• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Icya mbere umuntu yakwibaza akimara gusoma iyi nkuru y’ ibaruwa iherutse kwandikwa na Rudasingwa Theogene, yandikira Perezida Yoweri Museveni.  ’’ ko Theogene Rudasingwa yanditse kuri murandasi ibi bikurikira: Ese ubundi uyu mugabo arandika mu ruhe rwego?

Icyakabiri : Ese Theogene Rudasingwa yaba arimo kwandika nk’uhagarariye FDLR, ibisigisigi by’ingabo zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside itari gusiga Rudasingwa agihumeka uwabazima, iyaba yari umusivile uba mu Rwanda icyo gihe, uhereye muri 90-94?

Arimo kwandika nk’uhagarariye Pierre Nkurunziza ufite umugambi wa jenoside, umaze kwica ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu gihe gito gishoboka yihaye ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije igitugu, yiyongeza manda yo kuyobora igihugu, uyu Nkuruziza kandi uyu munsi akaba ari inkoramutima ya FDLR.

Cyangwa se wenda Rudasingwa,  n’akabyiniriro cye RedCom ku izina azwiho n’abaturage ba Uganda mu gihe yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere mu ntangiriro zo mu myaka ya za 80 nk’uko azwi, ubwo yahungaga mu gihe inshingamatwi za Obote zari zitangiye kumugera amajanja kubera ubutekamutwe .

Ariko wenda yaba arimo kwandika mu mazina yabo uko ari batatu: FDLR, Nkurunziza nawe ubwe ku giti cye?

Uko byasa kose, ibaruwa ya Rudasingwa irenyegeza imigambi mibisha ya Nkurunziza igamije ishyiramubikorwa jenoside, n’inkoramutima ze za FDLR n’Interahamwe.  Rudasingwa ni igisahiranda cyidasanzwe nk’uko abamuzi babyemeza ngo kabone niyo byaba ari ugukorana na shitani, ngo gusa ipfa kuba ifite ibiceri mirongwitatu by’ifeza imuha.

Arimo kwandika ashyigikira Nkurunziza, urimo kugerageza guhindura ibibazo by’UBurundi,  abigereka ku Rwanda kandi ariwe nyirabayazana,  bityo agashaka kubihindura ibibazo bishingiye ku moko.

Nyamara kandi Umurundi uwariwe wese wahunze azakubwira ko Nkurunziza afite imigambi mibisha ya Jenoside.

Nkurunziza nta bitekerezo byubaka agira  ni umujenosideri, akaba ashishikajwe gusa no gushyira aka Karere kose mu ntambara zishingiye ku moko  bibaye bimushobokeye  . Ariko impamvu yonyine yatuma ibi bidashoboka  n’uko bakeya cyane aribo bashobora gutwarwa n’izi ngengabitekerezo za Nkurunziza zitajyanye n’ibihe .

Nyamara kandi,  Rudasingwa  arimo kwihuruza ivuganira uyu mu Perezida, kuri ubu  ufatwa n’isi yose nka Bagosora cyangwa se Kambanda, buri muntu wese ushishikajwe n’ibibazo byo mu Burundi azi neza ko Umukuru w’igihugu afite Interahamwe muri Bujumbura  mu rwego rwo kugirango zitoze Imbonerakure uburyo iyicarubozo rikorwa. Gusahura ndetse no gufata ku ngufu! Nkurunziza ni umugabo w’inkoramaraso  wishe  impinja n’ibihumbi n’ibihumbagiza by’abarundi, washegeshe UBurundi  bityo bigatuma abarundi basaga ibihumbi maganatanu(500.000) bahunga igihugu.

Ariko Rudasingwa arimo kumuvuganira  kuko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nk’ushinzwe ibiganiro bigamije guhuza Abarundi, wandikiye umutegetsi w’UBurundi amwibutsa ko agomba gukurikiza amategeko agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  kandi ko agomba no gukurikiza imyanzuro yanditswe n’umuhuza Benjamin Mkapa, niba amahoro agomba kurangwa mu Burundi.

Ubu  Mkapa, akaba yaranditse raporo iteye ubwoba  bityo bikaba byaratumye Nkurunziza, atahwa n’icyoba hamwe  n’inda y’umujinya. Uwigeze kuba Perezida wa Tanzaniya akaba ari n’umuhuza w’ibiganiro hagati y’Abarundi yatunganije raporo igaragaza ukuri ku birimo kubera IBurundi.

Ati :“Ibirimo kubera IBurundi mu rwego rwa politike ni agahomamunwa, bikaba ari ibyanditswe na Mkapa”.

Ibi, nkuko abadafite aho babohamiye babivuze  ngo Perezida Mkapa yagerageje gukoresha imvugo zidakanganye na mba, ariko mu byukuri ngo Nkurunziza yananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu, ko ahubwo icyahawe intebe ari ukwica, iyicarubozo, n’akaduruvayo.

Mu gushimangira ibi, Mkapa avuga ko byaba byiza ari uko ingabo z’amahanga zashinga ibirindiro muri Bujumbura  mu rwego rwo kugarura amahoro n’ituze, ubwo amatora ataha ateganijwe muri 2020 azaba yegereje. Abasesenguzi bakaba bavuga ko ibi Mkapa yabitanze ho umwanzuro  kubera ko Nkurunziza, ashobora kwiyongeza indi manda, akongera akiha ubutegetsi mu buryo bunyuranije n’amategeko bishobora kumena amaraso ndetse aruta ayamenetse muri 2015.

Ariko Nkurunziza akaba yaratuye umujinya URwanda, avuga ko ibibazo byose UBurundi bufite bikomoka ku Rwanda, ari nako yikoma Mkapa kuba atarasebeje U Rwanda.

Ubwo Museveni yandikaga iyi baruwa Nkurunziza, yasubizaga iyo mugenzi we w’IBurundi yari yaramwandikiye, ikubiyemo ibirego yaregaga URwanda, ndetse n’ingononwa afite, kubera ibyo Mkapa yari yaranditse muri Raporo.

Ese nizihe ngingo Nkurunziza yashingiyeho kugirango arege URwanda?

Inzobere zo mu Karere zasomye ibaruwa ye ntizigeze zigira icyo zibona. Nibyo Nkurunziza aba avuga gusa bitagira gihamya. Aho akomeza avuga ko URwanda rwateje impagarara muri 2015.Uwo akaba arumwaka yigaruriye ubutegetsi mu buryo budakurikije amategeko, ari nako yirengagije amasezerano ya Arusha, kandi ntanuwagishije inama, bityo yiha indi manda.

Buri muntu ku isi azi uko Abarundi bakiriye igikorwa cya Perezida wabo cyo kwiyongeza manda, bose basesekaye mu mihanda mu myigaragambyo yo kwanga icyo gitecyerezo: Bigaragambije mu bwinshi maze, polisi, n’Imbonerakure ze babiraramo bica ibihumbi n’ibihumbi, basiga igihugu gishengabaye.

None ubu, Nkurunziza arimo kugerageza gutwerera ibyo bibazo URwanda, kandi nyamara za kamera zose z’isi n’ibitangazamakuru byose byo ku isi byarabirebaga  birimo kuba.

Guhuragura ibigambo biranga ibaruwa Nkurunziza yandikiye Museveni nibyo Rudasingwa yagerageje gushyigikira, noneho kandi kuba Museveni yarakebuye Nkurunziza bikaba aribyo byababaje Rudasingwa. Kuko Rudasingwa mu ndote ze ni intambara iyo ariyo  yose , aho yaturuka hose ku Rwanda.

Ibi bikaba byarateye urujijo  abanyapolitiki  na n’ubu bataramenya impamvu Museveni yakebuye Nkurunziza. Ntawe utazi ko Museveni ari inshuti ya Nkurunziza, ari nawe wamugaruye k’ubutegetsi nyuma ya coup d’etat yapfubye. Intumwa za Nkurunziza zirimo iza gisilikare na gisivile zimaze iminsi mu mubonano I Kampala, utari mwiza ugamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Abantu bakaba barimo kwibaza kuby’aya mabaruwa, ese haba ari ugusubiranamo hagati yaba bagabo bombi? Ese haba hari umaze kurambira mugenzi we?  Mu byukuri ntanumwe ubizi.

Museveni ashobora kuba arimo gushyira mu kuri muri aka kanya, ari nabyo byatangaje indorerezi, ariko abantu bo mu Kararere  kose, ntibajya bagirira Museveni icyizere.  Bakaba gusa bategereje amagambo bazavugana na Nkurunziza nyuma y’inama iteganijwe ku wa 27 Ukuboza 2018 muri uku kwezi. Ni ukubitega amaso.

2018-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Editorial 15 Jan 2018
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Editorial 13 Apr 2025
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Editorial 05 Dec 2020
Aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero: Umujenosideri,umuterankunga mukuru w’abajenosideri, Kabuga Félicien, yaraye ijoro rye rya mbere mu buroko bw’I La Haye mu Buholandi, aho yajyaga yidegembya nk’umuherwe ukomeye!

Editorial 27 Oct 2020

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Kaks
    December 20, 20189:22 am -

    Uyu wanditse iyi nkuru iyo abaza neza ibya Rudasingwa ko tubizi kuva ku bwa Redcom kugeza ava mu rugwiro yihaye sosiyete itabaho aho kwandika ibintu bidafite “substance” Abasomye ibyo Rudasingwa yanditse bakeneye uwamuvuguruza kuburyo bugaragara kandi ingingo ku yindi. Mushake baba nyamakuru bo muri 1995-6-7-8-9 kugeza muri 2000 baramuzi 100% babafashe. Merci

    Subiza
  2. katsinono
    December 20, 20181:25 pm -

    Ubuyobozi bw’ U Burundi bushaka gukora jenoside ariko butinya ko U Rwanda rwahita rubasimbukira ku gakanu ntibabashe kuyirangiza. Nayo nguko.

    Ikindi kdi ibyo bagiye batangaza biraruhije kubisubizayo kuko akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikindi kandi hari abapfuye, bityo kubagarura kibaba ikindi kibazi kuko batashobora kubazura kdi bagomba kubabazwa byanze bikunze.

    Igisubizo ni uko Perezida waho yahunga akava mu gihugu hatakorwa ibirenze ibyakozwe,kuko natinda ubukene bwonyine buzatuma abaturage buturage kimwe n’abo bafatanyije bamwikuriraho.

    Ariko hagati aho twe dufite ubukwe mu minsi iri imbere, ku buryo tuzahuguka ari uko tuburangije nyuma y’imyaka 2 iri imbere.

    Subiza
    • Sunday
      December 24, 20187:04 pm -

      Umenye rero urwanda rugizengo rurashe igisasu muburundi uwomusi kagame yarara atashe dore ko aba arashe sadac. Inama namuha nugushikirana nabamurwanya.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru