• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Icya mbere umuntu yakwibaza akimara gusoma iyi nkuru y’ ibaruwa iherutse kwandikwa na Rudasingwa Theogene, yandikira Perezida Yoweri Museveni.  ’’ ko Theogene Rudasingwa yanditse kuri murandasi ibi bikurikira: Ese ubundi uyu mugabo arandika mu ruhe rwego?

Icyakabiri : Ese Theogene Rudasingwa yaba arimo kwandika nk’uhagarariye FDLR, ibisigisigi by’ingabo zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside itari gusiga Rudasingwa agihumeka uwabazima, iyaba yari umusivile uba mu Rwanda icyo gihe, uhereye muri 90-94?

Arimo kwandika nk’uhagarariye Pierre Nkurunziza ufite umugambi wa jenoside, umaze kwica ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu gihe gito gishoboka yihaye ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije igitugu, yiyongeza manda yo kuyobora igihugu, uyu Nkuruziza kandi uyu munsi akaba ari inkoramutima ya FDLR.

Cyangwa se wenda Rudasingwa,  n’akabyiniriro cye RedCom ku izina azwiho n’abaturage ba Uganda mu gihe yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere mu ntangiriro zo mu myaka ya za 80 nk’uko azwi, ubwo yahungaga mu gihe inshingamatwi za Obote zari zitangiye kumugera amajanja kubera ubutekamutwe .

Ariko wenda yaba arimo kwandika mu mazina yabo uko ari batatu: FDLR, Nkurunziza nawe ubwe ku giti cye?

Uko byasa kose, ibaruwa ya Rudasingwa irenyegeza imigambi mibisha ya Nkurunziza igamije ishyiramubikorwa jenoside, n’inkoramutima ze za FDLR n’Interahamwe.  Rudasingwa ni igisahiranda cyidasanzwe nk’uko abamuzi babyemeza ngo kabone niyo byaba ari ugukorana na shitani, ngo gusa ipfa kuba ifite ibiceri mirongwitatu by’ifeza imuha.

Arimo kwandika ashyigikira Nkurunziza, urimo kugerageza guhindura ibibazo by’UBurundi,  abigereka ku Rwanda kandi ariwe nyirabayazana,  bityo agashaka kubihindura ibibazo bishingiye ku moko.

Nyamara kandi Umurundi uwariwe wese wahunze azakubwira ko Nkurunziza afite imigambi mibisha ya Jenoside.

Nkurunziza nta bitekerezo byubaka agira  ni umujenosideri, akaba ashishikajwe gusa no gushyira aka Karere kose mu ntambara zishingiye ku moko  bibaye bimushobokeye  . Ariko impamvu yonyine yatuma ibi bidashoboka  n’uko bakeya cyane aribo bashobora gutwarwa n’izi ngengabitekerezo za Nkurunziza zitajyanye n’ibihe .

Nyamara kandi,  Rudasingwa  arimo kwihuruza ivuganira uyu mu Perezida, kuri ubu  ufatwa n’isi yose nka Bagosora cyangwa se Kambanda, buri muntu wese ushishikajwe n’ibibazo byo mu Burundi azi neza ko Umukuru w’igihugu afite Interahamwe muri Bujumbura  mu rwego rwo kugirango zitoze Imbonerakure uburyo iyicarubozo rikorwa. Gusahura ndetse no gufata ku ngufu! Nkurunziza ni umugabo w’inkoramaraso  wishe  impinja n’ibihumbi n’ibihumbagiza by’abarundi, washegeshe UBurundi  bityo bigatuma abarundi basaga ibihumbi maganatanu(500.000) bahunga igihugu.

Ariko Rudasingwa arimo kumuvuganira  kuko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nk’ushinzwe ibiganiro bigamije guhuza Abarundi, wandikiye umutegetsi w’UBurundi amwibutsa ko agomba gukurikiza amategeko agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  kandi ko agomba no gukurikiza imyanzuro yanditswe n’umuhuza Benjamin Mkapa, niba amahoro agomba kurangwa mu Burundi.

Ubu  Mkapa, akaba yaranditse raporo iteye ubwoba  bityo bikaba byaratumye Nkurunziza, atahwa n’icyoba hamwe  n’inda y’umujinya. Uwigeze kuba Perezida wa Tanzaniya akaba ari n’umuhuza w’ibiganiro hagati y’Abarundi yatunganije raporo igaragaza ukuri ku birimo kubera IBurundi.

Ati :“Ibirimo kubera IBurundi mu rwego rwa politike ni agahomamunwa, bikaba ari ibyanditswe na Mkapa”.

Ibi, nkuko abadafite aho babohamiye babivuze  ngo Perezida Mkapa yagerageje gukoresha imvugo zidakanganye na mba, ariko mu byukuri ngo Nkurunziza yananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu, ko ahubwo icyahawe intebe ari ukwica, iyicarubozo, n’akaduruvayo.

Mu gushimangira ibi, Mkapa avuga ko byaba byiza ari uko ingabo z’amahanga zashinga ibirindiro muri Bujumbura  mu rwego rwo kugarura amahoro n’ituze, ubwo amatora ataha ateganijwe muri 2020 azaba yegereje. Abasesenguzi bakaba bavuga ko ibi Mkapa yabitanze ho umwanzuro  kubera ko Nkurunziza, ashobora kwiyongeza indi manda, akongera akiha ubutegetsi mu buryo bunyuranije n’amategeko bishobora kumena amaraso ndetse aruta ayamenetse muri 2015.

Ariko Nkurunziza akaba yaratuye umujinya URwanda, avuga ko ibibazo byose UBurundi bufite bikomoka ku Rwanda, ari nako yikoma Mkapa kuba atarasebeje U Rwanda.

Ubwo Museveni yandikaga iyi baruwa Nkurunziza, yasubizaga iyo mugenzi we w’IBurundi yari yaramwandikiye, ikubiyemo ibirego yaregaga URwanda, ndetse n’ingononwa afite, kubera ibyo Mkapa yari yaranditse muri Raporo.

Ese nizihe ngingo Nkurunziza yashingiyeho kugirango arege URwanda?

Inzobere zo mu Karere zasomye ibaruwa ye ntizigeze zigira icyo zibona. Nibyo Nkurunziza aba avuga gusa bitagira gihamya. Aho akomeza avuga ko URwanda rwateje impagarara muri 2015.Uwo akaba arumwaka yigaruriye ubutegetsi mu buryo budakurikije amategeko, ari nako yirengagije amasezerano ya Arusha, kandi ntanuwagishije inama, bityo yiha indi manda.

Buri muntu ku isi azi uko Abarundi bakiriye igikorwa cya Perezida wabo cyo kwiyongeza manda, bose basesekaye mu mihanda mu myigaragambyo yo kwanga icyo gitecyerezo: Bigaragambije mu bwinshi maze, polisi, n’Imbonerakure ze babiraramo bica ibihumbi n’ibihumbi, basiga igihugu gishengabaye.

None ubu, Nkurunziza arimo kugerageza gutwerera ibyo bibazo URwanda, kandi nyamara za kamera zose z’isi n’ibitangazamakuru byose byo ku isi byarabirebaga  birimo kuba.

Guhuragura ibigambo biranga ibaruwa Nkurunziza yandikiye Museveni nibyo Rudasingwa yagerageje gushyigikira, noneho kandi kuba Museveni yarakebuye Nkurunziza bikaba aribyo byababaje Rudasingwa. Kuko Rudasingwa mu ndote ze ni intambara iyo ariyo  yose , aho yaturuka hose ku Rwanda.

Ibi bikaba byarateye urujijo  abanyapolitiki  na n’ubu bataramenya impamvu Museveni yakebuye Nkurunziza. Ntawe utazi ko Museveni ari inshuti ya Nkurunziza, ari nawe wamugaruye k’ubutegetsi nyuma ya coup d’etat yapfubye. Intumwa za Nkurunziza zirimo iza gisilikare na gisivile zimaze iminsi mu mubonano I Kampala, utari mwiza ugamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Abantu bakaba barimo kwibaza kuby’aya mabaruwa, ese haba ari ugusubiranamo hagati yaba bagabo bombi? Ese haba hari umaze kurambira mugenzi we?  Mu byukuri ntanumwe ubizi.

Museveni ashobora kuba arimo gushyira mu kuri muri aka kanya, ari nabyo byatangaje indorerezi, ariko abantu bo mu Kararere  kose, ntibajya bagirira Museveni icyizere.  Bakaba gusa bategereje amagambo bazavugana na Nkurunziza nyuma y’inama iteganijwe ku wa 27 Ukuboza 2018 muri uku kwezi. Ni ukubitega amaso.

2018-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Burundi : Imbonerakure  n’Interahamwe  nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Burundi : Imbonerakure n’Interahamwe nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018

3 Ibitekerezo

  1. Kaks
    December 20, 20189:22 am -

    Uyu wanditse iyi nkuru iyo abaza neza ibya Rudasingwa ko tubizi kuva ku bwa Redcom kugeza ava mu rugwiro yihaye sosiyete itabaho aho kwandika ibintu bidafite “substance” Abasomye ibyo Rudasingwa yanditse bakeneye uwamuvuguruza kuburyo bugaragara kandi ingingo ku yindi. Mushake baba nyamakuru bo muri 1995-6-7-8-9 kugeza muri 2000 baramuzi 100% babafashe. Merci

    Subiza
  2. katsinono
    December 20, 20181:25 pm -

    Ubuyobozi bw’ U Burundi bushaka gukora jenoside ariko butinya ko U Rwanda rwahita rubasimbukira ku gakanu ntibabashe kuyirangiza. Nayo nguko.

    Ikindi kdi ibyo bagiye batangaza biraruhije kubisubizayo kuko akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikindi kandi hari abapfuye, bityo kubagarura kibaba ikindi kibazi kuko batashobora kubazura kdi bagomba kubabazwa byanze bikunze.

    Igisubizo ni uko Perezida waho yahunga akava mu gihugu hatakorwa ibirenze ibyakozwe,kuko natinda ubukene bwonyine buzatuma abaturage buturage kimwe n’abo bafatanyije bamwikuriraho.

    Ariko hagati aho twe dufite ubukwe mu minsi iri imbere, ku buryo tuzahuguka ari uko tuburangije nyuma y’imyaka 2 iri imbere.

    Subiza
    • Sunday
      December 24, 20187:04 pm -

      Umenye rero urwanda rugizengo rurashe igisasu muburundi uwomusi kagame yarara atashe dore ko aba arashe sadac. Inama namuha nugushikirana nabamurwanya.

      Subiza

Leave a Reply to katsinono Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump
HIRYA NO HINO

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame
POLITIKI

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Ubwanditsi 01 Nov 2018
RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet
IKORANABUHANGA

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Ubwanditsi 19 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru