• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Editorial 05 Jan 2019 POLITIKI

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr Sezibera Richard yatangaje ko ibihugu bishyigikiye inyeshyamba zigamije guteza umutekano muke mu Rwanda bishobora guhura n’ibibazo mu minsi iri imbere, bizaterwa n’iyo mitwe ubwayo.

Mu kiganiro Dr Sezibera yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko ibihugu byatunzwe agatoki muri raporo ya UN ko biri gufasha imitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda irimo uwitwa P5 wa Nyamwasa bizahura n’ibibazo izabiteza.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko hari imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo irimo FDLR, RNC n’abandi, imitwe itandukanye y’abantu bashaka guhungabanya umutekano. Bamwe muri abo bayobozi b’iyo mitwe bari mu bihugu duturanye cyangwa se babigendamo, bagakoreramo ibikorwa byabo byo gushakisha abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda. Bamwe muri abo bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa kubera ibikorwa by’iterabwoba.

Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora iterabwoba, bakica abaturage babo. Rero ibyo bihugu bibashyigikiye, bagiye kubateza ibibazo imbere mu bihugu byabo.”

Mu minsi ishize, Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Haravugwa ko hari umutwe witwa P5 wa Kayumba Nyamwasa winjiza abarwanyi bashya mu bikorwa bitandukanye bibera mu Burundi, ari naho hava intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi.

Raporo ivuga ko izo nyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu mutwe uzwi ku mazina ya P5, Rwanda National Congress cyangwa ’umutwe wa Kayumba Nyamwasa.’

Umutwe w’abarwanyi wa P5 ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.

2019-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka

Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka

Editorial 13 Sep 2018
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Administrator 21 Oct 2025
ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

Editorial 17 Sep 2018
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Editorial 12 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020
Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda
POLITIKI

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Editorial 13 Feb 2017
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin
Amakuru

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Editorial 26 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru