• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 17 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe muri aka karere hakomeje kuvugwa ubushotoranyi  bukorerwa u Rwanda, kugeza n’aho abakekwa kuba FDLR, bamaze iminsi bagaba ibitero mu Rwanda bakica abaturage. Mu gihugu  cy’abaturanyi cya Uganda ntihahwema kuvugwa abanyarwanda  bashimutwa bakajya gukorerwa iyica rubozo, mu gihe baba bagiye muri iki gihugu mu mirimo yabo isanzwe.

Mu minsi ishize  Urukiko rw’ibanze  rwa Mbarara  ruherutse gukatira abanyarwanda bagera k’ umunani  igihano cyo gufungwa  bashinjwa ibyaha byo kuba muri Uganda no gukora ubucuruzi binyuranyije n’amategeko.

Ibi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, yabikomojeho mu nama y’umushyikirano  aho yavuze ko nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza n’ imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange. Ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane by’ibituranyi bitarworohereza. Yagize ati “Mu mibanire n’ibindi bihugu u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byinshi uyu mwaka ku bw’inyungu z’Abanyarwanda.  Nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza, imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange.” yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu .

Ibi umukuru w’igihugu abivuze mu gihe hari abanyarwanda  bafunzwe  muri Uganda, nyuma y’aho inzego z’iperereza za Uganda CMI zibashinja kuba intasi.

Bivugwa ko iyi migambi yose icurirwa muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’iperereza zayo zikoreshwa  n’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bahunze igihugu kubera ibyaha  bitandukanye bakoreye mu Rwanda kuri ubu  bari muri RNC n’abandi bahunze  ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uganda kandi yabaye indiri y’urujya n’uruza rw’abarwanya Leta y’u Rwanda barimo  FDLR,Rusesabagina na Nsabimana Calixte alias Sankara aho bahurira n’intumwa zabo zirimo niza Leta y’u Burundi mu biganiro bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru  yatanzwe n’umuturage uri i Rutshuru ni uko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega. Uyu Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA. Ngiyo imigambi mibi ikomeje gucurirwa muri Uganda.

Abakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda n’u Burundi, aribyo nyirabayazana w’umutekano muke uvugwa muri kano karere nk’uko bigaragarira mu mabarowa ibi bihugu bimaze iminsi byandikirana, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ibi bibazo bimaze igihe kitari gito, ariko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kubikemura bukoranye n’inzego z’ubuyobozi za Uganda, nk’aho Perezida Kagame yahuriye na Mugenzi we wa Uganda, Antebbe bakaganira kuri iki kibazo, ariko ntihagire igikorwa ngo iri hohoterwa rikorerwa abanyarwanda muri Uganda rihagarare.

Ibi bibazo bigira ingaruka z’ubukungu hagati y’abaturage babyo kuko  muri  Kanama 2016 Leta y’u Burundi yategetse ko nta bicuruzwa bigomba kongera kuva i Burundi bikinjira mu Rwanda.

Nyamara u Burundi bwoherezaga mu Rwanda 5,6% y’ibicuruzwa byose bwohereza mu mahanga. Inzego zibishinzwe zahise zitangira no gukumira ku mipaka yose umurundi wejeje n’inyanya ashaka kuzambutsa ku isoko ryo mu Rwanda.

U Rwanda nta bwirizwa rwashyizeho ribuza kohereza ibintu ku isoko ry’u Burundi, ariko birumvikana ko nta kaze byari buhabwe, n’ubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byose ibyajyaga i Burundi byari 2,9%.

Izi ngaruka ziba mbi ku Burundi kurusha ku Rwanda aho ziba nto cyane.

Izi mpungenge ku bijyanye n’umutekano mu karere,  zigaragaza ko  mu gihe ntagihindutse  k’umubano hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi,  ibintu bishobora kuba byagira ingaruka zikomeye z’ubukene ku baturage bibi bihugu kandi  umutekano muke uva mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ukaba  wakongeza akarere kose cyane ko hari imitwe myinshi yitwara gisilikare ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepfo , irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu Burundi naho hakaba havugwa, Imbonerakure, FDLR na FLN ya Sankara.

Mukiganiro Perezida kagame yagiranye n’abanyamakuru   mu cyumweru gishize nyuma y’inama nkuru y’umushyikirano yavuze ko kugeza magingo aya mu mateka y’u  Rwanda ubushotoranyi ntagihe butabayeho , ariko ko u Rwanda, ikiruraje inshinga ari uguteza imbere igihugu n’abanyarwanda.

2018-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Ubwanditsi 23 Feb 2025
Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Ubwanditsi 13 Jul 2019
Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024

2 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    December 17, 20183:56 pm -

    Birababaje kwibukako kuva aho U Rwanda rutereye Zaire yahindutse Kongo nibwo abaturanyi binjiye mu bibazo bikabije. Isi yose ikwiye gutabara. Naho ibya Uganda tubirekere benebwyo yuko ari twe abanyarwanda tubirukira. Nonese Kabarebe ntabyita guhunahuna! Abanyarwanda bahatirwa gutaha kandi Leta yacu ikabishyiramo ingufu.

    Subiza
    • Sunday
      December 17, 20188:36 pm -

      Cangwa niwe ufite ubwoba ngo bazamufata?

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa
Amakuru

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe
INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Ubwanditsi 20 Jul 2020
Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo
POLITIKI

Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Ubwanditsi 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru