• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

Ubwanditsi 22 Dec 2018 ITOHOZA

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’umuturanyi uwo ariwe wese ariko ko rudashobora no kwibagirwa kubaka ubushobozi bwakwifashishwa mu gihe imibanire myiza yanze.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu afungura Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2018 wagenze neza mu ngeri zose kuko igihugu cyagize ‘umusaruro mwiza w’ubwoko bwose’.

Yakomeje avuga ko FPR Inkotanyi yagize uruhare rukomeye mu guhamya imibanire myiza y’u Rwanda n’ibindi bihugu nubwo bitari byoroshye ahanini bigendeye ku mateka y’igihugu.

Ati “Ibintu byagiye bicisha make bikaduha umwanya wo gukora, ntaho turagera, ibintu biracyari byinshi byo gukora. Bigenda bisa n’ibigurana. Aba kure baduteraga ibibazo, aba hafi tubana neza none ubu tubana n’aba kure aba hafi […] ubwo turaza kubishakira umuti nabyo.”

Yavuze ko magingo aya, u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarubanira neza ariko ko ruzakomeza gushaka uko ibintu bisubira mu buryo.

Ati “Kubana n’umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza.”

“Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite? “

Perezida Kagame yakomoje ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahindura amazina bafashijwe n’ibihugu by’abaturanyi bakiyita abarokore bari mu masengesho kandi bafite indi migambi.

Ati “Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe, ari abagizi ba nabi ntabwo aribyo cyangwa bafataga abantu bakabita abarokore ngo bajya gusenga bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitwa abarokore ari ibindi, tuvuye ku barokore tugeze ku ba-scout, ibizakurikiraho ndibwira ko ari ukubana neza.”

Indi nkuru bifitanye isano: Reba hano :

Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ngo begere u Rwanda  

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye ari ukubaka ubushobozi bushingira ku baturage kuko ‘bo ubwabo iyo bakwibonamo batanga umutekano ibindi biza nyuma cyangwa ntibize’.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku 2500 nibo bitabiriye iyi Biro Politiki.

Yaherukaga guterana muri Nyakanga uyu mwaka ubwo hemezwaga urutonde ntakuka rw’abakandida mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeri 2018.

Muri ayo matora Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije waje ku isonga wegukana intebe 40 muri 53.

Amafoto: FPR Inkotanyi

2018-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

Ubwanditsi 10 Mar 2017
RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Abanyamakuru  ba Red Pepper  bazize kwandika  amabanga ya Museveni  bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika

Abanyamakuru ba Red Pepper bazize kwandika amabanga ya Museveni bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika

Ubwanditsi 07 Dec 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    December 28, 20183:58 pm -

    Kombona afite ubwoba bwinchi kandi ariwe nyirabayazana? Abana bakubitimbwa!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon sports ikoze mu Ijisho  rya APR FC
Mu Rwanda

Rayon sports ikoze mu Ijisho rya APR FC

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn
HIRYA NO HINO

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Ubwanditsi 07 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru