Icya mbere umuntu yakwibaza akimara gusoma iyi nkuru y’ ibaruwa iherutse kwandikwa na Rudasingwa Theogene, yandikira Perezida Yoweri Museveni. ’’ ko Theogene Rudasingwa yanditse kuri murandasi ibi bikurikira: Ese ubundi uyu mugabo arandika mu ruhe rwego?
Icyakabiri : Ese Theogene Rudasingwa yaba arimo kwandika nk’uhagarariye FDLR, ibisigisigi by’ingabo zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside itari gusiga Rudasingwa agihumeka uwabazima, iyaba yari umusivile uba mu Rwanda icyo gihe, uhereye muri 90-94?
Arimo kwandika nk’uhagarariye Pierre Nkurunziza ufite umugambi wa jenoside, umaze kwica ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu gihe gito gishoboka yihaye ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije igitugu, yiyongeza manda yo kuyobora igihugu, uyu Nkuruziza kandi uyu munsi akaba ari inkoramutima ya FDLR.
Cyangwa se wenda Rudasingwa, n’akabyiniriro cye RedCom ku izina azwiho n’abaturage ba Uganda mu gihe yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere mu ntangiriro zo mu myaka ya za 80 nk’uko azwi, ubwo yahungaga mu gihe inshingamatwi za Obote zari zitangiye kumugera amajanja kubera ubutekamutwe .
Ariko wenda yaba arimo kwandika mu mazina yabo uko ari batatu: FDLR, Nkurunziza nawe ubwe ku giti cye?
Uko byasa kose, ibaruwa ya Rudasingwa irenyegeza imigambi mibisha ya Nkurunziza igamije ishyiramubikorwa jenoside, n’inkoramutima ze za FDLR n’Interahamwe. Rudasingwa ni igisahiranda cyidasanzwe nk’uko abamuzi babyemeza ngo kabone niyo byaba ari ugukorana na shitani, ngo gusa ipfa kuba ifite ibiceri mirongwitatu by’ifeza imuha.
Arimo kwandika ashyigikira Nkurunziza, urimo kugerageza guhindura ibibazo by’UBurundi, abigereka ku Rwanda kandi ariwe nyirabayazana, bityo agashaka kubihindura ibibazo bishingiye ku moko.
Nyamara kandi Umurundi uwariwe wese wahunze azakubwira ko Nkurunziza afite imigambi mibisha ya Jenoside.
Nkurunziza nta bitekerezo byubaka agira ni umujenosideri, akaba ashishikajwe gusa no gushyira aka Karere kose mu ntambara zishingiye ku moko bibaye bimushobokeye . Ariko impamvu yonyine yatuma ibi bidashoboka n’uko bakeya cyane aribo bashobora gutwarwa n’izi ngengabitekerezo za Nkurunziza zitajyanye n’ibihe .
Nyamara kandi, Rudasingwa arimo kwihuruza ivuganira uyu mu Perezida, kuri ubu ufatwa n’isi yose nka Bagosora cyangwa se Kambanda, buri muntu wese ushishikajwe n’ibibazo byo mu Burundi azi neza ko Umukuru w’igihugu afite Interahamwe muri Bujumbura mu rwego rwo kugirango zitoze Imbonerakure uburyo iyicarubozo rikorwa. Gusahura ndetse no gufata ku ngufu! Nkurunziza ni umugabo w’inkoramaraso wishe impinja n’ibihumbi n’ibihumbagiza by’abarundi, washegeshe UBurundi bityo bigatuma abarundi basaga ibihumbi maganatanu(500.000) bahunga igihugu.
Ariko Rudasingwa arimo kumuvuganira kuko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nk’ushinzwe ibiganiro bigamije guhuza Abarundi, wandikiye umutegetsi w’UBurundi amwibutsa ko agomba gukurikiza amategeko agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ko agomba no gukurikiza imyanzuro yanditswe n’umuhuza Benjamin Mkapa, niba amahoro agomba kurangwa mu Burundi.
Ubu Mkapa, akaba yaranditse raporo iteye ubwoba bityo bikaba byaratumye Nkurunziza, atahwa n’icyoba hamwe n’inda y’umujinya. Uwigeze kuba Perezida wa Tanzaniya akaba ari n’umuhuza w’ibiganiro hagati y’Abarundi yatunganije raporo igaragaza ukuri ku birimo kubera IBurundi.
Ati :“Ibirimo kubera IBurundi mu rwego rwa politike ni agahomamunwa, bikaba ari ibyanditswe na Mkapa”.
Ibi, nkuko abadafite aho babohamiye babivuze ngo Perezida Mkapa yagerageje gukoresha imvugo zidakanganye na mba, ariko mu byukuri ngo Nkurunziza yananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu, ko ahubwo icyahawe intebe ari ukwica, iyicarubozo, n’akaduruvayo.
Mu gushimangira ibi, Mkapa avuga ko byaba byiza ari uko ingabo z’amahanga zashinga ibirindiro muri Bujumbura mu rwego rwo kugarura amahoro n’ituze, ubwo amatora ataha ateganijwe muri 2020 azaba yegereje. Abasesenguzi bakaba bavuga ko ibi Mkapa yabitanze ho umwanzuro kubera ko Nkurunziza, ashobora kwiyongeza indi manda, akongera akiha ubutegetsi mu buryo bunyuranije n’amategeko bishobora kumena amaraso ndetse aruta ayamenetse muri 2015.
Ariko Nkurunziza akaba yaratuye umujinya URwanda, avuga ko ibibazo byose UBurundi bufite bikomoka ku Rwanda, ari nako yikoma Mkapa kuba atarasebeje U Rwanda.
Ubwo Museveni yandikaga iyi baruwa Nkurunziza, yasubizaga iyo mugenzi we w’IBurundi yari yaramwandikiye, ikubiyemo ibirego yaregaga URwanda, ndetse n’ingononwa afite, kubera ibyo Mkapa yari yaranditse muri Raporo.
Ese nizihe ngingo Nkurunziza yashingiyeho kugirango arege URwanda?
Inzobere zo mu Karere zasomye ibaruwa ye ntizigeze zigira icyo zibona. Nibyo Nkurunziza aba avuga gusa bitagira gihamya. Aho akomeza avuga ko URwanda rwateje impagarara muri 2015.Uwo akaba arumwaka yigaruriye ubutegetsi mu buryo budakurikije amategeko, ari nako yirengagije amasezerano ya Arusha, kandi ntanuwagishije inama, bityo yiha indi manda.
Buri muntu ku isi azi uko Abarundi bakiriye igikorwa cya Perezida wabo cyo kwiyongeza manda, bose basesekaye mu mihanda mu myigaragambyo yo kwanga icyo gitecyerezo: Bigaragambije mu bwinshi maze, polisi, n’Imbonerakure ze babiraramo bica ibihumbi n’ibihumbi, basiga igihugu gishengabaye.
None ubu, Nkurunziza arimo kugerageza gutwerera ibyo bibazo URwanda, kandi nyamara za kamera zose z’isi n’ibitangazamakuru byose byo ku isi byarabirebaga birimo kuba.
Guhuragura ibigambo biranga ibaruwa Nkurunziza yandikiye Museveni nibyo Rudasingwa yagerageje gushyigikira, noneho kandi kuba Museveni yarakebuye Nkurunziza bikaba aribyo byababaje Rudasingwa. Kuko Rudasingwa mu ndote ze ni intambara iyo ariyo yose , aho yaturuka hose ku Rwanda.
Ibi bikaba byarateye urujijo abanyapolitiki na n’ubu bataramenya impamvu Museveni yakebuye Nkurunziza. Ntawe utazi ko Museveni ari inshuti ya Nkurunziza, ari nawe wamugaruye k’ubutegetsi nyuma ya coup d’etat yapfubye. Intumwa za Nkurunziza zirimo iza gisilikare na gisivile zimaze iminsi mu mubonano I Kampala, utari mwiza ugamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
Abantu bakaba barimo kwibaza kuby’aya mabaruwa, ese haba ari ugusubiranamo hagati yaba bagabo bombi? Ese haba hari umaze kurambira mugenzi we? Mu byukuri ntanumwe ubizi.
Museveni ashobora kuba arimo gushyira mu kuri muri aka kanya, ari nabyo byatangaje indorerezi, ariko abantu bo mu Kararere kose, ntibajya bagirira Museveni icyizere. Bakaba gusa bategereje amagambo bazavugana na Nkurunziza nyuma y’inama iteganijwe ku wa 27 Ukuboza 2018 muri uku kwezi. Ni ukubitega amaso.
Kaks
Uyu wanditse iyi nkuru iyo abaza neza ibya Rudasingwa ko tubizi kuva ku bwa Redcom kugeza ava mu rugwiro yihaye sosiyete itabaho aho kwandika ibintu bidafite “substance” Abasomye ibyo Rudasingwa yanditse bakeneye uwamuvuguruza kuburyo bugaragara kandi ingingo ku yindi. Mushake baba nyamakuru bo muri 1995-6-7-8-9 kugeza muri 2000 baramuzi 100% babafashe. Merci
katsinono
Ubuyobozi bw’ U Burundi bushaka gukora jenoside ariko butinya ko U Rwanda rwahita rubasimbukira ku gakanu ntibabashe kuyirangiza. Nayo nguko.
Ikindi kdi ibyo bagiye batangaza biraruhije kubisubizayo kuko akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikindi kandi hari abapfuye, bityo kubagarura kibaba ikindi kibazi kuko batashobora kubazura kdi bagomba kubabazwa byanze bikunze.
Igisubizo ni uko Perezida waho yahunga akava mu gihugu hatakorwa ibirenze ibyakozwe,kuko natinda ubukene bwonyine buzatuma abaturage buturage kimwe n’abo bafatanyije bamwikuriraho.
Ariko hagati aho twe dufite ubukwe mu minsi iri imbere, ku buryo tuzahuguka ari uko tuburangije nyuma y’imyaka 2 iri imbere.
Sunday
Umenye rero urwanda rugizengo rurashe igisasu muburundi uwomusi kagame yarara atashe dore ko aba arashe sadac. Inama namuha nugushikirana nabamurwanya.