Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr Sezibera Richard yatangaje ko ibihugu bishyigikiye inyeshyamba zigamije guteza umutekano muke mu Rwanda bishobora guhura n’ibibazo mu minsi iri imbere, bizaterwa n’iyo mitwe ubwayo.
Mu kiganiro Dr Sezibera yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko ibihugu byatunzwe agatoki muri raporo ya UN ko biri gufasha imitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda irimo uwitwa P5 wa Nyamwasa bizahura n’ibibazo izabiteza.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko hari imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo irimo FDLR, RNC n’abandi, imitwe itandukanye y’abantu bashaka guhungabanya umutekano. Bamwe muri abo bayobozi b’iyo mitwe bari mu bihugu duturanye cyangwa se babigendamo, bagakoreramo ibikorwa byabo byo gushakisha abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda. Bamwe muri abo bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa kubera ibikorwa by’iterabwoba.
Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora iterabwoba, bakica abaturage babo. Rero ibyo bihugu bibashyigikiye, bagiye kubateza ibibazo imbere mu bihugu byabo.”
Mu minsi ishize, Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Haravugwa ko hari umutwe witwa P5 wa Kayumba Nyamwasa winjiza abarwanyi bashya mu bikorwa bitandukanye bibera mu Burundi, ari naho hava intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi.
Raporo ivuga ko izo nyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu mutwe uzwi ku mazina ya P5, Rwanda National Congress cyangwa ’umutwe wa Kayumba Nyamwasa.’
Umutwe w’abarwanyi wa P5 ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.