwa EACE kuko numvise ko nta n’umusanzu batanga. Bizakunda bigoranye byo.
Emmy
Nimba badatanga umusanzu se bazaba bajya gukora iki ? bavuyemo bikagira inzira ?bagira isoni nke!!!!nako bavugango(abarundi) umugabo ntavumba inzoga aba agiye kuvumba ijambo !!!!